Mariko 2:1-28

2  Icyakora, hashize iminsi asubira i Kaperinawumu, maze abantu bamenya ko ari mu nzu.+  Ibyo bituma abantu benshi bahakoranira ku buryo hatasigaye akanya na gato, haba ndetse no ku muryango; atangira kubabwira ubutumwa bwiza.+  Nuko haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe n’abantu bane.+  Ariko kubera ko batashoboraga kukijyana ngo bakigeze aho Yesu yari ari bitewe n’abantu benshi, basakambura hejuru y’aho yari ari, bamaze gucamo umwenge bamanuriramo ingobyi icyo kirema cyari kiryamyemo.+  Yesu abonye ukwizera kwabo+ abwira icyo kirema ati “mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+  Icyo gihe hari bamwe mu banditsi bari bicaye aho, bibwira mu mitima yabo+ bati  “kuki uyu muntu avuze atya? Aratuka Imana. Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+  Ariko Yesu ahita amenya muri we ko ari uko batekereje mu mitima yabo, ni ko kubabwira ati “kuki mutekereza ibintu nk’ibyo mu mitima yanyu?+  None se ari ukubwira iki kirema ngo ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo ‘haguruka wikorere ingobyi yawe ugende,’ icyoroshye ni ikihe?+ 10  Ariko kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu+ afite ububasha bwo kubabarira abantu ibyaha mu isi”+ . . . abwira icyo kirema ati 11  “ndakubwiye ngo uhaguruke, ufate ingobyi yawe utahe iwawe.”+ 12  Avuze atyo, ikirema kirahaguruka, gihita gifata ingobyi kinyura imbere yabo bose,+ ku buryo bose batangaye cyane maze basingiza Imana bagira bati “ntitwigeze tubona ibintu nk’ibi.”+ 13  Yongera gusohoka ajya ku nyanja; nuko abantu bose bakomeza kuza aho ari, atangira kubigisha. 14  Anyura iruhande rw’inyanja, abona Lewi+ mwene Alufayo yicaye ku biro by’imisoro, aramubwira ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Arahaguruka aramukurikira.+ 15  Nyuma yaho, Yesu n’abigishwa be bari ku meza mu nzu ya Lewi, abakoresha b’ikoro benshi+ n’abanyabyaha bicarana na Yesu n’abigishwa be, kuko muri bo hari benshi bari baratangiye kumukurikira.+ 16  Ariko abanditsi n’Abafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro, babwira abigishwa be bati “mbese burya bwose asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?”+ 17  Yesu abyumvise arababwira ati “abafite imbaraga si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye. Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”+ 18  Icyo gihe abigishwa ba Yohana n’Abafarisayo bari bafite akamenyero ko kwiyiriza ubusa. Nuko baraza, baramubaza bati “kuki abigishwa ba Yohana n’abigishwa b’Abafarisayo bafite akamenyero ko kwiyiriza ubusa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batiyiriza ubusa?”+ 19  Yesu arabasubiza ati “iyo umukwe akiri kumwe n’incuti ze, ntizishobora kwiyiriza ubusa.+ Igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo ntizishobora kwiyiriza ubusa.+ 20  Ariko igihe kizagera ubwo umukwe azabakurwamo; icyo gihe ni bwo baziyiriza ubusa.+ 21  Nta wutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje, kuko abikoze cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika.+ 22  Nanone nta muntu ushyira divayi nshya mu mpago z’uruhu zishaje, kuko abikoze divayi yaturitsa izo mpago maze ikameneka, n’izo mpago zikangirika.+ Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu mpago nshya z’uruhu.”+ 23  Igihe kimwe Yesu yanyuze mu mirima y’ingano ku isabato, maze abigishwa be bagenda baca+ amahundo.+ 24  Nuko Abafarisayo baramubwira bati “ngaho reba! Kuki bakora ibintu bitemewe n’amategeko ku isabato?”+ 25  Ariko arababwira ati “ntimwigeze musoma icyo Dawidi+ yakoze igihe we n’abo bari kumwe batari bafite icyo barya kandi bashonje?+ 26  Ukuntu mu nkuru ivuga iby’umutambyi mukuru Abiyatari,+ Dawidi yinjiye mu nzu y’Imana akarya imigati yo kumurikwa,+ agahaho n’abari kumwe na we+ kandi bitari byemewe n’amategeko+ ko hagira undi muntu uyirya uretse abatambyi?” 27  Nuko arababwira ati “isabato yabayeho ku bw’abantu,+ si abantu babayeho ku bw’isabato.+ 28  Ni yo mpamvu Umwana w’umuntu ari n’Umwami w’isabato.”+

Ibisobanuro ahagana hasi