Imigani 11:1-31
11 Yehova yanga urunuka iminzani ibeshya,+ ariko amabuye y’iminzani yujuje ibipimo aramushimisha.
2 Iyo ubwibone buje, gukorwa n’isoni na byo biraza,+ ariko ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.+
3 Ubudahemuka bw’abakiranutsi ni bwo bubayobora,+ ariko ubutiriganya bw’abariganya buzabarimbuza.+
4 Ibintu by’agaciro nta cyo bizamara ku munsi w’uburakari,+ ariko gukiranuka kuzakiza urupfu.+
5 Gukiranuka k’umuntu w’inyangamugayo ni ko kuzagorora inzira ye,+ ariko umubi we azagushwa n’ububi bwe.+
6 Gukiranuka kw’ababoneye kuzabakiza,+ ariko abariganya bazafatwa no kwifuza kwabo.+
7 Iyo umuntu mubi apfuye, ibyiringiro bye birarimbuka;+ kandi ibyiringiro bishingiye ku bubasha na byo birarimbuka.+
8 Umukiranutsi ni we ukizwa mu gihe cy’amakuba,+ kandi umuntu mubi ajya mu cyimbo cye.+
9 Umuhakanyi akoresha akanwa ke akarimbuza mugenzi we,+ ariko abakiranutsi bakizwa no kugira ubumenyi.+
10 Kugira neza kw’abakiranutsi gutuma umugi wishima,+ kandi iyo ababi barimbutse abantu barangurura ijwi ry’ibyishimo.+
11 Umugisha w’abakiranutsi utuma umugi ushyirwa hejuru,+ ariko akanwa k’ababi karawusenya.+
12 Umuntu utagira umutima asuzugura mugenzi we,+ ariko umuntu ufite ubushishozi bwinshi aricecekera.+
13 Umuntu ugenda asebanya+ amena amabanga,+ ariko umuntu wizerwa abika ibanga.+
14 Iyo abantu batayoboranywe ubwenge baragwa,+ ariko aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza.+
15 Uwishingira umunyamahanga bizamugwa nabi,+ ariko uwanga kugirana amasezerano n’umuntu bakorana mu ntoki yirinda ibibazo.
16 Umugore mwiza agira icyubahiro,+ ariko abanyagitugu bo bagira ubutunzi.
17 Umugabo ugaragaza ineza yuje urukundo aba agirira neza ubugingo bwe,+ ariko umuntu w’umugome ashyira umubiri we mu kaga.+
18 Umuntu mubi abona ibihembo by’ibinyoma,+ ariko ubiba gukiranuka abona inyungu z’ukuri.+
19 Umuntu ushyigikira gukiranuka azabona ubuzima,+ ariko uwiruka inyuma y’ibibi yikururira urupfu.+
20 Yehova yanga urunuka ab’imitima igoramye,+ ariko abakomeza kuba inyangamugayo mu nzira zabo baramushimisha.+
21 Nubwo ababi bakorana mu ntoki, ntibazabura guhanwa,+ ariko urubyaro rw’abakiranutsi ruzarokoka.+
22 Umugore w’uburanga ariko utagira umutima ameze nk’impeta ya zahabu ku zuru ry’ingurube.+
23 Ibyifuzo by’abakiranutsi biba ari byiza gusa,+ ariko ibyiringiro by’ababi biganisha ku mujinya.+
24 Habaho umuntu utanga atitangiriye itama nyamara agakomeza kugwiza ibintu;+ nanone habaho umuntu wifata ntatange ibikwiriye, ariko bimutera ubukene gusa.+
25 Umuntu utanga atitangiriye itama azabyibuha,+ kandi uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane.+
26 Uwanga kugurisha abandi impeke azavumwa, ariko uwemera kuzigurisha azabona imigisha.+
27 Ushaka ibyiza azakomeza gushaka kwemerwa,+ ariko ushaka ibibi bizamugaruka.+
28 Uwiringira ubutunzi bwe azagwa,+ ariko abakiranutsi bazashisha nk’ibibabi bitoshye.+
29 Ukururira inzu ye amakuba+ azafata umuyaga,+ kandi umupfapfa azaba umugaragu w’ufite umutima w’ubwenge.
30 Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubuzima,+ kandi uwunguka abantu ni umunyabwenge.+
31 Dore umukiranutsi ntazabura guhanwa ari mu isi,+ nkanswe ababi n’abanyabyaha!+