Intangiriro 50:1-26
50 Nuko Yozefu yunama mu maso ha se,+ amuririraho kandi aramusoma.+
2 Hanyuma Yozefu ategeka abagaragu be b’abaganga kosa*+ umurambo wa se. Nuko abo baganga bosa umurambo wa Isirayeli,
3 bamara iminsi mirongo ine yose bawosa, kuko iyo ari yo minsi bamaraga bosa umurambo, kandi Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra.+
4 Amaherezo iminsi yo kumuririra irarangira, Yozefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati “niba ntonnye mu maso yanyu,+ ndabinginze, mumbwirire Farawo muti
5 ‘data yarandahije+ arambwira ati “dore ngiye gupfa.+ Uzampambe+ mu mva yanjye nicukuriye mu gihugu cy’i Kanani.”+ None ndakwinginze, nyemerera ngende njye guhamba data hanyuma nzagaruke.’”
6 Farawo aravuga ati “genda uhambe so nk’uko yakurahije.”+
7 Yozefu ajyana umurambo wa se ajya kuwuhamba, ajyana n’abagaragu ba Farawo bose n’abakuru+ bo mu rugo rwe bose, n’abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose,
8 n’abo mu rugo rwa Yozefu bose, n’abavandimwe be n’abo mu rugo rwa se.+ Abana babo bato ni bo bonyine basigaye i Gosheni hamwe n’imikumbi yabo n’amashyo yabo.
9 Ajyana n’amagare+ n’abagendera ku mafarashi, bagenda ari itsinda rinini cyane.
10 Bagera ku mbuga yo guhuriraho+ ya Atadi mu karere ka Yorodani,+ bahageze bacura umuborogo mwinshi kandi ukomeye cyane, maze Yozefu amara iminsi irindwi mu mihango y’icyunamo cyo kuborogera se.+
11 Abaturage bo muri icyo gihugu, ari bo Banyakanani, babonye iyo mihango y’icyunamo yabereye ku mbuga ya Atadi, baravuga bati “uyu ni umuborogo ukomeye w’Abanyegiputa!” Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa Abeli-Misirayimu, hakaba ari mu karere ka Yorodani.+
12 Nuko abahungu ba Yakobo bamukorera ibyo yari yarabategetse byose,+
13 bajyana umurambo we mu gihugu cy’i Kanani, bawuhamba mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure,+ uwo Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awuhambamo.
14 Yozefu amaze guhamba se, asubira muri Egiputa ari kumwe n’abavandimwe be n’abajyanye na we bose bagiye guhamba se.
15 Abavandimwe ba Yozefu babonye ko se yapfuye, batangira kuvuga bati “nta wamenya, wenda Yozefu adufitiye urwango+ kandi rwose azatwitura inabi yose twamugiriye.”+
16 Nuko bamenyesha Yozefu ibyo se yasize ategetse, bati “mbere y’uko so apfa yarategetse ati
17 ‘muzabwire Yozefu muti “ndakwinginze, babarira+ abavandimwe bawe kugoma kwabo n’icyaha cyabo, kuko bakugiriye nabi.”’+ None turakwinginze, babarira abagaragu b’Imana ya so kugoma kwabo.”+ Nuko babibwiye Yozefu araturika ararira.
18 Hanyuma abavandimwe be na bo baraza bamwikubita imbere baravuga bati “dore turi imbata zawe!”+
19 Yozefu arababwira ati “ntimugire ubwoba. None se ndi mu cyimbo cy’Imana?+
20 Mwe mwatekerezaga kungirira nabi. Ariko iyo nabi Imana yayibonagamo ibyiza, igamije kurokora ubuzima bwa benshi+ nk’uko bimeze uyu munsi.
21 None rero ntimugire ubwoba. Jye ubwanjye nzakomeza kubaha ibyokurya,+ mwe n’abana banyu.” Uko ni ko yabahumurije, ababwira amagambo abagarurira icyizere.
22 Yozefu akomeza gutura muri Egiputa, we n’abo mu nzu ya se, kandi yaramye imyaka ijana na cumi.
23 Nuko Yozefu abona abuzukuru ba Efurayimu,+ abona n’abana ba Makiri+ umuhungu wa Manase. Bavukiye ku mavi ya Yozefu.+
24 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati “dore ngiye gupfa, ariko Imana izabitaho rwose,+ kandi izabakura muri iki gihugu ibajyane mu gihugu yarahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.”+
25 Yozefu arahiza bene Isirayeli arababwira ati “Imana izabitaho nta kabuza. Namwe mundahire ko muzajyana amagufwa yanjye mukayakura ino.”+
26 Nuko Yozefu apfa amaze imyaka ijana na cumi. Bosa+ umurambo we bawushyira mu isanduku muri Egiputa.