Kubara 6:1-27

6  Yehova yongera kubwira Mose ati  “vugana n’Abisirayeli ubabwire uti ‘umugabo cyangwa umugore nahiga umuhigo wihariye wo kubera Yehova Umunaziri,*+  azirinde kunywa divayi n’ibindi binyobwa bisindisha. Ntazanywe divayi y’umushari cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha cyabaye umushari,+ cyangwa ngo anywe ikinyobwa cyose gikomoka ku mizabibu, cyangwa ngo arye imizabibu, yaba imibisi cyangwa iyumye.  Iminsi yose azamara ari Umunaziri, ntazarye ikintu cyose gikomoka ku mizabibu, kuva ku mizabibu itarera kugeza ku bishishwa byayo.  “‘Igihe cyose azaba yarahize umuhigo wo kuba Umunaziri, icyuma cyogosha ntikizamugere ku mutwe.+ Azabe uwera areke imisatsi+ yo ku mutwe we ikure, kugeza igihe iminsi ye yo kwiyegurira Yehova izarangirira.  Iminsi yose azamara yariyeguriye Yehova ntazegere intumbi+ iyo ari yo yose.  Ndetse yaba se cyangwa nyina, yaba umuvandimwe we cyangwa mushiki we, ntazamwihumanishe igihe yapfuye,+ kuko ikimenyetso cy’uko ari Umunaziri w’Imana kiri ku mutwe we.  “‘Iminsi yose azamara ari Umunaziri azaba ari uwera wa Yehova.  Ariko nihagira umuntu umupfira iruhande+ mu buryo butunguranye, akihumanya kandi ikimenyetso cy’uko ari Umunaziri kikiri ku mutwe we, aziyogosheshe+ ku munsi wo guhumanuka kwe; aziyogosheshe ku munsi wa karindwi. 10  Ku munsi wa munani azazanire umutambyi intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, abizane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.+ 11  Umutambyi azatambe imwe ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n’umuriro,+ bityo amutangire impongano kuko yakoze icyaha bitewe n’iyo ntumbi. Uwo Munaziri azeze umutwe we kuri uwo munsi. 12  Azabe Umunaziri+ wa Yehova mu gihe cy’ubunaziri bwe cyose. Azazane isekurume y’intama itarengeje umwaka yo gutamba ho igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+ Iminsi yamaze ari Umunaziri ntizabarwa, kuko azaba yahumanyije ubunaziri bwe. 13  “‘Iri ni ryo tegeko rigenga Umunaziri: igihe cye cyo kuba Umunaziri nikirangira,+ uwo munsi bazamuzane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 14  Azazanire Yehova isekurume y’intama itagira inenge itarengeje umwaka yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro,+ inyagazi y’intama itagira inenge itarengeje umwaka yo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha,+ imfizi y’intama itagira inenge yo gutamba ho igitambo gisangirwa,+ 15  inkoko iriho imigati idasembuwe ifite ishusho y’urugori, ikozwe mu ifu inoze+ kandi ivanze n’amavuta,+ utugati tudasembuwe dusize amavuta,+ ndetse n’ituro ry’ibinyampeke+ n’amaturo y’ibyokunywa+ aturanwa n’ibyo bitambo. 16  Umutambyi azabizane imbere ya Yehova maze amutambire igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo gikongorwa n’umuriro.+ 17  Azatambire Yehova iyo mfizi y’intama ho igitambo gisangirwa,+ ayiturane na ya migati idasembuwe iri ku nkoko. Umutambyi azature ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro ry’ibyokunywa, amaturo aturanwa n’icyo gitambo. 18  “‘Umunaziri aziyogoshere+ ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, akure ku mutwe we ikimenyetso cy’ubunaziri. Azafate uwo musatsi we wari ikimenyetso cy’ubunaziri awushyire mu muriro wakira munsi y’igitambo gisangirwa. 19  Umunaziri namara kwiyogosha akikuraho ikimenyetso cy’ubunaziri, umutambyi azafate urushyi rw’ukuboko rwa ya mfizi y’intama rutogosheje,+ akure no kuri ya nkoko umugati udasembuwe ufite ishusho y’urugori n’akagati kadasembuwe,+ abishyire mu biganza by’uwo Munaziri. 20  Umutambyi azabizunguze bibe ituro rizunguzwa imbere ya Yehova.+ Ni ikintu cyera kigenewe umutambyi hamwe n’inkoro+ y’ituro rizunguzwa, n’itako ritangwa ho impano.+ Nyuma y’ibyo, Umunaziri ashobora kunywa divayi.+ 21  “‘Umunaziri nahiga umuhigo wo gutura Yehova ibitambo ashobora kubona byiyongera ku byo ategetswe gutanga, azahigure uwo muhigo we. Iryo ni ryo tegeko rigenga Umunaziri.’”+ 22  Nuko Yehova abwira Mose ati 23  “bwira Aroni n’abahungu be uti ‘uku ni ko muzajya mwifuriza Abisirayeli umugisha,+ mubabwira muti 24  “Yehova aguhe umugisha+ kandi akurinde.+ 25  Mu maso ha Yehova hakurabagiranire+ kandi akurebe neza.+ 26  Yehova akugirire ubuntu+ kandi aguhe amahoro.”’+ 27  Bajye bakoresha izina ryanjye+ baha umugisha Abisirayeli, kugira ngo nanjye mbahe umugisha.”+

Ibisobanuro ahagana hasi