Mariko 13:1-37
13 Asohotse mu rusengero, umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mwigisha, reba aya mabuye n’iyi myubakire!”+
2 Ariko Yesu aramubwira ati “ntureba aya mazu ahambaye?+ Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi+ ritajugunywe hasi.”+
3 Yicaye ku musozi w’Imyelayo yitegeye urusengero, Petero+ na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye+
4 bati “tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko ibyo byose byenda kuba?”+
5 Nuko Yesu arababwira ati “mube maso hatagira umuntu ubayobya.+
6 Benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ‘ndi we,’ kandi bazayobya benshi.+
7 Nanone nimwumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara, ntibizabakure umutima kuko ibyo bintu bigomba kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.+
8 “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi,+ kandi hirya no hino hazabaho imitingito,+ hazabaho n’inzara.+ Ibyo bizaba ari intangiriro yo kuramukwa.+
9 “Ariko mwebweho mwirinde. Abantu bazabatanga babajyane mu nkiko,+ bazabakubitira mu masinagogi+ kandi bazabajyana imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo.+
10 Nanone, ubutumwa bwiza+ bugomba kubanza kubwirizwa mu mahanga yose.+
11 Ariko igihe bazaba babajyanye bagiye kubatanga, ntimuzahangayike mwibaza mbere y’igihe ibyo muzavuga,+ ahubwo icyo muzahabwa muri uwo mwanya azabe ari cyo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari umwuka wera.+
12 Byongeye kandi, umuvandimwe azatanga umuvandimwe we ngo yicwe, na se w’umwana atange umwana we,+ kandi abana bazahagurukira ababyeyi babo babicishe;+
13 muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye.+ Ariko uzihangana kugeza ku iherezo+ ni we uzakizwa.+
14 “Icyakora nimubona igiteye ishozi+ kirimbura+ gihagaze aho kidakwiriye, (ubisoma akoreshe ubushishozi,)+ icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira ku misozi.+
15 Umuntu uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuke ngo yinjire mu nzu kugira ngo agire icyo avanamo,+
16 kandi umuntu uzaba ari mu murima ntazasubire ku bintu yasize inyuma ngo ajye gufata umwitero we.+
17 Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!+
18 Mukomeze gusenga kugira ngo ibyo bitazaba mu gihe cy’imbeho,+
19 kuko icyo gihe kizaba ari igihe cy’umubabaro+ utarigeze kubaho uhereye ku ntangiriro y’ibyo Imana yaremye kugeza icyo gihe, kandi ntuzongera kubaho ukundi.+
20 Mu by’ukuri, iyo Yehova+ atagabanya iyo minsi, nta n’umwe wari kuzarokoka. Ariko ku bw’abo yitoranyirije,+ iyo minsi yarayigabanyije.+
21 “Nanone icyo gihe nihagira ubabwira ati ‘dore Kristo ari hano!,’ cyangwa ati ‘dore ari hariya!,’+ ntimuzabyemere,+
22 kuko hazaduka ba Kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma,+ kandi bazakora ibimenyetso n’ibitangaza+ kugira ngo nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe.+
23 Mwebweho rero, mube maso;+ dore mbabwiye ibyo byose mbere y’igihe.+
24 “Ariko muri iyo minsi, nyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzamurika,
25 inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru kandi imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.+
26 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu+ aje mu bicu afite ububasha bwinshi n’icyubahiro.+
27 Hanyuma azohereza abamarayika be, bateranyirize hamwe abo yatoranyije+ babakuye mu birere bine, kuva ku mpera y’isi kugeza ku mpera y’ijuru.+
28 “Mufatire urugero ku giti cy’umutini: iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje.+
29 Mu buryo nk’ubwo, namwe nimubona ibyo bintu bibaye, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ku rugi.+
30 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.+
31 Ijuru+ n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye+ ntazashira.+
32 “Naho uwo munsi cyangwa icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data.+
33 Mwitonde, mukomeze kuba maso,+ kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera.+
34 Bimeze nk’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure,+ wavuye mu nzu ye akayisigira abagaragu be, buri wese akamuha umurimo agomba gukora, agategeka n’umurinzi w’irembo gukomeza kuba maso.
35 Nuko rero mukomeze kuba maso+ kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira, niba azaza nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa mu rukerera;+
36 kugira ngo naza atunguranye atazasanga musinziriye.+
37 Ariko ibyo mbabwira ndabibwira bose: mukomeze kuba maso.”+