Malaki 3:1-18
3 “Dore ngiye kohereza intumwa+ yanjye izatunganya inzira imbere yanjye.+ Umwami w’ukuri,+ uwo mushaka, azaza mu rusengero rwe+ mu buryo butunguranye, hamwe n’intumwa+ y’isezerano+ mwishimira.+ Dore azaza nta kabuza,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.+
2 “Ariko se ni nde uzihanganira umunsi wo kuza kwe,+ kandi se ni nde uzahagarara igihe azatunguka?+ Azaba ameze nk’umuriro ushongesha ibyuma ukabitunganya,+ ameze nk’isabune+ y’abameshi.+
3 Azicara nk’utunganya ifeza, ayishongeshe ayeze,+ kandi azeza bene Lewi.+ Azatuma bacya bamere nka zahabu+ n’ifeza, kandi bazazanira Yehova ituro+ bakiranuka.
4 Yehova azishimira ituro ry’u Buyuda na Yerusalemu,+ nk’uko ryamunezezaga mu minsi yo ha mbere no mu bihe bya kera cyane.+
5 “Nzabegera mbacire urubanza,+ nzaba umuhamya udatindiganya+ nshinje abapfumu,+ abasambanyi,+ abarahira ibinyoma,+ abariganya abakozi ibihembo byabo,+ abariganya abapfakazi+ n’imfubyi,+ n’abima umwimukira uburenganzira bwe+ kandi ntibantinye,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
6 “Ndi Yehova; sinigeze mpinduka.+ Muri bene Yakobo; ntimwashizeho.+
7 Kuva mu bihe bya ba sokuruza mwaratandukiriye ntimwakomeza amategeko yanjye.+ Nimungarukire nanjye nzabagarukira,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
Murabaza muti “tuzakugarukira dute?”
8 “Ese umuntu wakuwe mu mukungugu hari icyo yakwiba Imana? Ariko mwe muranyiba.”
Murabaza muti “tukwiba dute?”
“Munyiba ibya cumi n’amaturo.
9 Mwese, ishyanga ryose uko ryakabaye, muramvuma+ kandi mukanyiba.
10 Nimuzane ibya cumi byose+ mu bubiko bw’inzu yanjye, maze mu nzu yanjye habemo ibyokurya.+ Nimubingeragereshe,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “murebe ko ntazabagomororera ingomero zo mu ijuru,+ nkabaha umugisha mukabura aho muwukwiza.”+
11 “Nzacyaha udukoko twangiza imyaka+ twe kurya imyaka yanyu, kandi imizabibu yo mu mirima yanyu ntizongera kurumba,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
12 “Amahanga yose azabita abahiriwe,+ kuko muzaba igihugu cy’umunezero,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
13 “Mwamvuze amagambo mabi,”+ ni ko Yehova avuga.
Murabaza muti “ni ayahe magambo mabi twakuvuze?”+
14 “Mwaravuze muti ‘gukorera Imana nta cyo bimaze.+ Kuba twarumviye Yehova nyir’ingabo kandi tukamugaragariza ko tubabajwe n’ibyaha byacu, byatumariye iki?+
15 Abibone tubita abahiriwe.+ Abakora ibibi baguwe neza.+ Bagerageje Imana kandi ntibahanwa.’”+
16 Icyo gihe abatinya Yehova+ baraganiraga, buri wese aganira na mugenzi we, nuko Yehova abatega amatwi yumva ibyo bavuga.+ Nuko ategeka ko igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye,+ kikandikwamo abatinya Yehova n’abatekereza ku izina rye.+
17 “Bazaba abanjye,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “kuri uwo munsi nzabagira umutungo wanjye wihariye.+ Nzabagirira impuhwe nk’uko umubyeyi azigirira umwana we umukorera.+
18 Icyo gihe muzongera kubona itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha,+ hagati y’ukorera Imana n’utayikorera.”+