Imigani 17:1-28
17 Agace k’umugati wumye karimo umutuzo,+ karuta inzu yuzuye ibitambo birimo intonganya.+
2 Umugaragu ugaragaza ubushishozi azategeka umwana ukora ibiteye isoni,+ kandi azaraganwa n’abavandimwe be.+
3 Ifeza itunganyirizwa mu mvuba, naho zahabu igatunganyirizwa mu ruganda,+ ariko Yehova ni we ugenzura imitima.+
4 Ukora ibibi atega amatwi akanwa kavuga ibyo kugira nabi,+ kandi umunyabinyoma atega amatwi ururimi ruteza ibyago.+
5 Unnyega umukene aba atuka uwamuremye,+ kandi uwishimira ibyago by’abandi ntazabura guhanwa.+
6 Ikamba ry’abasaza ni abuzukuru,+ kandi ubwiza bw’abana ni ba se.+
7 Iminwa ivuga ibyo gukiranuka ntiyizihira umupfapfa;+ ariko birushaho kuba bibi iyo iminwa y’umunyacyubahiro ivuga ibinyoma.+
8 Impano ni ibuye ry’agaciro rituma nyirayo yemerwa.+ Aho yerekeye hose, agira icyo ageraho.+
9 Utwikira ibicumuro aba ashaka urukundo,+ kandi ukomeza kubyasasa atanya incuti magara.+
10 Gucyaha umuntu ujijutse bimugirira akamaro cyane+ kuruta gukubita umupfapfa inkoni ijana.+
11 Umuntu mubi ahora ashaka kwigomeka,+ kandi intumwa imutumweho igenda ifite ubugome.+
12 Aho guhura n’umupfapfa mu bupfapfa bwe+ wahura n’idubu yapfushije abana bayo.+
13 Uwitura inabi ineza yagiriwe,+ ibibi ntibizava mu nzu ye.+
14 Intangiriro y’amakimbirane ni nk’umuntu ugomoroye amazi;+ bityo rero, ujye wigendera intonganya zitaravuka.+
15 Uwita umuntu mubi umukiranutsi+ n’uwita umukiranutsi umuntu mubi,+ bombi Yehova abanga urunuka.+
16 Kuki umupfapfa abona uburyo bwo kuronka ubwenge+ kandi atagira umutima?+
17 Incuti nyakuri igukunda igihe cyose,+ kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.+
18 Umuntu utagira umutima akorana mu ntoki,+ akishingira undi imbere ya mugenzi we.+
19 Ukunda ibicumuro wese aba akunda intambara,+ kandi umuntu wese ugira irembo rye rirerire aba ashaka kurimbuka.+
20 Ufite umutima ugoramye ntazabona ibyiza,+ kandi ufite ururimi rurimanganya azahura n’ibyago.+
21 Umugabo ubyaye umwana w’umupfapfa bimutera agahinda,+ kandi umugabo wabyaye umwana w’umupfayongo ntiyishima.+
22 Umutima unezerewe urakiza,+ ariko umutima wihebye wumisha amagufwa.+
23 Umuntu mubi yakira impongano mu ibanga+ kugira ngo agoreke urubanza.+
24 Ubwenge buri imbere y’umuntu ujijutse,+ ariko amaso y’umupfapfa azerera ku mpera y’isi.+
25 Umwana w’umupfapfa atera se agahinda,+ kandi agatuma nyina wamubyaye agira intimba.+
26 Si byiza guca umukiranutsi icyiru,+ kandi ntibikwiriye gukubita abanyacyubahiro.+
27 Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge,+ kandi umuntu ufite ubushishozi aratuza.+
28 Ndetse n’umupfapfa iyo yicecekeye bagira ngo ni umunyabwenge,+ n’ufunze umunwa we bakagira ngo arajijutse.