Kubara 28:1-31

28  Yehova yongera kubwira Mose ati  “tegeka Abisirayeli uti ‘mujye muntura igitambo, ari byo byokurya byanjye,+ bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza incururutsa.+ Mujye mugitamba mu gihe cyagenwe.’+  “Ubabwire uti ‘iki ni cyo gitambo gikongorwa n’umuriro muzatambira Yehova: mujye mutamba amasekurume abiri y’intama atagira inenge afite umwaka umwe, abe igitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi.+  Isekurume imwe y’intama ikiri nto mujye muyitamba mu gitondo, indi muyitambe nimugoroba,+  muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ ringana na kimwe cya cumi cya efa+ y’ifu inoze, ivanze na kimwe cya kane cya hini y’amavuta y’imyelayo isekuye.+  Icyo ni igitambo gikongorwa n’umuriro+ cyategekewe ku musozi wa Sinayi cy’impumuro nziza icururutsa, igitambo gikongorwa n’umuriro giturwa Yehova buri munsi.+  Buri sekurume y’intama ikiri nto+ ijye itambanwa n’ituro ry’ibyokunywa+ ringana na kimwe cya kane cya hini. Ituro ry’ibyokunywa ry’ibinyobwa bisindisha+ mujye murisuka ahera ribe irya Yehova.  Indi sekurume y’intama ikiri nto uzayitambe nimugoroba. Uzayitambane n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa nk’ayo watanze mu gitondo, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+  “‘Icyakora, ku munsi w’isabato+ ujye utamba amasekurume abiri y’intama atagira inenge afite umwaka umwe, n’ituro ry’ibinyampeke ringana na bibiri bya cumi bya efa y’ifu inoze ivanze n’amavuta, ubitambane n’ituro ry’ibyokunywa, 10  bibe igitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa ku isabato, hatambwe n’igitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi+ hamwe n’ituro ry’ibyokunywa.+ 11  “‘Mu ntangiriro z’amezi yanyu, mujye mutambira Yehova ibimasa bibiri bikiri bito n’imfizi y’intama, n’amasekurume y’intama arindwi atagira inenge afite umwaka umwe, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro.+ 12  Buri kimasa mujye mugitambana n’ituro ry’ibinyampeke+ ringana na bitatu bya cumi bya efa y’ifu inoze ivanze n’amavuta, imfizi y’intama+ muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke ringana na bibiri bya cumi bya efa y’ifu inoze ivanze n’amavuta, 13  naho buri sekurume y’intama ikiri nto mujye muyitambana n’ituro ry’ibinyampeke ringana na kimwe cya cumi cya efa y’ifu inoze ivanze n’amavuta, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa + Yehova. 14  Naho ku birebana n’amaturo y’ibyokunywa, ikimasa kizatambanwe na divayi ingana na kimwe cya kabiri+ cya hini, imfizi y’intama itambanwe na divayi ingana na kimwe cya gatatu+ cya hini, isekurume y’intama ikiri nto itambanwe na divayi ingana na kimwe cya kane+ cya hini. Icyo ni cyo gitambo gikongorwa n’umuriro kizajya gitambwa buri kwezi mu mezi yose y’umwaka.+ 15  Nanone uzatambe umwana+ w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha giturwa Yehova, cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibyokunywa.+ 16  “‘Ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere, mujye mwizihiza pasika ya Yehova.+ 17  Ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi mujye mwizihiza umunsi mukuru. Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuwe.+ 18  Ku munsi wa mbere w’iyo minsi irindwi, hazabe ikoraniro ryera.+ Ntimuzagire umurimo wose uruhanyije mukora.+ 19  Muzatambe ibimasa bibiri bikiri bito n’imfizi y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe,+ bibe igitambo gikongorwa n’umuriro, igitambo gikongorwa n’umuriro+ giturwa Yehova. Ayo matungo azabe atagira inenge.+ 20  Ku birebana n’amaturo y’ibinyampeke+ y’ifu inoze ivanze n’amavuta aturanwa n’ayo matungo, ikimasa muzagitambane na bitatu bya cumi bya efa y’ifu, naho imfizi y’intama muyitambane na bibiri bya cumi+ bya efa y’ifu. 21  Ya masekurume y’intama akiri mato uko ari arindwi, buri sekurume muzayitambane na kimwe cya cumi+ cya efa y’ifu. 22  Muzatambe n’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha ibabere impongano.+ 23  Muzatambe ibyo bitambo byiyongere kuri cya gitambo gikongorwa n’umuriro+ gitambwa buri munsi+ mu gitondo. 24  Muzamare iminsi irindwi mutamba ibitambo nk’ibyo buri munsi kugira ngo bibe ibyokurya,+ igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+ Bijye bitambanwa n’igitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibyokunywa. 25  Ku munsi wa karindwi hazabe ikoraniro ryera.+ Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora.+ 26  “‘Ku munsi w’umuganura, igihe muzanira Yehova ituro ry’ibinyampeke bikimara kwera+ mwizihiza umunsi mukuru w’ibyumweru,+ hajye haba ikoraniro ryera. Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora.+ 27  Muzatambe ibimasa bibiri bikiri bito, imfizi y’intama imwe n’amasekurume y’intama arindwi afite umwaka umwe, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+ 28  Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta rituranwa na cyo, buri kimasa kizatambanwe na bitatu bya cumi bya efa y’ifu, imfizi y’intama itambanwe na bibiri bya cumi+ bya efa y’ifu, 29  naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, izatambanwe na kimwe cya cumi+ cya efa y’ifu. 30  Muzatambe n’umwana w’ihene ubabere impongano.+ 31  Muzatambe ibyo bitambo byiyongere ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo.+ Ayo matungo azabe atagira inenge.+ Muzayatambane n’amaturo y’ibyokunywa.+

Ibisobanuro ahagana hasi