Mariko 12:1-44
12 Nanone atangira kubabwirira mu migani ati “hari umuntu wateye uruzabibu,+ maze araruzitira, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara+ maze arusigira abahinzi+ ajya mu gihugu cya kure.+
2 Igihe cy’isarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe.+
3 Ariko baramufata, baramukubita, baramwirukana agenda amara masa.+
4 Nanone yongera kubatumaho undi mugaragu; uwo we bamukomeretsa mu mutwe kandi baramwandagaza.+
5 Nuko abatumaho undi, maze we baramwica. Abandi benshi yabatumyeho, bamwe barabakubise, abandi barabica.
6 Umuntu umwe yari asigaranye, ni umuhungu we yakundaga cyane.+ Amubatumaho ku ncuro ya nyuma yibwira ati ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’+
7 Ariko abo bahinzi barabwirana bati ‘uyu ni we muragwa.+ Nimuze tumwice, bityo umurage we uzabe uwacu.’+
8 Nuko baramufata baramwica,+ bamujugunya hanze y’uruzabibu.+
9 Nyir’uruzabibu azakora iki? Azaza arimbure abo bahinzi, maze uruzabibu+ aruhe abandi.+
10 Ese ntimwigeze musoma ibi byanditswe ngo ‘ibuye+ abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza imfuruka;+
11 ibyo byaturutse kuri Yehova kandi ni ibitangaza mu maso yacu’?”+
12 Babyumvise bashaka uko bamufata ariko batinya rubanda, kuko bamenye ko yaciye uwo mugani ari bo avugiraho. Nuko bamusiga aho baragenda.+
13 Hanyuma bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n’abayoboke b’ishyaka rya Herode+ kugira ngo bamufatire mu magambo ye.+
14 Bahageze baramubwira bati “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko utita ku muntu uwo ari we wese, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri:+ mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro w’umubiri, cyangwa ntabyemera?
15 Tuzajye tuwutanga, cyangwa ntitukawutange?”+ Yesu atahura uburyarya bwabo, maze arababwira ati “ni iki gituma mungerageza? Nimunzanire idenariyo turebe.”+
16 Barayimuzanira. Arababaza ati “iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati “ni ibya Kayisari.”+
17 Yesu na we arababwira ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ Nuko baramutangarira.+
18 Abasadukayo baza aho ari, abo ni bo bavugaga ko nta muzuko ubaho, maze baramubaza+ bati
19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umuvandimwe w’umuntu apfuye agasiga umugore, ariko nta mwana asize, umuvandimwe we+ agomba gucyura uwo mugore kugira ngo amubyareho abana, bityo acikure umuvandimwe we.+
20 Habayeho abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore, apfa nta mwana asize.+
21 Uwa kabiri aramucyura, ariko na we apfa nta mwana asize; n’uwa gatatu biba bityo.
22 Nuko bose uko ari barindwi ntibasiga urubyaro. Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa.+
23 None, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba muka nde, ko bose uko ari barindwi bamutunze?”+
24 Yesu arababwira ati “mbese icyo si cyo gituma muyoba, kuko mutazi Ibyanditswe kandi ntimumenye ubushobozi bw’Imana?+
25 Iyo bazuwe mu bapfuye, ari abagabo ntibashaka, n’abagore ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika mu ijuru.+
26 Ariko ibyerekeye abapfuye n’uko bazuka, ntimwasomye mu gitabo cya Mose, mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, ukuntu Imana yamubwiye iti ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’?+
27 Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni Imana y’abazima. Mwarayobye cyane.”+
28 Nuko umwe mu banditsi wari waje aho akumva bamugisha impaka, amenya ko abashubije neza cyane, ni ko kumubaza ati “ni irihe tegeko riza imbere y’ayandi yose?”+
29 Yesu aramusubiza ati “irya mbere ngiri: ‘umva Isirayeli we, Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa,+
30 kandi ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’+
31 Irya kabiri ngiri: ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’+ Nta rindi tegeko riruta ayo ngayo.”
32 Uwo mwanditsi aramubwira ati “Mwigisha, ubivuze neza mu kuri kose, ‘ni Umwe, kandi nta wundi keretse We’;+
33 kandi uko kumukunda umuntu abigiranye umutima we wose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda, biruta kure amaturo yose n’ibitambo byose bikongorwa n’umuriro.”+
34 Avuze atyo, Yesu amenya ko asubizanyije ubuhanga, nuko aramubwira ati “nturi kure y’ubwami bw’Imana.” Ariko nta wongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.+
35 Hanyuma Yesu agiye kubasubiza, arababwira igihe yigishirizaga mu rusengero ati “bishoboka bite ko abanditsi bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi?+
36 Dawidi ubwe abwirijwe n’umwuka wera+ yaravuze ati ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+
37 Ko Dawidi ubwe amwita ‘Umwami’ we, bishoboka bite ko yaba n’umwana we?”+
Icyo gihe hari abantu benshi bari bamuteze amatwi bishimye.+
38 Akomeza kubigisha ababwira ati “mwirinde abanditsi+ bashaka kugenda bambaye amakanzu kandi bagashaka kuramukirizwa mu masoko,
39 bagashaka n’imyanya y’imbere mu masinagogi n’imyanya y’icyubahiro mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba.+
40 Ni bo barya ingo+ z’abapfakazi, bagashaka urwitwazo rwo kuvuga amasengesho maremare; abo bazahabwa igihano kiremereye kurusha abandi.”+
41 Nuko yicara aho yitegeye amasanduku y’amaturo,+ yitegereza uko abantu bashyiraga amafaranga mu masanduku y’amaturo; abantu benshi b’abakire bashyiragamo ibiceri byinshi.+
42 Haza umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane.+
43 Nuko Yesu ahamagara abigishwa be ngo bamwegere, arababwira ati “ndababwira ukuri ko uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kuruta ayo abandi bose bashyize mu masanduku y’amaturo,+
44 kuko bose bashyizemo ayo bakuye ku bibasagutse, ariko we mu bukene bwe yashyizemo ibyo yari afite byose, ibyo yari atezeho amakiriro.”+