Mariko 15:1-47
15 Nuko mu museke abakuru b’abatambyi n’abakuru n’abanditsi ndetse n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose, bahita bajya inama,+ baboha Yesu baramujyana bamushyikiriza Pilato.+
2 Pilato aramubaza ati “mbese uri umwami+ w’Abayahudi?” Yesu aramusubiza ati “wowe ubwawe urabyivugiye.”+
3 Ariko abakuru b’abatambyi batangira kumurega ibintu byinshi.+
4 Pilato yongera kumubaza ati “ese nta cyo usubiza?+ Dore barakurega ibirego byinshi.”+
5 Ariko Yesu ntiyagira ikindi asubiza. Nuko Pilato aratangara cyane.+
6 Mu minsi mikuru nk’iyo, yari afite akamenyero ko kubabohorera imfungwa imwe babaga bamusabye.+
7 Icyo gihe, hari imfungwa yitwaga Baraba, yari ifunganywe n’abagomeye ubutegetsi, muri uko kugoma kwabo bakaba barishe abantu.+
8 Nuko abantu baraza bamusaba ko abakorera ibyo yari yarabamenyereje.
9 Pilato arabasubiza ati “mbese murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayahudi?”+
10 Yari azi neza ko ishyari+ ari ryo ryatumye abakuru b’abatambyi batanga Yesu.+
11 Ariko abakuru b’abatambyi boshya rubanda ngo basabe ko ahubwo ababohorera Baraba.+
12 Pilato arongera arababaza ati “none se uyu mwita umwami+ w’Abayahudi muragira ngo mugenze nte?”+
13 Barongera barasakuza bati “mumanike!”+
14 Pilato arongera arababaza ati “kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko bo barushaho gusakuza batera hejuru bati “mumanike!”+
15 Pilato abibonye atyo, kandi kubera ko yifuzaga gushimisha rubanda,+ ababohorera Baraba. Hanyuma amaze gutegeka ko Yesu akubitwa ibiboko, aramutanga ngo amanikwe.+
16 Nuko abasirikare bamujyana mu ngoro ya guverineri, maze bahamagara umutwe wose w’abasirikare barakorana.+
17 Bamwambika umwenda w’isine kandi baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe.+
18 Batangira kumuramutsa bati “ni amahoro,+ Mwami w’Abayahudi!”
19 Bakajya bamukubita urubingo mu mutwe, bakamucira amacandwe kandi bagapfukama bakamuramya.+
20 Hanyuma bamaze kumushinyagurira, bamwambura wa mwenda w’isine maze bongera kumwambika imyenda ye. Nuko baramusohora bajya kumumanika.+
21 Hanyuma bahura n’umugabo wihitiraga witwaga Simoni w’i Kurene, se wa Alegizanderi na Rufo, wari uvuye mu giturage, bamuhatira kwikorera igiti cy’umubabaro cya Yesu.+
22 Bamujyana ahantu hitwa i Gologota, risobanurwa ngo Igihanga.+
23 Bagezeyo bagerageza kumuha divayi irimo ikiyobyabwenge kiva mu ishangi,+ ariko yanga kuyinywa.+
24 Nuko baramumanika maze bagabana imyenda ye+ bakoresheje ubufindo, kugira ngo bamenye uwo buri wese ajyana.+
25 Icyo gihe byari bigeze ku isaha ya gatatu,+ nuko baramumanika.
26 Hejuru ye bamanikaho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa+ ngo “Umwami w’Abayahudi.”+
27 Nanone bamanika ibisambo bibiri iruhande rwe, kimwe iburyo bwe, ikindi ibumoso bwe.+
28 ——*
29 Nuko abahisi n’abagenzi baramutuka,+ bamuzunguriza umutwe bati “umva ko wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu da!+
30 Ngaho se ikize, umanuke kuri icyo giti cy’umubabaro.”+
31 Abakuru b’abatambyi bafatanyije n’abanditsi na bo baramushinyagurira bavuga bati “yakijije abandi, ariko we ntashobora kwikiza!+
32 Ngaho Kristo, Umwami w’Abisirayeli, namanuke ku giti cy’umubabaro kugira ngo tubibone tumwizere.”+ Ndetse n’abari bamanikanywe na we, na bo baramutukaga.+
33 Bigeze ku isaha ya gatandatu, igihugu cyose gicura umwijima kugeza ku isaha ya cyenda.+
34 Bigeze ku isaha ya cyenda, Yesu arangurura ijwi aravuga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+
35 Bamwe mu bari bahagaze hafi aho babyumvise baravuga bati “nimwumve! Arahamagara Eliya.”+
36 Ariko umwe muri bo ariruka afata sipongo* ayinika muri divayi isharira, maze ayishyira ku rubingo arayimuha ngo ayinywe+ avuga ati “nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumumanura.”+
37 Ariko Yesu ataka aranguruye ijwi, nuko arapfa.+
38 Umwenda wakingirizaga+ ahera h’urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi.+
39 Nuko umutware utwara umutwe w’abasirikare wari uhagaze imbere ye abonye uburyo apfuyemo, aravuga ati “nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana.”+
40 Nanone hari abagore babyitegerezaga bari ahitaruye;+ muri bo harimo Mariya Magadalena, Mariya nyina wa Yakobo Muto na Yoze hamwe na Salome.+
41 Bajyaga bamuherekeza+ kugira ngo bamukorere ubwo yari i Galilaya, kandi hari n’abandi bagore benshi bari barazanye na we i Yerusalemu.+
42 Kubera ko bwari bugorobye kandi ari umunsi wo Kwitegura, ni ukuvuga umunsi ubanziriza isabato,
43 haza umugabo wubahwaga witwaga Yozefu wo muri Arimataya, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, na we ubwe akaba yarategerezaga ubwami bw’Imana.+ Agira ubutwari bwo kujya imbere ya Pilato amusaba umurambo+ wa Yesu.
44 Ariko Pilato yibaza niba koko yamaze gupfa. Nuko atumaho umutware utwara umutwe w’abasirikare, amubaza niba koko yari yamaze gupfa.
45 Amaze kubyemezwa n’uwo mutware w’abasirikare, aha Yozefu umurambo wa Yesu.+
46 Nuko Yozefu agura umwenda mwiza cyane, aramumanura, amuzingira muri uwo mwenda mwiza, amushyira+ mu mva+ yakorogoshowe mu rutare, maze ahirikira ibuye ku munwa w’iyo mva.+
47 Ariko Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yoze bakomeza kwitegereza aho yari yahambwe.+