Imigani 13:1-25
13 Umwana ugira ubwenge ni uhanwa na se,+ ariko umukobanyi ntiyumva igihano.+
2 Umuntu azarya ibyiza bituruka ku mbuto z’akanwa ke,+ ariko ubugingo bw’abariganya bwo bwifuza urugomo.+
3 Urinda akanwa ke aba arinda ubugingo bwe.+ Ariko ubumbura akanwa ke akasama azarimbuka.+
4 Umunebwe arifuza ariko ntagire icyo abona.+ Nyamara abanyamwete bo bazabyibuha.+
5 Umukiranutsi yanga ikinyoma,+ ariko ababi bakora ibiteye isoni bakitesha agaciro.+
6 Gukiranuka birinda umuntu ukomeza kuba indakemwa mu nzira ze,+ ariko ububi bugusha umunyabyaha.+
7 Hari uwigira umukire kandi nta cyo yigirira;+ hari n’uwigira umukene kandi afite ibintu byinshi by’agaciro.
8 Incungu y’umuntu w’umukire ni ubutunzi bwe,+ ariko umukene we ntiyumva igihano.+
9 Urumuri rw’abakiranutsi ruzatuma bishima;+ ariko itara ry’ababi rizazimywa.+
10 Ubwibone butera intambara gusa,+ ariko ubwenge bufitwe n’abajya inama.+
11 Ibintu by’agaciro bibonetse mu nzira zidahwitse biragabanuka,+ ariko ubirundarundisha ukuboko kwe arabyongera.+
12 Iyo icyari cyitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara,+ ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy’ubuzima.+
13 Usuzugura ijambo+ azakwa ingwate y’umunyamwenda, ariko utinya itegeko azagororerwa.+
14 Itegeko ry’umunyabwenge ni isoko y’ubuzima;+ ririnda umuntu kugwa mu mitego y’urupfu.+
15 Kugira ubushishozi bwinshi bituma umuntu akundwa,+ ariko inzira y’abakora iby’uburiganya iba yuzuye ingorane.+
16 Umunyamakenga wese agaragaza ubumenyi mu byo akora,+ ariko umupfu akwirakwiza ubupfapfa.+
17 Intumwa mbi izagwa mu bibi,+ ariko intumwa yizerwa irakiza.+
18 Uhinyura igihano arakena kandi agasuzugurwa,+ ariko uwemera gucyahwa ni we uhabwa icyubahiro.+
19 Iyo icyifujwe kibonetse kinezeza ubugingo,+ ariko abapfapfa bo banga guhindukira ngo bave mu bibi.+
20 Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge,+ ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.+
21 Amakuba akurikira abanyabyaha,+ ariko abakiranutsi babona ingororano z’ibyiza.+
22 Umuntu mwiza azasigira abuzukuru be umurage, kandi ubutunzi bw’umunyabyaha bubikirwa umukiranutsi.+
23 Ubutaka bw’abakene buhinzwe bwera ibyokurya byinshi,+ ariko hari urimburwa no kubura ubutabera.+
24 Urinda umwana we inkoni aba amwanga,+ ariko umukunda amwitaho akamuhana.+
25 Umukiranutsi ararya agahaga,+ ariko inda y’ababi izabamo ubusa.+