Kubara 30:1-16

30  Nuko Mose abwira abatware+ b’imiryango y’Abisirayeli ati “uku ni ko Yehova ategetse:  umugabo nahigira Yehova umuhigo+ cyangwa akibohesha umuhigo wo kwigomwa+ akagerekaho n’indahiro,+ ntazarenge ku ijambo yavuze.+ Azakore ibihuje n’amagambo yose yasohotse mu kanwa ke.+  “Umukobwa w’inkumi ukiri mu rugo rwa se nahigira Yehova umuhigo+ cyangwa akibohesha umuhigo wo kwigomwa,  se namwumva ahiga uwo muhigo cyangwa yibohesha umuhigo wo kwigomwa maze akicecekera ntagire icyo amubwira, ibyo yahize byose n’umuhigo wo kwigomwa+ wose yibohesheje, bizahama.  Ariko umunsi se amenyeyeho ibyo yahize byose n’umuhigo wo kwigomwa wose yibohesheje, maze akabimubuza, ntibizahama. Yehova azamubabarira, kuko se azaba yabimubujije.+  “Icyakora nashaka umugabo atarahigura umuhigo we+ cyangwa atarasohoza isezerano yibohesheje atabitekerejeho,  umugabo we nabimenya akicecekera ntagire icyo amubwira ku munsi yabimenyeyeho, ibyo yahize byose n’umuhigo wo kwigomwa wose yibohesheje, bizahama.+  Ariko umunsi umugabo we yabimenyeyeho maze akabimubuza,+ azaba asheshe umuhigo we cyangwa isezerano yibohesheje atabitekerejeho, kandi Yehova azamubabarira.+  “Umuhigo uwo ari wo wose umupfakazi cyangwa umugore watanye n’umugabo azahiga, uzahama. 10  “Icyakora nahiga umuhigo cyangwa akibohesha umuhigo wo kwigomwa+ ari mu rugo rw’umugabo we kandi akabirahirira, 11  umugabo we nabyumva akicecekera ntamubuze, ibyo yahize byose bizahama, kandi n’umuhigo wo kwigomwa wose yibohesheje uzahama. 12  Ariko umunsi umugabo we amenyeyeho umuhigo w’umugore we cyangwa umuhigo yahize wo kwigomwa maze akabimubuza, uwo muhigo n’ibyo yahigiye kwigomwa bizaba bisheshwe.+ Yehova azababarira uwo mugore, kuko umugabo we azaba yabimubujije.+ 13  Umuhigo wose yahize cyangwa umuhigo wose wo kwigomwa yageretseho indahiro,+ umugabo we ni we ushobora kuwemeza cyangwa kuwusesa. 14  Ariko nihashira igihe umugabo yaricecekeye ntagire icyo abwira umugore we, ubwo azaba yemeye ibyo umugore we yahize byose cyangwa ibyo yahigiye kwigomwa byose.+ Uwo mugabo azaba abyemeye, kuko umunsi yabyumviyeho yicecekeye ntagire icyo amubwira. 15  Ariko nabyumva maze hashira igihe runaka akabisesa, ni we uzagibwaho n’igicumuro cy’umugore we.+ 16  “Ayo ni yo mabwiriza Yehova yahaye Mose ku byerekeye umugabo n’umugore we,+ n’ayerekeye umugabo n’umukobwa we w’inkumi ukiri mu rugo rwa se.”+

Ibisobanuro ahagana hasi