Kubara 29:1-40

29  “‘Umunsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi uzababere umunsi w’ikoraniro ryera.+ Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora.+ Ni umunsi wo kuvuza impanda.+  Muzatambe ikimasa kikiri gito, imfizi y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe, byose bitagira inenge,+ bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.  Muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta, ikimasa mugitambane na bitatu bya cumi bya efa y’ifu, imfizi y’intama muyitambane na bibiri bya cumi bya efa y’ifu,+  naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, muyitambane na kimwe cya cumi cya efa y’ifu.+  Muzatambe n’isekurume y’ihene ikiri nto ho igitambo gitambirwa ibyaha, ibabere impongano.+  Ibyo bitambo biziyongere ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri kwezi+ n’ituro ry’ibinyampeke+ ritambanwa na cyo, no ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi+ n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo,+ ndetse n’amaturo y’ibyokunywa atambanwa n’ibyo bitambo.+ Muzabitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+  “‘Muri uko kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi, hazabe ikoraniro ryera+ kandi muzibabaze.*+ Ntimuzagire umurimo wose mukora.+  Muzatambe ikimasa kikiri gito, imfizi y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe,+ byose bitagira inenge,+ bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.  Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta itambanwa n’ayo matungo, ikimasa muzagitambane na bitatu bya cumi bya efa y’ifu, imfizi y’intama muyitambane na bibiri bya cumi bya efa y’ifu,+ 10  naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, muzayitambane na kimwe cya cumi cya efa y’ifu.+ 11  Nanone muzatambe umwana w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha cyiyongera ku gitambo gitambirwa ibyaha cy’impongano,+ n’igitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo, ndetse n’amaturo y’ibyokunywa atambanwa n’ibyo bitambo.+ 12  “‘Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi,+ hazabe ikoraniro ryera.+ Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora.+ Muzizihirize Yehova umunsi mukuru uzajya umara iminsi irindwi.+ 13  Muzatambe ibimasa cumi na bitatu bikiri bito, amapfizi abiri y’intama, amasekurume y’intama cumi n’ane afite umwaka umwe, byose bitagira inenge,+ bibe igitambo gikongorwa n’umuriro+ cy’impumuro nziza icururutsa Yehova. 14  Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta itambanwa n’ayo matungo, buri kimasa muri ibyo cumi na bitatu muzagitambane na bitatu bya cumi bya efa y’ifu, buri mfizi y’intama muri izo ebyiri muyitambane na bibiri bya cumi bya efa y’ifu,+ 15  buri sekurume y’intama muri ya yandi cumi n’ane akiri mato muyitambane na kimwe cya cumi cya efa y’ifu.+ 16  Muzatambe n’umwana w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo.+ 17  “‘Ku munsi wa kabiri muzatambe ibimasa cumi na bibiri bikiri bito, amapfizi abiri y’intama, amasekurume y’intama cumi n’ane afite umwaka umwe, byose bitagira inenge.+ 18  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ hamwe n’amaturo y’ibyokunywa+ mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe.+ 19  Muzatambe n’umwana w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo, mutange n’amaturo y’ibyokunywa atambanwa n’ibyo bitambo.+ 20  “‘Ku munsi wa gatatu muzatambe ibimasa cumi na kimwe, amapfizi abiri y’intama, amasekurume y’intama cumi n’ane afite umwaka umwe, byose bitagira inenge.+ 21  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ hamwe n’amaturo y’ibyokunywa+ mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 22  Muzatambe n’umwana w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo. 23  “‘Ku munsi wa kane muzatambe ibimasa icumi, amapfizi abiri y’intama, amasekurume y’intama cumi n’ane afite umwaka umwe, byose bitagira inenge.+ 24  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ hamwe n’amaturo y’ibyokunywa+ mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe.+ 25  Muzatambe n’umwana w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi,+ hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo.+ 26  “‘Ku munsi wa gatanu muzatambe ibimasa icyenda, amapfizi abiri y’intama, amasekurume y’intama cumi n’ane afite umwaka umwe, byose bitagira inenge.+ 27  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ hamwe n’amaturo y’ibyokunywa+ mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe.+ 28  Muzatambe n’umwana w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo.+ 29  “‘Ku munsi wa gatandatu muzatambe ibimasa umunani, amapfizi abiri y’intama, amasekurume y’intama cumi n’ane afite umwaka umwe, byose bitagira inenge.+ 30  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ hamwe n’amaturo y’ibyokunywa+ mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe.+ 31  Muzatambe n’umwana w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’amaturo y’ibyokunywa bitambanwa na cyo.+ 32  “‘Ku munsi wa karindwi muzatambe ibimasa birindwi, amapfizi abiri y’intama, amasekurume y’intama cumi n’ane afite umwaka umwe, byose bitagira inenge.+ 33  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ hamwe n’amaturo y’ibyokunywa+ mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe.+ 34  Muzatambe n’umwana w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo.+ 35  “‘Ku munsi wa munani muzagire ikoraniro ryihariye.+ Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora.+ 36  Muzatambe ikimasa, imfizi y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe, byose bitagira inenge,+ bibe igitambo gikongorwa n’umuriro, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova. 37  Icyo kimasa n’impfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ hamwe n’amaturo y’ibyokunywa+ mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe.+ 38  Muzatambe n’umwana w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ cyiyongera ku gitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo.+ 39  “‘Ibyo ni byo bitambo muzatambira Yehova ku minsi mikuru yanyu,+ byiyongera ku bitambo byo guhigura umuhigo+ no ku maturo atangwa ku bushake,+ maze bibabere ibitambo bikongorwa n’umuriro,+ amaturo y’ibinyampeke,+ amaturo y’ibyokunywa+ n’ibitambo bisangirwa.’”+ 40  Nuko Mose abwira Abisirayeli ibintu byose Yehova yari yamutegetse.+

Ibisobanuro ahagana hasi