Mariko 5:1-43
5 Nuko bagera hakurya y’inyanja, mu gihugu cy’Abanyagerasa.+
2 Akiva mu bwato ahura n’umugabo wari waratewe n’umwuka mubi, aturutse mu irimbi.+
3 Yiberaga mu irimbi, kandi kugeza icyo gihe nta muntu n’umwe wari warashoboye kumuboha ngo amukomeze, kabone niyo yakoresha iminyururu.
4 Incuro nyinshi bamuboheshaga iminyururu amaguru n’amaboko, ariko akayicagagura. Nta muntu n’umwe washoboraga kumufata ngo amuherane.
5 Ku manywa na nijoro yahoraga mu marimbi no mu misozi, avuza induru kandi yikebesha amabuye.
6 Ariko abonye Yesu akiri kure, ariruka aramuramya.
7 Nuko amaze gutaka mu ijwi riranguruye,+ aravuga ati “ndapfa iki nawe, Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose?+ Nkurahije+ Imana, ntumbabaze urubozo.”+
8 Byatewe n’uko yari abwiye uwo mwuka mubi ati “va muri uwo muntu, wa mwuka mubi we.”+
9 Ariko abanza kuwubaza ati “witwa nde?” Uramusubiza uti “nitwa legiyoni,*+ kuko turi benshi.”+
10 Nuko umwinginga incuro nyinshi umusaba kutirukana iyo myuka muri icyo gihugu.+
11 Icyo gihe hari umugana munini w’ingurube+ zarishaga+ ku musozi.
12 Nuko iyo myuka iramwinginga iti “twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo,”
13 maze arayemerera. Iyo myuka mibi irasohoka yinjira muri za ngurube, izo ngurube ziruka zigana ku gacuri ziroha mu nyanja, zirarohama;+ zose zari nk’ibihumbi bibiri.
14 Ariko abashumba bazo barahunga bajya mu mugi no mu giturage kuvuga ibyabaye; abantu bose baza kureba ibyari byabaye.+
15 Nuko baza aho Yesu ari, babona na wa muntu wari waratewe n’umudayimoni yicaye, yambaye kandi yagaruye ubwenge; uwo ni wa mugabo wahoze afite legiyoni y’imyuka mibi; babibonye baratinya.
16 Ababibonye na bo bababwira uko byagendekeye uwo muntu wari waratewe n’abadayimoni, n’ibyabaye ku ngurube.
17 Nuko baramwinginga ngo ave mu turere twabo.+
18 Yesu yuriye ubwato, wa muntu wari waratewe n’abadayimoni aramwinginga amusaba ko bajyana.+
19 Ariko ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati “jya iwanyu muri bene wanyu+ ubabwire ibintu byose Yehova+ yagukoreye, n’imbabazi+ yakugiriye.”
20 Nuko aragenda abwira ab’i Dekapoli+ ibintu byose Yesu yamukoreye, abantu bose baratangara cyane.+
21 Yesu yongera kwambuka ari mu bwato asubira ku nkombe yo hakurya, hanyuma abantu benshi bamuteraniraho; yari ahagaze iruhande rw’inyanja.+
22 Nuko umwe mu batware b’isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye amwikubita ku birenge+
23 maze aramwinginga cyane ati “agakobwa kanjye kararembye cyane. Ndakwinginze, ngwino ukarambikeho ibiganza+ kugira ngo gakire kabeho.”+
24 Nuko barajyana. Abantu benshi baramukurikira, bagenda bamubyiganiraho.+
25 Hariho umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri+ ava amaraso.+
26 Abaganga benshi bari baragiye bamubabaza,+ yarabahaye ibye byose ntibagire icyo bamumarira, ahubwo akagenda arushaho kumererwa nabi.
27 Yumvise ibintu bavugaga kuri Yesu, araza aturuka inyuma ye ari muri ba bantu benshi maze akora+ ku mwitero we,
28 kuko yibwiraga ati “ninkora ku mwitero we byonyine, ndakira.”+
29 Ako kanya amaraso arakama, yumva mu mubiri we ko akize indwara yamubabazaga.+
30 Yesu na we ahita yiyumvamo ko imbaraga+ zimuvuyemo, maze arahindukira areba imbaga y’abantu, arabaza ati “ni nde ukoze ku myenda yanjye?”+
31 Ariko abigishwa be baramubaza bati “urabona uko abantu bakubyiganiraho ari benshi,+ nawe ukabaza ngo ‘ni nde unkozeho?’”
32 Icyakora akomeza kubararanganyamo amaso kugira ngo arebe uwabikoze.
33 Ariko uwo mugore agira ubwoba ahinda umushyitsi, kuko yari azi ibimaze kumubaho, araza amwikubita imbere amubwiza ukuri kose.+
34 Yesu aramubwira ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro+ kandi ukire indwara yakubabazaga.”+
35 Akivuga ibyo, haza abantu bavuye mu rugo rwa wa mutware w’isinagogi baravuga bati “umukobwa wawe yapfuye! Uracyaruhiriza iki umwigisha?”+
36 Ariko Yesu yumvise babivuga abwira uwo mutware w’isinagogi ati “witinya, wowe wizere gusa.”+
37 Nuko ntiyagira undi akundira ko bajyana, uretse Petero na Yakobo na Yohana umuvandimwe wa Yakobo.+
38 Nuko bagera mu rugo rw’uwo mutware w’isinagogi, asanga hari umuvurungano n’urusaku rwinshi, abantu barira baboroga cyane.
39 Amaze kwinjira mu nzu arababwira ati “kuki mwateje umuvurungano n’urusaku rwinshi kandi mukarira? Ntabwo umwana yapfuye ahubwo arasinziriye.”+
40 Avuze atyo batangira kumuseka bamukwena. Ariko amaze gusohora abantu bose, ajyana na se w’uwo mwana na nyina n’abari kumwe na we, yinjira aho uwo mwana yari ari.+
41 Maze afata ukuboko k’uwo mwana aramubwira ati “talisa kumi,” bisobanurwa ngo “mukobwa, haguruka!”+
42 Nuko ako kanya uwo mukobwa arahaguruka atangira kugenda; yari afite imyaka cumi n’ibiri. Bahita batangara cyane, basabwa n’ibyishimo byinshi.+
43 Ariko yongera kubihanangiriza kenshi ngo be kugira uwo babibwira,+ kandi ababwira ko baha uwo mukobwa ibyokurya.