Intangiriro 31:1-55

31  Hashize igihe, Yakobo yumva abahungu ba Labani bavuga bati “Yakobo yatwaye ibyari ibya data byose, kandi ku byari ibya data ni ho yakuye ibyo atunze byose.”+  Yakobo arebye mu maso ha Labani abona atakimureba neza nka mbere.+  Nuko Yehova abwira Yakobo ati “subira mu gihugu cya ba sokuruza no muri bene wanyu,+ kandi nzakomeza kubana nawe.”+  Yakobo atuma kuri Rasheli na Leya ngo bamusange mu rwuri aho umukumbi we wari uri,  nuko arababwira ati “Ndeba mu maso ha so nkabona atakindeba neza nka mbere,+ ariko Imana ya data yakomeje kubana nanjye.+  Kandi namwe ubwanyu muzi neza ko nakoreye so n’imbaraga zanjye zose.+  So yagiye andiganya ahindura ibihembo byanjye incuro icumi, ariko Imana ntiyamwemereye kugira icyo antwara.+  Iyo yavugaga ati ‘iz’ubugondo ni zo zizaba ibihembo byawe,’ umukumbi wose wabyaraga iz’ubugondo; ariko yavuga ati ‘iz’ibihuga ni zo zizaba ibihembo byawe,’ umukumbi wose ukabyara iz’ibihuga.+  Uko ni ko Imana yakaga so amatungo ye ikayampa.+ 10  Igihe kimwe ubwo ihene zarindaga, nubuye amaso ndi mu nzozi+ maze mbona amapfizi yimyaga izo hene ari ibihuga n’ubugondo n’ibitobo.+ 11  Umumarayika w’Imana y’ukuri ambwirira mu nzozi ati ‘Yakobo we!’ Nditaba nti ‘karame.’+ 12  Nuko arambwira ati ‘ubura amaso urebe, urabona ko amapfizi yimya umukumbi yose ari ibihuga n’ubugondo n’ibitobo, kuko nabonye ibyo Labani agukorera byose.+ 13  Ndi Imana y’ukuri yakubonekeye i Beteli,+ aho wasukiye amavuta ku nkingi,+ ari na ho wampigiye umuhigo.+ None rero haguruka uve muri iki gihugu, usubire mu gihugu cyawe kavukire.’”+ 14  Rasheli na Leya babyumvise baramusubiza bati “mbese hari umurage tugiteze guhabwa mu nzu ya data?+ 15  Ntadufata nk’abanyamahanga kubera ko yatugurishije, none akaba atunzwe n’amafaranga twatanzweho?+ 16  Ubutunzi bwose Imana yatse data ni ubwacu n’abana bacu.+ Nuko rero, icyo Imana yakubwiye gukora cyose ugikore.”+ 17  Hanyuma Yakobo arahaguruka yuriza abana be n’abagore be ingamiya,+ 18  maze atwara amatungo ye yose n’ubutunzi bwose yari yararonse,+ amatungo yari yararonkeye i Padani-Aramu, kugira ngo asange se Isaka mu gihugu cy’i Kanani.+ 19  Icyo gihe Labani yari yagiye gukemuza ubwoya bw’intama ze. Hagati aho Rasheli yibye terafimu+ za se. 20  Uko ni ko Yakobo yarushije ubwenge Labani w’Umunyasiriya, kuko yahunze atabimubwiye. 21  Nuko arahaguruka arahunga yambuka rwa Ruzi,+ we n’ibyo yari afite byose. Hanyuma agenda yerekeje mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi.+ 22  Nyuma yaho, ku munsi wa gatatu, babwira Labani ko Yakobo yahunze. 23  Abyumvise afata bene wabo akurikira+ Yakobo, akora urugendo rw’iminsi irindwi maze amufatira mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi. 24  Bigeze nijoro Imana ibonekera Labani w’Umunyasiriya+ mu nzozi,+ iramubwira iti “uramenye ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba icyiza cyangwa ikibi.”+ 25  Nuko Labani asanga Yakobo aho yari yashinze ihema rye ku musozi, kandi Labani na bene wabo na bo bari bakambitse mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi. 26  Labani abwira Yakobo ati “ibyo wakoze ni ibiki, ko wampenze ubwenge ugatwara abakobwa banjye nk’imbohe z’ingaruzwamuheto?+ 27  Kuki wahunze rwihishwa kandi ukampenda ubwenge ntumbwire kugira ngo ngusezerere mu byishimo n’indirimbo+ n’amashako n’inanga?+ 28  Kandi ntiwatumye mbona uko nsoma abana banjye n’abakobwa banjye.+ Wakoze iby’ubupfapfa. 29  Mfite ububasha bwo kubagirira nabi,+ ariko mu ijoro ryakeye Imana ya so yambwiye iti ‘uramenye ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba icyiza cyangwa ikibi.’+ 30  Mu by’ukuri se, niba wagiye bitewe n’uko wari ukumbuye cyane kwa so, ni iki cyatumye wiba imana zanjye?”+ 31  Yakobo asubiza Labani ati “byatewe n’uko nagize ubwoba.+ Naribwiye nti ‘ashobora kunyambura abakobwa be.’ 32  Uwo uri busangane imana zawe wese, ntabeho.+ Saka mu bintu byanjye n’aba bavandimwe bacu babireba, nuzibona uzijyane.”+ Ariko Yakobo ntiyari azi ko Rasheli yazibye.+ 33  Nuko Labani yinjira mu ihema rya Yakobo no mu ihema rya Leya no mu ihema rya ba baja bombi,+ ariko ntiyazibona. Amaherezo asohoka mu ihema rya Leya yinjira mu rya Rasheli. 34  Rasheli yari yafashe za terafimu azishyira mu mufuka w’intebe yo ku ngamiya maze azicaraho. Labani ashakisha hose mu ihema, ariko ntiyazibona. 35  Rasheli abwira se ati “ntundakarire databuja,+ sinshoboye kuguhagurukira kuko ndi mu mihango.”+ Nuko akomeza gushaka za terafimu+ yitonze ariko ntiyazibona. 36  Yakobo ararakara cyane+ atangira gutonganya Labani, aramubwira ati “igicumuro cyanjye ni ikihe?+ Icyaha nagukoreye ni ikihe kugira ngo unkurikirane utyo?+ 37  None ko umaze gusaka mu bintu byanjye byose, ni ibihe bintu byo mu nzu yawe wabonye?+ Bizane hano imbere y’abavandimwe banjye n’abavandimwe bawe,+ maze baducire urubanza twembi.+ 38  Namaranye nawe imyaka makumyabiri. Nta ntama yawe cyangwa ihene yawe yigeze ihurumura,+ kandi nta mfizi zo mu mukumbi wawe nariye. 39  Sinigeze nkuzanira itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa.+ Ni jye ubwanjye wabaga ndihombye. Iyo hagiraga iryibwa, haba ku manywa cyangwa nijoro, wararinyishyuzaga.+ 40  Ku manywa nicwaga n’icyokere, nijoro nkicwa n’imbeho kandi nararaga ntagohetse.+ 41  Dore ubu maze imyaka makumyabiri iwawe. Nagukoreye imyaka cumi n’ine kugira ngo unshyingire abakobwa bawe babiri, ngukorera indi myaka itandatu ndagira amatungo yawe, kandi wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi zose.+ 42  Iyo Imana ya data,+ Imana ya Aburahamu, Imana Isaka atinya+ itabana nanjye, uba waransezereye amara masa. Imana yabonye umubabaro wanjye n’imiruho y’amaboko yanjye, none yakwiyamye muri iri joro ryakeye.”+ 43  Labani asubiza Yakobo ati “abakobwa ni abanjye, n’abana ni abanjye, n’umukumbi ni uwanjye, n’ibintu byose ubona hano ni ibyanjye n’abakobwa banjye. None se ubu hari icyo nabatwara cyangwa abana babyaye? 44  None rero, reka jye nawe tugirane isezerano,+ kugira ngo ribe umuhamya hagati yanjye nawe.”+ 45  Nuko Yakobo afata ibuye ararishinga riba inkingi.+ 46  Yakobo abwira abavandimwe be ati “mutore amabuye!” Nuko batora amabuye barayarunda,+ hanyuma basangirira kuri icyo kirundo. 47  Labani acyita Yegari-Sahaduta, ariko Yakobo acyita Galedi. 48  Labani aravuga ati “uyu munsi, iki kirundo cy’amabuye kibaye umuhamya hagati yanjye nawe.” Ni yo mpamvu cyiswe Galedi,+ 49  n’Umunara w’Umurinzi,* kuko Labani yagize ati “Yehova akomeze kuba umurinzi hagati yanjye nawe igihe tuzaba turi aho umwe atabona undi.+ 50  Nugirira nabi abakobwa banjye+ cyangwa ukabaharika abandi bagore, nubwo nta muntu uzaba abireba, Imana yo muhamya hagati yanjye nawe,+ izabibona.” 51  Labani akomeza kubwira Yakobo ati “dore iki kirundo cy’amabuye n’iyi nkingi nashinze hagati yanjye nawe. 52  Iki kirundo cy’amabuye ni umuhamya, n’iyi nkingi ni gihamya+ y’uko ntazarenga iki kirundo cy’amabuye nje kukurwanya, kandi ko nawe utazarenga iki kirundo cy’amabuye n’iyi nkingi uje kungirira nabi.+ 53  Imana ya Aburahamu+ n’imana ya Nahori,+ ari yo mana ya se, itubere umucamanza.” Ariko Yakobo amurahira Imana se Isaka atinya.+ 54  Hanyuma Yakobo atambira igitambo kuri uwo musozi, maze atumira bene wabo kugira ngo basangire.+ Nuko barasangira kandi barara kuri uwo musozi. 55  Ariko Labani azinduka kare mu gitondo, asoma+ abana be n’abakobwa be, abaha umugisha,+ hanyuma aragenda asubira iwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi