Intangiriro 21:1-34
21 Yehova yita kuri Sara nk’uko yari yarabivuze, maze Yehova akorera Sara ibyo yari yaravuze.+
2 Sara aratwita,+ abyarira Aburahamu wari ugeze mu za bukuru umwana w’umuhungu, igihe Imana yari yaramubwiye kigeze.+
3 Nuko uwo muhungu Sara yari yamubyariye, Aburahamu amwita Isaka.+
4 Aburahamu akeba umuhungu we Isaka amaze iminsi umunani avutse, nk’uko Imana yari yarabimutegetse.+
5 Kandi Aburahamu yari afite imyaka ijana igihe umuhungu we Isaka yavukaga.
6 Hanyuma Sara aravuga ati “Imana impaye impamvu yo guseka. Uzabyumva wese azasekana nanjye.”+
7 Yongeraho ati “ni nde washoboraga kubwira Aburahamu ati ‘Sara azonsa umwana?’ None dore mubyariye umwana w’umuhungu ageze mu za bukuru!”
8 Nuko uwo mwana akomeza gukura, igihe kigeze aracuka;+ hanyuma kuri uwo munsi Isaka yacukiyeho, Aburahamu ategura ibirori bikomeye.
9 Sara akajya abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi,+ uwo yabyaranye na Aburahamu, annyega Isaka.+
10 Nuko abwira Aburahamu ati “irukana uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka!”+
11 Ariko ibyo bibabaza Aburahamu cyane kuko byari bivuzwe ku muhungu we.+
12 Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti “ntubabazwe n’ibyo Sara akomeza kukubwira ku bihereranye n’uwo muhungu n’umuja wawe. Ibyo akubwira umwumvire, kuko urubyaro ruzakwitirirwa ruzakomoka kuri Isaka.+
13 Naho umuhungu w’uwo muja,+ na we nzamugira ishyanga kuko na we ari urubyaro rwawe.”+
14 Aburahamu azinduka kare mu gitondo afata umugati n’uruhago rw’uruhu rurimo amazi abiha Hagari,+ abimushyira ku rutugu amuha n’umwana,+ hanyuma aramusezerera. Nuko Hagari aragenda, azerera mu butayu bw’i Beri-Sheba.+
15 Amaherezo ya mazi yari afite mu ruhago rw’uruhu arashira+ maze ashyira+ wa mwana munsi y’igihuru.
16 Hanyuma ajya kwicara wenyine ku ntera ireshya n’aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “reka ne kureba uko umwana wanjye apfa.”+ Nuko yicara hasi amwitaruye, atangira kurira cyane.+
17 Nuko Imana yumva ijwi ry’uwo mwana,+ maze umumarayika w’Imana ahamagara ari mu ijuru abwira Hagari+ ati “urarizwa n’iki Hagari we? Ntutinye kuko Imana yumvise ijwi ry’umwana wawe aho ari.
18 Haguruka ugende wegure umwana wawe umufate umukomeze, kuko nzamuhindura ishyanga rikomeye.”+
19 Hanyuma Imana imuhumura amaso maze abona iriba ry’amazi.+ Aragenda avomera muri rwa ruhago rw’uruhu aha umwana amazi aranywa.
20 Nuko Imana ikomeza kubana n’uwo mwana,+ arakura maze atura mu butayu, aba umurashi.+
21 Atura mu butayu bw’i Parani,+ nyina amushakira umugore wo mu gihugu cya Egiputa.
22 Icyo gihe Abimeleki, ari kumwe na Fikoli umutware w’ingabo ze, abwira Aburahamu ati “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.+
23 None ndahira Imana+ ko utazampemukira jye n’urubyaro rwanjye n’abazankomokaho,+ ko urukundo rudahemuka nakugaragarije+ ari rwo nawe uzangaragariza, ukarugaragariza n’igihugu wabayemo uri umwimukira.”+
24 Aburahamu aramusubiza ati “ndarahiye.”+
25 Igihe Aburahamu yatonganyaga cyane Abimeleki bitewe n’iriba ry’amazi abagaragu ba Abimeleki bari baramwambuye,+
26 Abimeleki yaravuze ati “ibyo sinzi uwabikoze, kandi nawe ntiwigeze ubimbwira, nanjye sinigeze mbyumva uretse uyu munsi.”+
27 Nuko Aburahamu afata intama n’inka abiha Abimeleki,+ maze bombi bagirana isezerano.+
28 Aburahamu afata intama ndwi z’inyagazi azikuye mu mukumbi azishyira ukwazo,
29 maze Abimeleki abaza Aburahamu ati “izo ntama ndwi z’inyagazi ushyize ukwazo zisobanura iki?”
30 Aburahamu aramusubiza ati “ugomba kwemera izi ntama ndwi z’inyagazi nguhaye, kugira ngo bimbere gihamya+ y’uko ari jye wafukuye iryo riba.”
31 Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Beri-Sheba+ kuko ari ho bombi bagiraniye indahiro.
32 Nuko bagirana isezerano+ i Beri-Sheba, hanyuma Abimeleki na Fikoli umutware w’ingabo ze basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya.+
33 Nyuma yaho atera igiti cy’umwesheri i Beri-Sheba, maze yambarizayo izina rya Yehova+ Imana ihoraho iteka ryose.+
34 Aburahamu akomeza kuba mu gihugu cy’Abafilisitiya ari umwimukira, ahamara iminsi myinshi.+