Kubara 20:1-29
20 Mu kwezi kwa mbere, iteraniro ryose ry’Abisirayeli rigera mu butayu bwa Zini,+ rikambika i Kadeshi.+ Aho ni ho Miriyamu+ yapfiriye kandi ni ho bamuhambye.
2 Nuko abagize iteraniro babuze amazi+ bateranira kurwanya Mose na Aroni.+
3 Abantu batonganya+ Mose bati “iyaba natwe twarapfuye igihe abavandimwe bacu bagwaga imbere ya Yehova!+
4 Kuki mwazanye iteraniro rya Yehova muri ubu butayu kugira ngo twe n’amatungo yacu tuhashirire?+
5 Kuki mwadukuye muri Egiputa mukatuzana aha hantu habi?+ Ni ahantu utabona aho ubiba imbuto cyangwa aho utera imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga,+ kandi nta n’amazi yo kunywa ahaba.”
6 Mose na Aroni bava imbere y’iteraniro bajya ku muryango w’ihema ry’ibonaniro bikubita hasi bubamye,+ maze babona ikuzo rya Yehova.+
7 Nuko Yehova abwira Mose ati
8 “fata inkoni yawe,+ maze wowe na Aroni umuvandimwe wawe mukoranye iteraniro, mubwirire urutare imbere yaryo ruvemo amazi. Mukurire abagize iteraniro amazi mu rutare, muyabahe bayanywe, buhire n’amatungo yabo.”+
9 Mose akura iyo nkoni imbere ya Yehova+ nk’uko yari yabimutegetse.
10 Hanyuma Mose na Aroni bakoranyiriza iteraniro imbere y’urwo rutare, bararibwira bati “mutege amatwi mwa byigomeke mwe!+ Murifuza ko tubakurira amazi muri uru rutare?”+
11 Mose ahita azamura ukuboko akubita inkoni ye kuri urwo rutare incuro ebyiri, havamo amazi menshi. Abagize iteraniro baranywa buhira n’amatungo yabo.+
12 Nyuma yaho Yehova abwira Mose na Aroni ati “kubera ko mutanyizeye ngo mumpeshe ikuzo+ imbere y’Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu nzabaha.”+
13 Ayo ni yo yiswe amazi y’i Meriba,+ kuko Abisirayeli batonganyije Yehova maze akihesha ikuzo muri bo.
14 Nuko bakiri i Kadeshi, Mose yohereza intumwa ku mwami wa Edomu+ ngo zimubwire ziti “uku ni ko umuvandimwe wawe Isirayeli+ avuze, ati ‘uzi neza imibabaro yose twagize.+
15 Ba sogokuruza baramanutse bajya muri Egiputa,+ tuhamara igihe kirekire.+ Ariko Abanyegiputa batugirira nabi, twe na ba sogokuruza.+
16 Amaherezo dutakira Yehova+ aratwumva, yohereza umumarayika+ adukura muri Egiputa. None turi hano i Kadeshi, umugi uri ku rugabano rw’igihugu cyawe.
17 Turakwinginze, reka tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu murima cyangwa mu ruzabibu, kandi nta riba tuzanywaho amazi. Tuzanyura mu nzira y’umwami.+ Ntituzatambikira iburyo cyangwa ibumoso,+ kugeza aho tuzarangiriza kwambukiranya igihugu cyawe.’”
18 Icyakora Edomu aramusubiza ati “ntuzanyure mu gihugu cyanjye, kuko nuhanyura nzagusanganiza inkota.”
19 Abisirayeli baramusubiza bati “tuzanyura mu nzira y’igihogere. Kandi nitunywa amazi, jyewe cyangwa amatungo yanjye, nzayakwishyura.+ Nta kindi ngusaba uretse kunyura mu gihugu cyawe nigendera.”+
20 Ariko Edomu aramusubiza ati “ntuzanyura mu gihugu cyanjye.”+ Umwami wa Edomu+ ahita aza kumusanganira ahururanye n’abantu benshi n’ingabo zikomeye.
21 Nguko uko Edomu yanze guha Isirayeli inzira ngo anyure mu gihugu cye.+ Nuko Isirayeli arahindukira anyura indi nzira.+
22 Iteraniro ryose ry’Abisirayeli riva i Kadeshi+ rigera ku musozi wa Hori.+
23 Nuko Yehova abwirira Mose na Aroni ku musozi wa Hori uri ku rugabano rw’igihugu cya Edomu, ati
24 “Aroni agiye gusanga ba sekuruza,+ ntazinjira mu gihugu nzaha Abisirayeli, kuko mwarenze ku itegeko nabahaye ku birebana n’amazi y’i Meriba.+
25 Fata Aroni na Eleyazari umuhungu we ubazamukane ku musozi wa Hori.
26 Aroni umwambure imyambaro ye y’ubutambyi+ uyambike umuhungu we Eleyazari.+ Aho ni ho Aroni ari bupfire asange ba sekuruza.”+
27 Mose abigenza nk’uko Yehova yabimutegetse, azamuka umusozi wa Hori iteraniro ryose rimureba.
28 Mose yambura Aroni imyambaro ye y’ubutambyi ayambika umuhungu we Eleyazari. Hanyuma Aroni apfira aho mu mpinga y’umusozi.+ Mose na Eleyazari baramanuka bava kuri uwo musozi.
29 Iteraniro ryose ribona ko Aroni yapfuye, maze inzu ya Isirayeli imara iminsi mirongo itatu iririra Aroni.+