Gutegeka kwa Kabiri 1:1-46
1 Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose mu butayu bwo hafi ya Yorodani,+ mu bibaya byo mu butayu biteganye n’i Sufu, hagati y’i Parani+ n’i Tofeli n’i Labani n’i Haseroti+ n’i Dizahabu.
2 Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi-Baruneya,+ unyuze mu nzira yerekeza mu karere k’imisozi ya Seyiri, hari urugendo rw’iminsi cumi n’umwe.
3 Mu mwaka wa mirongo ine,+ mu kwezi kwawo kwa cumi na kumwe, ku munsi wako wa mbere, Mose abwira Abisirayeli ibyo Yehova yari yamutegetse kubabwira byose.
4 Icyo gihe yari amaze gutsinda Sihoni+ umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, no gutsinda Ogi+ umwami w’i Bashani wari utuye muri Ashitaroti,+ amutsindiye muri Edureyi.+
5 Nuko bari mu gihugu cy’i Mowabu, hafi ya Yorodani, Mose atangira gusobanura amategeko+ ati
6 “Yehova Imana yacu yatubwiriye kuri Horebu+ ati ‘igihe mumaze muri aka karere k’imisozi miremire+ kirahagije.
7 Nimujye mu karere k’imisozi miremire y’Abamori,+ mujye no mu turere tuhakikije twose: muri Araba,+ mu karere k’imisozi miremire,+ muri Shefela, i Negebu+ no mu karere kari ku nkombe z’inyanja.+ Mujye mu gihugu cy’Abanyakanani,+ mugende mugere no muri Libani+ no ku ruzi runini rwa Ufurate.+
8 Dore nshyize igihugu imbere yanyu. Nimugende mwigarurire igihugu Yehova yarahiye ba sokuruza Aburahamu, Isaka+ na Yakobo+ ko azakibaha, bo n’urubyaro rwabo.’+
9 “Icyo gihe narababwiye nti ‘sinshoboye kwikorera umutwaro wanyu kuko undemereye cyane.+
10 Yehova Imana yanyu yatumye mugwira, none dore munganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu kirere.+
11 Yehova Imana ya ba sokuruza azabagwize+ mwikube incuro igihumbi, kandi azabahe umugisha+ nk’uko yabibasezeranyije.+
12 Nashobora nte kwikorera umutwaro wanyu no gukemura ibibazo byanyu byose no kwihanganira intonganya zanyu?+
13 Nimutoranye mu miryango yanyu abantu b’abanyabwenge, bazi gushishoza+ kandi b’inararibonye,+ mbagire abatware banyu.’+
14 Mwaranshubije muti ‘ibyo udusabye gukora ni byiza.’
15 Maze mfata abakuru b’imiryango yanyu, abagabo b’abanyabwenge kandi b’inararibonye, mbagira abatware b’imiryango yanyu: abatware b’ibihumbi, ab’amagana, abatwara abantu mirongo itanu, abatwara abantu icumi, n’abandi batware bungirije.+
16 “Icyo gihe nategetse abacamanza banyu nti ‘nimujya kuburanisha abavandimwe banyu, mujye muca imanza zikiranuka+ igihe muburanisha Umwisirayeli n’umuvandimwe we, n’igihe muburanisha Umwisirayeli n’umwimukira.+
17 Ntimukagire aho mubogamira mu rubanza.+ Mujye mutega amatwi uworoheje nk’uko mutega amatwi ukomeye.+ Ntimuzagire umuntu mutinya+ kuko urubanza ari urw’Imana.+ Urubanza rubakomereye cyane mujye murunzanira ndwumve.’+
18 Icyo gihe nabategetse ibintu byose mugomba gukora.
19 “Twavuye i Horebu tunyura muri bwa butayu bunini buteye ubwoba+ namwe mwiboneye, duca mu nzira igana mu karere k’imisozi miremire y’Abamori,+ nk’uko Yehova Imana yacu yari yaradutegetse, hanyuma tugera i Kadeshi-Baruneya.+
20 Icyo gihe narababwiye nti ‘mugeze mu karere k’imisozi miremire y’Abamori, akarere Yehova Imana yacu igiye kuduha.+
21 Dore Yehova Imana yanyu abagabije iki gihugu.+ Nimuzamuke mucyigarurire nk’uko Yehova Imana ya ba sokuruza yabibabwiye.+ Ntimutinye cyangwa ngo mukuke umutima.’+
22 “Ariko mwese mwaraje murambwira muti ‘reka twohereze abantu batubanzirize, bagende batugenzurire icyo gihugu, maze bagaruke batubwire inzira tuzanyuramo tugitera, n’imigi tuzatungukiraho.’+
23 Ibyo narabishimye, ntoranya muri mwe abagabo cumi na babiri, umwe umwe muri buri muryango.+
24 Barahagurutse bajya mu karere k’imisozi miremire,+ bagera mu kibaya cya Eshikoli,+ batata icyo gihugu.
25 Basoromye ku mbuto zo muri icyo gihugu+ barazituzanira, batuzanira n’inkuru igira iti ‘igihugu Yehova Imana yacu igiye kuduha, ni igihugu cyiza.’+
26 Ariko mwanze kuzamuka,+ maze mwigomeka ku itegeko rya Yehova Imana yanyu.+
27 Mwakomeje kwitotombera mu mahema yanyu mugira muti ‘Yehova aratwanga,+ ni cyo cyatumye adukura mu gihugu cya Egiputa+ kugira ngo aduhane mu maboko y’Abamori baturimbure.+
28 Turazamuka tujya he? Abavandimwe bacu badukuye umutima+ batubwira bati “twahabonye abantu barebare kandi banini kuturusha,+ n’imigi minini ifite inkuta ndende cyane zigera ku ijuru;+ kandi twahabonye n’abakomoka ku Banakimu.”’+
29 “Narababwiye nti ‘ntibabatere ubwoba cyangwa ngo babakure umutima.+
30 Yehova Imana yanyu azabagenda imbere. Azabarwanirira+ nk’uko mwabonye abarwanirira muri Egiputa,+
31 abakorere nk’ibyo yabakoreye muri mu butayu,+ aho mwiboneye ukuntu Yehova Imana yanyu yabitayeho+ nk’uko se w’umwana amwitaho, mu nzira yose mwanyuzemo kugeza aho mugereye hano.’+
32 Nyamara nubwo nababwiye ayo magambo, ntimwizeye Yehova Imana yanyu+
33 wabagendaga imbere ashakisha aho mwashinga amahema.+ Nijoro yabagendaga imbere mu nkingi y’umuriro, naho ku manywa akabagenda imbere mu nkingi y’igicu, kugira ngo mubone inzira mukwiriye kunyuramo.+
34 “Muri icyo gihe cyose Yehova yumvaga amagambo muvuga. Yararakaye cyane, ararahira+ ati
35 ‘nta n’umwe muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha ba sokuruza,+
36 keretse Kalebu mwene Yefune.+ We azakibona, kandi we n’abana be nzabaha igihugu yatambagiye, kubera ko yakurikiye Yehova muri byose.+
37 (Nanjye Yehova yarandakariye bitewe namwe, aravuga ati ‘nawe ntuzakijyamo.+
38 Yosuwa mwene Nuni uhagarara imbere yawe ni we uzakijyamo.’+ Yamuhaye imbaraga+ kuko ari we uzatuma Isirayeli iragwa icyo gihugu.)
39 Kandi abana banyu bato muvuga muti “bazajyanwa ho iminyago,”+ n’abana banyu bataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi, ni bo bazajyayo kandi nzakibaha kibe gakondo yabo.
40 Naho mwe nimuhindukire musubire mu butayu, muce mu nzira yerekeza ku Nyanja Itukura.’+
41 “Mwaranshubije muti ‘twacumuye kuri Yehova.+ Noneho tugiye kuzamuka turwane, dukurikije ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse byose.’ Buri wese muri mwe yambara intwaro ze z’intambara, kuko mwibwiraga ko kuzamuka mukajya ku musozi byoroshye.+
42 Ariko Yehova yarambwiye ati ‘babwire uti “ntimuzamuke ngo mujye kurwana kuko ntari hagati muri mwe,+ kugira ngo mudatsindirwa imbere y’abanzi banyu.”’+
43 Narabibabwiye ariko ntimwanyumvira, ahubwo mwigomeka+ ku itegeko rya Yehova, muramusuzugura, muhitamo kuzamuka uwo musozi.+
44 Abamori bari batuye kuri uwo musozi baje kubasanganira barabirukana,+ mumera nk’abirukanywe n’inzuki, babatatanyiriza mu misozi ya Seyiri babageza i Horuma.+
45 Hanyuma muragaruka muririra imbere ya Yehova, ariko Yehova ntiyabumva+ kandi ntiyabitaho.+
46 Nuko mumara iminsi myinshi i Kadeshi.+