Gutegeka kwa Kabiri 10:1-22
10 “Icyo gihe Yehova yarambwiye ati ‘wibarize ibisate bibiri by’amabuye bimeze nka bya bindi bya mbere,+ ubaze n’isanduku mu mbaho+ maze uzamuke unsange ku musozi.
2 Ndi bwandike kuri ibyo bisate amagambo yari kuri bya bisate bya mbere wamennye, kandi uzabishyire mu isanduku.’
3 Nuko mbaza isanduku mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, mbaza n’ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere,+ ndazamuka njya kuri uwo musozi mbitwaye mu ntoki.
4 Yandika kuri ibyo bisate amagambo nk’ayo yari yanditse ku bya mbere,+ ni ukuvuga Amategeko Icumi+ Yehova yababwiye ari hagati mu muriro,+ igihe mwari muteraniye kuri wa musozi.+ Ibyo birangiye Yehova ampa ibyo bisate,
5 ndahindukira, ndamanuka mva kuri uwo musozi,+ mbishyira muri ya sanduku nari nabaje, kugira ngo bigumemo nk’uko Yehova yari yabintegetse.+
6 “Abisirayeli bava i Beroti Bene-Yakani+ bajya i Mosera. Aho ni ho Aroni yapfiriye, aranahahambwa,+ maze Eleyazari umuhungu we amusimbura ku murimo w’ubutambyi.+
7 Bava aho bajya i Gudigoda; bava i Gudigoda bajya i Yotibata,+ akarere k’ibibaya bitembamo imigezi.
8 “Icyo gihe Yehova yatoranyije abo mu muryango wa Lewi+ kugira ngo bajye baheka isanduku y’isezerano rya Yehova,+ bahagarare imbere ya Yehova kugira ngo bamukorere umurimo+ kandi bahe abantu umugisha mu izina rye kugeza n’uyu munsi.+
9 Ni yo mpamvu Lewi atahawe umugabane n’umurage+ mu bavandimwe be. Yehova ni we murage we nk’uko Yehova Imana yawe yabimubwiye.+
10 Naho jye, namaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine+ nk’ubwa mbere, kandi icyo gihe nabwo Yehova yaranyumvise;+ Yehova ntiyashatse kukurimbura.+
11 Nuko Yehova arambwira ati ‘haguruka ujye aba bantu imbere muve hano, kugira ngo bagende bigarurire igihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha.’+
12 “None Isirayeli we, icyo Yehova Imana yawe igusaba ni iki?+ Si ugutinya+ Yehova Imana yawe, ukagendera mu nzira ze zose+ ukamukunda,+ ugakorera Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose,+
13 kandi ugakurikiza amabwiriza n’amategeko ya Yehova+ ngutegeka uyu munsi, kugira ngo ugubwe neza?+
14 Dore ijuru ni irya Yehova Imana yawe,+ ndetse ijuru risumba ayandi, n’isi+ n’ibiyirimo byose ni ibye.
15 Ba sokuruza ni bo bonyine Yehova yiyegereje cyane arabakunda, ku buryo yatoranyije urubyaro rwabo,+ ari rwo mwe, abatoranya mu yandi mahanga yose nk’uko biri n’uyu munsi.
16 Mugomba gukebwa mu mitima yanyu+ kandi mukareka gushinga ijosi.+
17 Yehova Imana yawe ni Imana iruta izindi mana zose,+ ni Umwami w’abami,+ Imana ikomeye, ifite imbaraga kandi iteye ubwoba,+ Imana itagira uwo irenganya+ cyangwa ngo yemere impongano,+
18 irenganura imfubyi* n’umupfakazi,+ igakunda umwimukira,+ ikamuha ibyokurya n’imyambaro.
19 Namwe mujye mukunda umwimukira,+ kuko mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.+
20 “Ujye utinya Yehova Imana yawe.+ Ujye umukorera,+ umwifatanyeho akaramata+ kandi ujye urahira mu izina rye.+
21 Ni we wenyine ugomba gusingiza.+ Ni we Mana yawe yagukoreye ibi bintu bitangaje kandi biteye ubwoba wiboneye n’amaso yawe.+
22 Ba sokuruza bagiye muri Egiputa ari abantu* mirongo irindwi,+ none Yehova Imana yawe yatumye mugwira mungana n’inyenyeri zo mu kirere.+