Mariko 3:1-35
3 Nuko yongera kwinjira mu isinagogi, asangamo umuntu unyunyutse ukuboko.+
2 Bamuhanga amaso cyane kugira ngo barebe ko amukiza ku isabato, ngo babone icyo bamurega.+
3 Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “haguruka uze hano hagati.”
4 Hanyuma arababaza ati “mbese amategeko yemera ko umuntu akora igikorwa cyiza ku isabato cyangwa ko akora ikibi, ko akiza ubugingo cyangwa ko abwica?”+ Ariko baraceceka.
5 Nuko amaze kubararanganyamo amaso abarakariye kandi ababajwe cyane n’uko imitima yabo inangiye,+ abwira uwo muntu ati “rambura ukuboko kwawe.” Nuko arakurambura, maze ukuboko kwe kongera kuba kuzima.+
6 Abafarisayo babibonye barasohoka, bahita batangira kujya inama n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ kugira ngo barebe uko bamwica.+
7 Ariko Yesu n’abigishwa be bava aho bajya ku nyanja, maze abantu benshi baturutse i Galilaya n’i Yudaya baramukurikira.+
8 Ndetse n’abantu benshi cyane b’i Yerusalemu, abo muri Idumaya, abo hakurya ya Yorodani n’abo mu turere duhereranye n’i Tiro+ n’i Sidoni, bumvise ukuntu yakoraga ibintu byinshi, baza aho ari.
9 Nuko abwira abigishwa be ko bamushakira ubwato buto azajya akoresha buri gihe, kugira ngo abantu batamubyiganiraho,
10 kuko yakizaga abantu benshi, bigatuma abafite indwara zabababazaga bose bamubyiganiraho ngo bamukoreho.+
11 Ndetse n’igihe cyose imyuka mibi+ yabaga imubonye, yikubitaga imbere ye maze igataka iti “uri Umwana w’Imana.”+
12 Ariko incuro nyinshi yayihanangirizaga cyane ayibuza kumenyekanisha uwo ari we.+
13 Nuko azamuka umusozi kandi ahamagara abo ashaka,+ bajyana na we.+
14 Hanyuma atoranya itsinda ry’abantu cumi na babiri abita “intumwa,” kugira ngo bagumane na we, ajye abatuma kubwiriza+
15 kandi bagire ububasha bwo kwirukana abadayimoni.+
16 Abari bagize iryo tsinda ry’abantu cumi na babiri ni Simoni yise Petero,+
17 Yakobo mwene Zebedayo na Yohana umuvandimwe wa Yakobo+ (nanone yabise Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b’Inkuba”),
18 Andereya na Filipo, Barutolomayo na Matayo, Tomasi na Yakobo mwene Alufayo, Tadeyo na Simoni w’Umunyakanani,*
19 na Yuda Isikariyota waje kumugambanira+ nyuma yaho.
Nuko ajya mu nzu.
20 Abantu benshi bongera guteranira aho, ku buryo batashoboye kubona akanya ko kugira icyo barya.+
21 Ariko bene wabo+ babyumvise bajya kumufata, kuko bibwiraga bati “yataye umutwe.”+
22 Nanone abanditsi baturutse i Yerusalemu baravuga bati “afite Belizebuli, kandi umutware w’abadayimoni ni we umuha ububasha bwo kwirukana abadayimoni.”+
23 Nuko amaze kubahamagara ngo bamwegere, abaha urugero ati “bishoboka bite ko Satani yakwirukana Satani?
24 Iyo ubwami bwiciyemo ibice, ntibushobora kugumaho,+
25 kandi iyo inzu yiciyemo ibice, na yo ntishobora kugumaho.+
26 Satani aramutse ahagurutse akirwanya ubwe kandi akicamo ibice, ntiyashobora kugumaho, ahubwo yaba ageze ku iherezo rye.+
27 Nta muntu wakwinjira mu nzu y’umuntu w’umunyambaraga ngo ashobore kunyaga+ ibintu bye, atabanje kumuboha hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye.+
28 Ndababwira ukuri ko abantu bazababarirwa ibintu byose, uko ibyaha bakoze hamwe n’ibyaha byo gutuka Imana bakoze bayituka byaba bingana kose.+
29 Ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazababarirwa kugeza iteka ryose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.”+
30 Ibyo byatewe n’uko bari bavuze bati “yatewe n’umwuka mubi.”+
31 Nuko nyina na bene nyina+ baraza, bahagarara hanze, bamutumaho umuntu ngo amuhamagare.+
32 Icyo gihe abantu benshi bari bicaye bamukikije, nuko baramubwira bati “dore nyoko na bene nyoko bahagaze hanze baragushaka.”+
33 Ariko arabasubiza ati “mama ni nde cyangwa bene mama ni ba nde?”+
34 Nuko araranganya amaso muri abo bicaye bamukikije, aravuga ati “dore mama na bene mama!+
35 Umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka, uwo ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.”+