Ezira 5:1-17
5 Nuko umuhanuzi Hagayi+ n’umuhanuzi Zekariya+ umwuzukuru wa Ido,+ bahanurira Abayahudi bari i Buyuda n’i Yerusalemu mu izina+ ry’Imana ya Isirayeli yari kumwe na bo.+
2 Ni bwo Zerubabeli+ mwene Salatiyeli+ na Yeshuwa+ mwene Yehosadaki bahagurutse bakongera kubaka inzu y’Imana yahoze i Yerusalemu; kandi abahanuzi b’Imana+ bari kumwe na bo babafasha.
3 Icyo gihe Tatenayi+ wari guverineri wo hakurya ya rwa Ruzi+ na Shetaribozenayi hamwe na bagenzi babo, babasanga aho bari barababaza bati “ni nde wabahaye itegeko ryo kubaka iyi nzu no kuzuza iyi nyubako?”+
4 Barongera barababaza bati “abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?”
5 Ariko ijisho+ ry’Imana ryari ku+ bakuru b’Abayahudi, kandi ntibigeze babahagarika kugeza igihe icyo kibazo cyari kumenyeshwa Dariyo, hanyuma akaboherereza urwandiko asubiza.
6 Dore ibikubiye+ mu rwandiko Tatenayi+ guverineri w’intara yo hakurya ya rwa Ruzi+ na Shetaribozenayi+ na bagenzi be+ n’abayobozi b’uturere bo hakurya ya rwa Ruzi boherereje umwami Dariyo.
7 Bamwoherereje urwandiko rwanditswe rutya:
“Ku mwami Dariyo,
“Nimugire amahoro masa!+
8 Umwami namenye ko twagiye mu ntara+ y’u Buyuda ku nzu y’Imana ikomeye,+ tugasanga yubakishwa amabuye manini cyane n’ibiti bishyirwa mu nkuta; uwo murimo barawukorana umwete kandi ukomeje kujya mbere.
9 Twabajije abo bakuru tuti ‘ni nde wabahaye itegeko ryo kubaka iyi nzu no kuzuza iyi nyubako?’+
10 Nanone twababajije amazina yabo kugira ngo twandike amazina y’abagabo babayobora tuyakumenyeshe.+
11 “Baradushubije bati ‘turi abagaragu b’Imana y’isi n’ijuru,+ kandi turimo turubaka inzu yari yarubatswe kera, ubu hakaba hashize imyaka myinshi, iyo umwami ukomeye wa Isirayeli yubatse akayuzuza.+
12 Ariko kubera ko ba sogokuruza barakaje+ Imana nyir’ijuru, yabahanye+ mu maboko ya Nebukadinezari+ w’Umukaludaya,+ umwami wa Babuloni, maze asenya iyi nzu+ kandi ajyana abaturage mu bunyage i Babuloni.+
13 Ariko mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Kuro+ umwami wa Babuloni, umwami Kuro yatanze itegeko ryo kongera kubaka iyi nzu y’Imana.+
14 Nanone ibikoresho bya zahabu n’ifeza+ Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rw’Imana rwari i Yerusalemu akabijyana mu rusengero rw’i Babuloni,+ umwami+ Kuro yabivanye mu rusengero rw’i Babuloni abiha Sheshibazari,+ ari na we yagize guverineri.+
15 Aramubwira ati “fata ibi bikoresho+ maze ugende ubishyire mu rusengero ruri i Yerusalemu, kandi inzu y’Imana yongere kubakwa aho yahoze.”+
16 Uwo Sheshibazari ahageze, yashyizeho urufatiro rw’inzu y’Imana,+ iri i Yerusalemu; kandi kuva icyo gihe kugeza ubu iracyubakwa, ariko ntiruzura.’+
17 “None rero niba umwami abona ko ari byiza, nibashakashake+ mu nzu y’ububiko bw’umwami iri i Babuloni, kugira ngo bimenyekane niba koko umwami Kuro ari we watanze itegeko+ ryo kongera kubaka inzu y’Imana, iri i Yerusalemu; kandi umwami azatwoherereze umwanzuro azaba yafatiye icyo kibazo.”