Indirimbo ya Salomo 1:1-17
1 Indirimbo ihebuje+ ya Salomo:+
2 “ansome, iminwa ye insome.+ Urukundo ungaragariza rundutira divayi.+
3 Amavuta yawe ahumura+ neza. Izina ryawe ni nk’amavuta asutswe ku mutwe.+ Ni yo mpamvu abakobwa bagukunda.
4 Mfata twijyanire;+ ngwino twiruke. Umwami yanjyanye mu byumba bye by’imbere.+ Ngwino twishimane kandi tunezerwe. Ngwino tuvuge iby’urukundo ungaragariza rundutira divayi.+ Baragukunda, kandi ni mu gihe.+
5 “Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu, ndirabura ariko ndi mwiza+ nk’amahema y’i Kedari,+ kandi meze nk’amahema+ ya Salomo.
6 Ntimundebe uko nirabura uku, ni izuba ryambabuye. Abahungu ba mama barandakariye, banyohereza kurinda inzabibu, nubwo uruzabibu rwanjye,+ uruzabibu rwanjye bwite, ntashoboye kururinda.
7 “Mbwira, wowe ubugingo bwanjye bwakunze,+ mbwira aho uragira+ n’aho ubyagiza imikumbi yawe ku manywa. Kuki namera nk’umugore wambaye imyenda y’icyunamo hagati y’imikumbi ya bagenzi bawe?”
8 “Yewe hogoza mu bagore,+ niba utahazi, ronda aho umukumbi wanyuze maze uragire abana b’ihene zawe iruhande rw’amahema y’abashumba.”
9 “Mukobwa nakunze,+ nakugereranyije n’ifarashi yanjye mu magare ya Farawo.+
10 Amatama yawe ni meza hagati y’imisatsi yawe iboshye, n’ijosi ryawe ni ryiza hagati y’urunigi rw’amasaro.+
11 Tuzagucurira muri zahabu imirimbo imeze nk’ingori+ zitatseho ifeza.”
12 “Igihe umwami yari ku meza ye, impumuro y’umubavu wanjye wa narada*+ yaratamye.+
13 Umukunzi wanjye amerera nk’agafuka k’ishangi;+ azarara hagati y’amabere yanjye.+
14 Umukunzi wanjye amerera nk’iseri rya koferu*+ hagati y’inzabibu zo muri Eni-Gedi.”+
15 “Mukobwa nakunze, uri mwiza.+ Uri mwiza pe! Amaso yawe ameze nk’ay’inuma.”+
16 “Mukunzi wanjye we, uri mwiza+ kandi uteye ubwuzu. Uburiri bwacu+ ni uburiri bw’amababi atohagiye.
17 Inkingi z’inzu yacu nziza cyane ni amasederi,+ n’imishoro yayo ni imiberoshi.