Intangiriro 38:1-30

38  Muri icyo gihe, Yuda aramanuka ava mu bavandimwe be, ashinga ihema rye hafi y’aho Umunyadulamu+ witwaga Hira yari atuye.  Yuda abonayo umukobwa w’umugabo w’Umunyakanani+ witwaga Shuwa. Nuko amugira umugore we, aryamana na we.  Aratwita, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Eri.+  Yongera gutwita, igihe kigeze abyara umwana w’umuhungu amwita Onani.  Nanone arongera abyara umwana w’umuhungu amwita Shela. Yuda yabyaye uwo mwana igihe yari atuye muri Akizibu.+  Igihe kigeze Yuda ashakira Eri imfura ye umugore witwaga Tamari.+  Ariko Eri imfura ya Yuda yakoraga ibibi mu maso ya Yehova,+ ni cyo cyatumye Yehova amwica.+  Yuda abibonye abwira Onani ati “cyura umugore wa mukuru wawe maze muryamane kugira ngo uheshe mukuru wawe urubyaro.”+  Ariko Onani yari azi ko urwo rubyaro rutari kuzamwitirirwa.+ Bityo iyo yaryamanaga n’umugore wa mukuru we yamenaga intanga hasi kugira ngo adahesha mukuru we urubyaro.+ 10  Ibyo bintu yakoraga byari bibi mu maso ya Yehova,+ ni cyo cyatumye na we amwica.+ 11  Nuko Yuda abwira umukazana we Tamari ati “guma mu nzu ya so ube umupfakazi kugeza aho umuhungu wanjye Shela azakurira.”+ Kuko yibwiraga ati “na we ashobora gupfa nka bakuru be.”+ Tamari aragenda akomeza kuba mu nzu ya se.+ 12  Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa, ari we mugore wa Yuda,+ arapfa. Yuda amara iminsi y’icyunamo amuririra.+ Iyo minsi y’icyunamo irangiye arazamuka ajya i Timuna+ kureba abakemuraga intama ze, ajyana n’Umunyadulamu+ w’incuti ye witwaga Hira. 13  Babwira Tamari bati “dore sobukwe agiye i Timuna gukemuza intama ze.”+ 14  Nuko yiyambura imyambaro y’ubupfakazi yitera umwenda kandi yitwikira mu maso, yicara mu marembo y’umugi wa Enayimu uri ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye ko Shela yari yarakuze nyamara ntibamumushyingire.+ 15  Yuda amubonye agira ngo ni indaya+ kuko yari yitwikiriye mu maso.+ 16  Nuko anyura ku ruhande amusanga aho yari ari ku nzira aramubwira ati “ndakwinginze, nyemerera turyamane.”+ Ntiyari azi ko ari umukazana we.+ Ariko Tamari aramubaza ati “urampa iki ngo turyamane?”+ 17  Na we aramusubiza ati “jyewe ubwanjye nzakoherereza umwana w’ihene wo mu mukumbi wanjye.” Ariko aramubaza ati “ese urampa ingwate kugeza aho uzawoherereza?”+ 18  Aramubaza ati “urashaka ko nguha ngwate ki?” Na we aramusubiza ati “urampa impeta yawe iriho ikimenyetso+ n’umugozi wayo, n’inkoni witwaje.” Nuko arabimuha bararyamana maze amutera inda. 19  Hanyuma Tamari arahaguruka aragenda yiyambura wa mwenda maze yambara imyambaro ye y’ubupfakazi.+ 20  Yuda yohereza umwana w’ihene awuha wa Munyadulamu+ w’incuti ye kugira ngo ajye kugombora ingwate wa mugore yari yasigaranye, ariko ntiyamubona. 21  Agenda abaza abantu baho ati “ya ndaya yo mu rusengero yo muri Enayimu yajyaga yicara ku nzira iri he?” Na bo bakamusubiza bati “nta ndaya yo mu rusengero+ yigeze iba ino aha.” 22  Amaherezo asubira aho Yuda ari aramubwira ati “nta we nabonye, kandi abantu baho bambwiye bati ‘nta ndaya yo mu rusengero yigeze iba ino aha.’” 23  Yuda aravuga ati “mureke abyigumanire kugira ngo tutagibwaho n’umugayo.+ Ibyo ari byo byose nohereje uyu mwana w’ihene, kandi nawe ntiwamubonye.” 24  Icyakora hashize nk’amezi atatu, babwira Yuda bati “umukazana wawe Tamari yabaye indaya+ none atwite+ inda yo mu buraya bwe.” Yuda abyumvise aravuga ati “nimumusohore atwikwe.”+ 25  Nuko mu gihe bamusohoraga, atuma kuri sebukwe ati “nyir’ibyo bintu ni we wanteye inda.”+ Yongeraho ati “ndakwinginze, genzura+ iyo mpeta iriho ikimenyetso n’umugozi wayo n’inkoni+ umenye nyirabyo.” 26  Hanyuma Yuda arabigenzura maze aravuga+ ati “andushije gukiranuka+ kuko ntamushyingiye umuhungu wanjye Shela.”+ Kandi nyuma yaho ntiyongeye kuryamana na we.+ 27  Igihe cyo kubyara kigeze, basanga atwite impanga. 28  Nuko mu gihe yarimo abyara, umwe azana ukuboko maze umubyaza aragufata akuzirikaho agashumi gatukura, aravuga ati “uyu ni we waje mbere.” 29  Ariko ashubijeyo ukuboko, umuvandimwe we ahita asohoka, maze wa mubyaza aratangara ati “ibi ukoze ni ibiki ko wisaturiye aho unyura?” Ni cyo cyatumye yitwa Peresi.+ 30  Hanyuma umuvandimwe we wari ufite agashumi gatukura ku kuboko arasohoka, maze bamwita Zera.+

Ibisobanuro ahagana hasi