Kubara 5:1-31

5  Yehova yongera kubwira Mose ati  “tegeka Abisirayeli bakure mu nkambi umuntu wese urwaye ibibembe,+ umuntu wese urwaye indwara yo kuninda+ n’umuntu wese wahumanyijwe no gukora ku ntumbi.*+  Yaba umugabo cyangwa umugore, muzabakure mu nkambi.+ Muzabakure mu nkambi kugira ngo badahumanya+ amahema y’abo ntuyemo.”+  Nuko Abisirayeli babigenza batyo, babakura mu nkambi. Uko Yehova yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje.  Yehova akomeza kubwira Mose ati  “bwira Abisirayeli uti ‘nihagira umugabo cyangwa umugore ukora kimwe mu byaha byose abantu bakora agacumura kuri Yehova, uwo muntu azaba agiweho n’urubanza.+  Ajye yemera+ ko yakoze icyaha, maze atange indishyi ihwanye n’icyaha yakoze, yongereho kimwe cya gatanu cyayo,+ abihe uwo yahemukiye.  Ariko niba uwahemukiwe yarapfuye kandi akaba adafite mwene wabo wa bugufi wahabwa iyo ndishyi, iyo ndishyi ihabwa Yehova izabe iy’umutambyi, uretse imfizi y’intama yo gutanga ho impongano, kuko azayimutambira kugira ngo imubere impongano.+  “‘Ituro+ ryose rikuwe ku bintu byera+ byose Abisirayeli bazazanira umutambyi, rizaba irye.+ 10  Ibintu byera buri wese azatura, bizaba iby’umutambyi. Icyo buri wese azaha umutambyi kizaba icye.’” 11  Yehova yongera kubwira Mose ati 12  “vugana n’Abisirayeli ubabwire uti ‘umugore naca inyuma umugabo we akamuhemukira,+ 13  akaryamana n’undi mugabo bakagirana imibonano mpuzabitsina,+ ariko umugabo+ we ntabimenye kandi ntihagire ubitahura, nubwo uwo mugore aba yarihumanyije, nta muntu wo kumushinja uba uhari kandi ntaba yarafatiwe mu cyuho. 14  Uwo mugabo nafuha+ agatangira gukeka ko umugore we yamuhemukiye, kandi koko uwo mugore akaba yarihumanyije, cyangwa se agafuha akeka ko umugore we yamuhemukiye ariko mu by’ukuri uwo mugore akaba atarihumanyije, 15  uko byaba byaragenze kose, uwo mugabo azashyire umugore we umutambyi,+ amujyanane n’ituro rye, ni ukuvuga kimwe cya cumi cya efa* y’ifu y’ingano za sayiri. Ntazarisukeho amavuta cyangwa ngo arishyireho ububani,+ kuko ari ituro ry’ibinyampeke atuye abitewe no gufuha, ituro ry’ibinyampeke ry’urwibutso ryibutsa igicumuro. 16  “‘Umutambyi azamuzane amuhagarike imbere ya Yehova.+ 17  Umutambyi azafate amazi yera ayashyire mu rwabya rw’ibumba, ayore umukungugu wo hasi mu ihema awushyire muri ayo mazi. 18  Umutambyi azahagarike uwo mugore imbere ya Yehova, atendeze umusatsi we, ashyire mu biganza by’uwo mugore ituro ry’ibinyampeke ry’urwibutso, ni ukuvuga ituro ry’ibinyampeke ryatuwe bitewe no gufuha,+ kandi uwo mutambyi azabe afite mu ntoki amazi asharira atera umuvumo.+ 19  “‘Umutambyi azarahize uwo mugore, amubwire ati “niba utararyamanye n’umugabo kandi ukaba utaraciye inyuma umugabo wawe ngo wihumanye ugitwarwa na we,+ aya mazi asharira atera umuvumo ntagire icyo agutwara. 20  Ariko niba waraciye inyuma umugabo wawe ugitwarwa na we,+ niba warihumanyije ukagirana imibonano mpuzabitsina+ n’undi mugabo utari umugabo wawe, . . .” 21  Umutambyi azarahize uwo mugore indahiro irimo umuvumo,+ amubwire ati “Yehova azagutere kuba ingumba*+ kandi Yehova azatume inda yawe ibyimba, maze uhinduke indahiro n’umuvumo mu bwoko bwawe. 22  Aya mazi atera umuvumo yinjire mu mara yawe atume inda yawe ibyimba kandi agutere kuba ingumba.” Uwo mugore azasubize ati “Amen! Amen!” 23  “‘Umutambyi azandike iyo mivumo mu gitabo,+ ayihanaguze+ ayo mazi asharira. 24  Azanyweshe uwo mugore ayo mazi asharira atera umuvumo,+ maze ayo mazi atera umuvumo namugeramo amusharirire. 25   Umutambyi azakure mu biganza by’uwo mugore ituro ry’ibinyampeke+ ryatuwe bitewe no gufuha, arizungurize imbere ya Yehova, hanyuma arijyane iruhande rw’igicaniro. 26  Kuri iryo turo ry’ibinyampeke, umutambyi azakureho igice acyosereze ku gicaniro kibe urwibutso+ rwaryo, hanyuma anyweshe uwo mugore ya mazi. 27  Namara kumunywesha ayo mazi, uwo mugore naba yarihumanyije agahemukira umugabo we,+ ayo mazi atera umuvumo azamugeramo amusharirire, inda ye ibyimbe kandi ahinduke ingumba; azaba ikivume mu bwoko bwe.+ 28  Icyakora niba uwo mugore atarihumanyije akaba ari umwere, icyo gihano ntikizamugeraho,+ kandi azashobora gusama. 29  “‘Iryo ni ryo tegeko rihereranye no gufuha,+ igihe umugore yaciye inyuma umugabo we+ kandi agitwarwa na we+ maze akihumanya, 30  cyangwa igihe umugabo yafushye akeka ko umugore we yamuhemukiye. Azazane umugore we imbere ya Yehova maze umutambyi amukorereho ibivugwa muri iri tegeko byose. 31  Uwo mugabo ntazabarwaho icyaha, ariko umugore we azaryozwa icyaha cye.’”

Ibisobanuro ahagana hasi