Intangiriro 8:1-22

8  Hanyuma Imana yibuka+ Nowa n’inyamaswa n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge,+ maze Imana izana umuyaga uhuha ku isi, amazi atangira kugabanuka.+  Amasoko y’imuhengeri+ n’ingomero+ zo mu ijuru birafungwa, maze imvura nyinshi yaturukaga mu ijuru irahita.  Nuko amazi atangira gukama ku isi, agenda akama buhoro buhoro; kandi igihe iminsi ijana na mirongo itanu yari irangiye amazi aragabanuka.+  Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n’irindwi w’uko kwezi, inkuge+ ihagarara ku misozi ya Ararati.+  Kandi amazi akomeza kugenda agabanuka buhoro buhoro kugeza mu kwezi kwa cumi. Mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa mbere w’uko kwezi, impinga z’imisozi ziragaragara.+  Nuko hashize iminsi mirongo ine Nowa akingura idirishya+ ry’inkuge yari yarubatse.  Hanyuma yohereza igikona,+ maze gikomeza kuguruka hanze kigenda kigaruka, kugeza igihe amazi yakamiye ku isi.  Nyuma yaho yohereza inuma+ kugira ngo arebe niba amazi yari yaragabanutse ku butaka.  Ariko inuma ntiyabona aho igwa, maze igaruka aho Nowa yari mu nkuge kubera ko amazi yari akiri ku isi hose.+ Ayibonye asohora ukuboko arayifata ayinjiza mu nkuge. 10  Nuko ategereza indi minsi irindwi, hanyuma yongera kohereza inuma ivuye mu nkuge. 11  Iyo numa igaruka aho ari nimugoroba, igaruka ifite ikibabi cy’umwelayo+ kikimara gucibwa, maze Nowa amenya ko amazi yagabanutse ku isi.+ 12  Nuko ategereza indi minsi irindwi, hanyuma yohereza ya numa ariko ntiyongera kugaruka ukundi.+ 13  Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe,+ mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa mbere w’uko kwezi, icyo gihe amazi yari yarakamye ku isi. Nuko Nowa akuraho umupfundikizo w’inkuge arareba maze abona ubutaka bwarumutse.+ 14  Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa makumyabiri n’irindwi w’uko kwezi, isi yari yarumutse.+ 15  Nuko Imana ibwira Nowa iti 16  “sohoka mu nkuge, wowe n’umugore wawe, n’abahungu bawe n’abakazana bawe.+ 17  Kandi usohokane n’ibyaremwe byose bifite ubuzima biri kumwe nawe byo mu moko yose y’ibifite umubiri,+ ibiguruka+ n’inyamaswa zo mu gasozi+ n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka,+ kuko bigomba kuba mu isi bikororoka bikagwira ku isi.”+ 18  Nuko Nowa arasohoka, asohokana n’abahungu be+ n’umugore we n’abakazana be. 19  Ibyaremwe byose bifite ubuzima n’inyamaswa zose zigenda ku butaka n’ibiguruka byose n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka nk’uko imiryango yabyo iri, bisohoka mu nkuge.+ 20  Nuko Nowa yubakira Yehova igicaniro,+ kandi afata ku nyamaswa zose zidahumanye+ no ku biguruka byose bidahumanye,+ abitanga ho ibitambo bikongorwa n’umuriro kuri icyo gicaniro.+ 21  Yehova yumva impumuro nziza icururutsa;+ nuko Yehova aribwira mu mutima+ ati “sinzongera kuvuma ubutaka+ ukundi mbitewe n’abantu, kuko imitima y’abantu ibogamira+ ku bibi uhereye mu buto bwabo,+ kandi sinzongera kurimbura ibibaho byose nk’uko nabirimbuye.+ 22  Kandi igihe cyose isi izaba ikiriho, kubiba imbuto no gusarura, ubukonje n’ubushyuhe, impeshyi n’itumba n’amanywa n’ijoro bizahoraho.”+

Ibisobanuro ahagana hasi