Intangiriro 20:1-18
20 Nuko Aburahamu ava aho ngaho+ yimukira i Negebu maze atura hagati y’i Kadeshi+ n’i Shuri,+ aba umwimukira i Gerari.+
2 Aburahamu yongera kuvuga iby’umugore we Sara ati “ni mushiki wanjye.”+ Abimeleki umwami w’i Gerari abyumvise atuma abantu ngo bamuzanire Sara.+
3 Hanyuma Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “dore umeze nk’uwapfuye bitewe n’umugore wacyuye,+ kuko ari umugore w’undi mugabo.”+
4 Icyakora, Abimeleki yari atararyamana na we.+ Nuko aravuga ati “Yehova, ese koko ugiye kwica ishyanga ritariho urubanza?+
5 Si we wambwiye ati ‘ni mushiki wanjye’? Uwo mugore na we ntiyambwiye ati ‘ni musaza wanjye’? Ibyo nakoze nabikoranye umutima mwiza, ntagambiriye ikibi.”+
6 Nuko Imana y’ukuri imubwirira mu nzozi iti “nanjye namenye ko ibyo wabikoze ufite umutima utaryarya,+ kandi nanjye nakubujije kuncumuraho.+ Ni cyo cyatumye ntakwemerera kumukoraho.+
7 Ariko noneho, uwo mugabo umusubize umugore we kuko ari umuhanuzi.+ Na we azinginga agusabira,+ ukomeze kubaho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko no gupfa uzapfa, ugapfana n’abawe bose.”+
8 Nuko Abimeleki azinduka kare mu gitondo ahamagara abagaragu be bose, abatekerereza ibyo bintu byose. Babyumvise bagira ubwoba bwinshi cyane.
9 Hanyuma Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubwira ati “ibyo wadukoreye ni ibiki, kandi ni iki nagucumuyeho cyatumye unteza icyaha gikomeye+ bene aka kageni, jye n’ubwami bwanjye? Wankoreye ibidakorwa.”+
10 Nuko Abimeleki yongera kubwira Aburahamu ati “wadukoreye ibi bintu ushaka kugera ku ki?”+
11 Aburahamu aramusubiza ati “nabitewe n’uko nibwiraga nti ‘nta gushidikanya, abantu b’aha ntibatinya Imana.+ Bazanyica bampora umugore wanjye nta kabuza.’+
12 Byongeye kandi, ni mushiki wanjye koko, kuko ari mwene data, uretse ko atari mwene mama, none akaba yarabaye umugore wanjye.+
13 Igihe Imana yankuraga mu nzu ya data+ ikanzerereza, naramubwiye nti ‘ineza yuje urukundo+ uzangaragariza ni iyi: ahantu hose tuzajya tugera, uzajye uvuga uti “ni musaza wanjye.”’”+
14 Hanyuma Abimeleki afata intama n’inka n’abagaragu n’abaja abiha Aburahamu, kandi amusubiza umugore we Sara.+
15 Nanone Abimeleki aramubwira ati “dore igihugu cyanjye cyose kiri imbere yawe. Uture aho ushaka hose.”+
16 Kandi abwira Sara ati “dore mpaye musaza wawe+ ibiceri by’ifeza igihumbi. Ni ibyo ntanze ku bwawe kugira ngo bibe ibyo gukinga+ mu maso abo muri kumwe bose no kwereka abantu bose ko utariho umugayo.”
17 Nuko Aburahamu yinginga Imana y’ukuri,+ maze ikiza Abimeleki n’umugore we n’abaja be, batangira kubyara abana.
18 Kuko Yehova yari yarazibye inda ibyara y’abo mu rugo rwa Abimeleki, abahora Sara umugore wa Aburahamu.+