Kubara 19:1-22

19  Yehova abwira Mose na Aroni ati  “iri ni ryo tegeko Yehova atanze, rigira riti ‘bwira Abisirayeli bagushakire inka y’ibihogo itagira inenge cyangwa ubusembwa+ kandi itarigeze ishyirwaho umugogo.+  Muzayihe Eleyazari umutambyi, ayishorere ayijyane inyuma y’inkambi, bayibagire imbere ye.  Hanyuma Eleyazari umutambyi azafate ku maraso yayo, ayakozemo urutoki, ayaminjagire karindwi aherekeye umuryango w’ihema ry’ibonaniro.+  Iyo nka izatwikwe areba. Uruhu rwayo, inyama zayo, amaraso yayo n’amayezi yayo bizatwikwe.+  Umutambyi azafate urukwi rw’igiti cy’isederi,+ hisopu+ n’ubudodo bw’umutuku,+ abijugunye mu muriro batwikiramo iyo nka.  Umutambyi azamese imyenda ye, yiyuhagire, hanyuma abone kugaruka mu nkambi. Ariko azaba ahumanye kugeza nimugoroba.  “‘Uwatwitse iyo nka azamese imyenda ye kandi yiyuhagire.+ Azaba ahumanye kugeza nimugoroba.  “‘Umuntu udahumanye azayore ivu+ ry’iyo nka, arishyire inyuma y’inkambi ahantu hadahumanye. Rizabikwe kugira ngo rijye rishyirwa mu mazi yo kweza+ akoreshwa n’iteraniro ry’Abisirayeli. Ni igitambo gitambirwa ibyaha. 10  Uzayora ivu ry’iyo nka, azamese imyenda ye kandi abe ahumanye kugeza nimugoroba.+ “‘Iryo ni itegeko ry’ibihe bitarondoreka ku Bisirayeli n’abimukira batuye hagati muri bo.+ 11  Umuntu wese uzakora ku ntumbi y’umuntu+ na we azamare iminsi irindwi ahumanye.+ 12  Uwo muntu aziyejeshe ayo mazi ku munsi wa gatatu,+ maze ku munsi wa karindwi abe ahumanutse. Ariko ku munsi wa gatatu natiyeza, ku munsi wa karindwi ntazaba ahumanutse. 13  Umuntu wese uzakora ku ntumbi y’umuntu uwo ari we wese, ariko ntiyihumanure, azaba yanduje ihema rya Yehova;+ uwo muntu azicwe akurwe muri Isirayeli.+ Kubera ko ataminjagiweho amazi yo kweza,+ azakomeza guhumana. Guhumana kwe kuzaba kukimuriho.+ 14  “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa nihagira umuntu upfira mu ihema: umuntu wese uzinjira muri iryo hema n’umuntu wese uzaba aririmo, azamare iminsi irindwi ahumanye. 15  Igikoresho cyose kidapfundikiye+ neza, kizaba gihumanye. 16  Umuntu wese uzaba ari mu gasozi agakora ku muntu wicishijwe inkota+ cyangwa ku murambo cyangwa ku igufwa+ ry’umuntu cyangwa agakora ku mva, azamare iminsi irindwi ahumanye. 17  Bazafate ivu rya cya gitambo gitambirwa ibyaha barishyire mu rwabya, barisukeho amazi meza. 18  Hanyuma umuntu udahumanye+ afate hisopu+ ayikoze muri ayo mazi, ayaminjagire ku ihema no ku bikoresho byose, no ku bantu bose bari baririmo, no ku muntu wakoze ku igufwa cyangwa uwakoze ku muntu wicishijwe inkota cyangwa ku murambo cyangwa uwakoze ku mva. 19  Ku munsi wa gatatu no ku munsi wa karindwi, uwo muntu udahumanye azayaminjagire kuri uwo muntu uhumanye, amwezeho icyaha cye ku munsi wa karindwi.+ Azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; ku mugoroba azaba ahumanutse. 20  “‘Ariko umuntu uhumanye utaziyeza, uwo muntu azicwe+ akurwe mu iteraniro, kuko azaba yanduje ihema rya Yehova. Azaba ataminjagiweho amazi yo kweza. Azaba ahumanye. 21  “‘Iri rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka: umuntu uminjagira amazi yo kweza azamese imyenda ye,+ kimwe n’umuntu uyakoraho. Azaba ahumanye kugeza nimugoroba. 22  Ikintu cyose umuntu uhumanye azakoraho kizaba gihumanye,+ kandi umuntu wese uzagikoraho azaba ahumanye kugeza nimugoroba.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi