Kubara 27:1-23

27  Nuko abakobwa ba Selofehadi+ mwene Heferi, mwene Gileyadi, mwene Makiri, mwene Manase,+ bo mu miryango ikomoka kuri Manase umuhungu wa Yozefu, baraza. Amazina y’abo bakobwa ni Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa.+  Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi+ n’imbere y’abatware n’iteraniro ryose, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, baravuga bati  “data yaguye mu butayu,+ ariko ntiyari muri rya teraniro ryafatanyije na Kora+ kurwanya Yehova, ahubwo yapfuye azize ibyaha bye.+ Icyakora nta bahungu yari yarabyaye.  None se izina rya data rizasibangane mu muryango we bitewe n’uko atabyaye abahungu?+ Nimuduhe gakondo mu bavandimwe ba data.”+  Mose abyumvise ajyana icyo kibazo imbere ya Yehova.+  Nuko Yehova abwira Mose ati  “ibyo abakobwa ba Selofehadi bavuga ni ukuri. Ugomba kubaha gakondo mu bavandimwe ba se, kugira ngo gakondo ya se ibe iyabo.+  Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘umuntu napfa nta muhungu asize, gakondo ye muzayihe umukobwa we.  Niba nta mukobwa asize, gakondo ye muzayihe abavandimwe be. 10  Niba nta bavandimwe afite, gakondo ye muzayihe abavandimwe ba se. 11  Niba na se nta bavandimwe afite, gakondo ye muzayihe mwene wabo+ wa bugufi wo mu muryango we, maze ibe iye. Ibyo bizabere Abisirayeli itegeko ridakuka nk’uko Yehova yabitegetse Mose.’” 12  Hanyuma Yehova abwira Mose ati “zamuka uyu musozi wa Abarimu+ maze witegereze igihugu nzaha Abisirayeli.+ 13  Numara kucyitegereza, uzapfa usange ba sokuruza,+ nk’uko Aroni umuvandimwe wawe yapfuye akabasanga,+ 14  kuko mwanyigometseho ntimwumvire itegeko nabahereye mu butayu bwa Zini, igihe iteraniro ryanyitotomberaga,+ maze ntimumpeshe ikuzo+ imbere yabo binyuze kuri ya mazi. Ayo ni ya mazi y’i Meriba+ h’i Kadeshi,+ mu butayu bwa Zini.”+ 15  Mose abwira Yehova ati 16  “Yehova Mana uha ubuzima+ ibibaho byose,+ utoranyirize iri teraniro umuntu+ 17  uzariyobora muri byose kandi rikamwumvira muri byose,+ kugira ngo iteraniro rya Yehova ritazamera nk’intama zitagira umwungeri.”+ 18  Yehova abwira Mose ati “ufate Yosuwa mwene Nuni, umugabo ushoboye iyo nshingano,+ umurambikeho ibiganza,+ 19  umuhagarike imbere ya Eleyazari umutambyi n’imbere y’iteraniro ryose, maze umushyireho abe umuyobozi wabo.+ 20  Kandi uzamuhe ku cyubahiro cyawe,+ kugira ngo iteraniro ryose ry’Abisirayeli rijye rimwumvira.+ 21  Azahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, maze na we amubarize+ Yehova akoresheje Urimu+ kugira ngo amenye icyo ategetse. Bityo we n’Abisirayeli bari kumwe na we, ndetse n’iteraniro ryose, bazajya bamwumvira mu byo abategeka byose.” 22  Mose abigenza nk’uko Yehova yari yabimutegetse. Afata Yosuwa amuhagarika imbere ya Eleyazari+ umutambyi n’imbere y’iteraniro ryose, 23  amurambikaho ibiganza, amushyiraho ngo abe umuyobozi wabo,+ nk’uko Yehova yari yabimubwiye.+

Ibisobanuro ahagana hasi