Matayo 12:1-50
12 Muri ibyo bihe Yesu anyura mu mirima y’ingano ku isabato.+ Abigishwa be barasonza, maze batangira guca amahundo barayahekenya.+
2 Abafarisayo babibonye baramubwira+ bati “dore abigishwa bawe barakora ibintu bitemewe n’amategeko ku isabato.”+
3 Arababwira ati “mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo we n’abo bari kumwe basonzaga?+
4 Ukuntu yinjiye mu nzu y’Imana maze we n’abo bari kumwe bakarya imigati yo kumurikwa,+ kandi amategeko ataramwemereraga+ kuyirya, uretse abatambyi bonyine?+
5 Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko+ ko ku masabato abatambyi bakorera mu rusengero bazirura isabato, nyamara bagakomeza kuba abere?+
6 Ariko ndababwira ko uruta urusengero+ ari hano.
7 Icyakora, iyo muba mwarasobanukiwe icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi+ si ibitambo,’+ ntimuba muciriyeho iteka abatariho urubanza,
8 kuko Umwana w’umuntu+ ari Umwami w’isabato.”+
9 Nuko avuye aho ajya mu isinagogi yabo.
10 Hari umugabo wari ufite ukuboko kunyunyutse!+ Nuko baramubaza bashaka kubona icyo bamurega, bati “mbese gukiza ku isabato byemewe n’amategeko?”+
11 Arabasubiza ati “ni nde muri mwe waba afite intama imwe, maze yagwa mu mwobo+ ku isabato ntayifate ngo ayikuremo?+
12 Ibyo byose tubitekerejeho, umuntu afite agaciro kenshi kurusha intama!+ Bityo rero, gukora ikintu cyiza ku isabato byemewe n’amategeko.”
13 Hanyuma abwira uwo mugabo ati “rambura ukuboko kwawe.” Nuko arakurambura, kongera kuba kuzima nk’ukundi kuboko kwe.+
14 Ariko Abafarisayo barasohoka maze bajya inama y’ukuntu bamwica.+
15 Yesu abimenye ava aho hantu aragenda. Abandi bantu benshi baramukurikira, maze bose arabakiza,+
16 ariko abihanangiriza akomeje ko batamwamamaza,+
17 kugira ngo hasohore ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya, wagize ati
18 “Dore umugaragu wanjye+ natoranyije, uwo nkunda cyane+ kandi ubugingo bwanjye bukamwemera! Nzamushyiraho umwuka wanjye,+ kandi azatuma amahanga asobanukirwa icyo ubutabera ari cyo.
19 Ntazatongana+ cyangwa ngo asakuze, kandi nta n’uzumva ijwi rye mu mihanda.
20 Urubingo rusadutse ntazarujanjagura, n’urutambi runyenyeretsa ntazaruzimya,+ kugeza igihe azatuma ubutabera+ butsinda.
21 Koko rero, amahanga aziringira izina rye.”+
22 Hanyuma bamuzanira umugabo watewe n’umudayimoni, akaba yari impumyi n’ikiragi; nuko aramukiza, ku buryo uwari ikiragi yavuze kandi akareba.
23 Ibyo byatumye abantu benshi bari bateraniye aho bose batangara cyane, maze baravuga+ bati “mbese aho uyu ntiyaba ari we Mwene Dawidi?”+
24 Abafarisayo babyumvise, baravuga bati “uyu muntu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni uretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”+
25 Amenye ibyo batekereza,+ arababwira ati “ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka,+ kandi umugi wose cyangwa inzu yose yicamo ibice ikirwanya, ntizagumaho.
26 Mu buryo nk’ubwo, niba Satani yirukana Satani, ubwo aba yiciyemo ibice akirwanya; none se ubwami bwe bwagumaho bute?
27 Nanone kandi, niba ari Belizebuli+ umpa kwirukana abadayimoni, mwebwe abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma bazabacira urubanza.
28 Ariko niba ari umwuka w’Imana umpa kwirukana abadayimoni, ubwami bw’Imana bwabaguye gitumo rwose.+
29 Cyangwa umuntu yabasha ate kwigabiza inzu y’umuntu w’umunyambaraga akanyaga ibintu bye, atabanje kumuboha? Ubwo ni bwo yasahura inzu ye.+
30 Utari ku ruhande rwanjye aba andwanya, kandi uwo tudateranyiriza hamwe aranyanyagiza.+
31 “Ku bw’ibyo, ndababwira ko abantu bazababarirwa icyaha cyose no gutuka Imana kose. Ariko gutuka umwuka byo nta wuzabibabarirwa.+
32 Urugero, umuntu wese uvuga nabi Umwana w’umuntu azabibabarirwa,+ ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazababarirwa, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza.+
33 “Igiti cyanyu nikiba cyiza imbuto zacyo zizaba nziza, kandi igiti cyanyu nikiba kibi n’imbuto zacyo zizaba mbi, kuko igiti kimenyekanira ku mbuto zacyo.+
34 Mwa rubyaro rw’impiri+ mwe, mwavuga ibyiza mute kandi muri babi?+ Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga.+
35 Umuntu mwiza atanga ibintu byiza abivanye mu butunzi bwe bwiza,+ naho umuntu mubi atanga ibintu bibi abikuye mu butunzi bwe bubi.+
36 Ndababwira ko ijambo ryose ritagira umumaro abantu bavuga bazaribazwa+ ku Munsi w’Urubanza,
37 kuko amagambo yawe ari yo azatuma ubarwaho gukiranuka, kandi ni yo azatuma ucirwaho iteka.”+
38 Nuko bamwe mu banditsi n’Abafarisayo baramusubiza bati “Mwigisha, turashaka ko utwereka ikimenyetso.”+
39 Na we arabasubiza ati “abantu b’iki gihe kibi cy’ubusambanyi+ bakomeza gushaka ikimenyetso, ariko nta kimenyetso bazabona keretse ikimenyetso cy’umuhanuzi Yona.+
40 Nk’uko Yona+ yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi runini, ni ko n’Umwana w’umuntu+ azamara mu nda y’isi+ iminsi itatu n’amajoro atatu.+
41 Abantu b’i Nineve bazazukana n’ab’iki gihe+ ku munsi w’urubanza kandi bazabaciraho iteka,+ kuko bo bihannye bamaze kumva ibyo Yona+ yabwirizaga; ariko dore uruta Yona ari hano.
42 Umwamikazi wo mu majyepfo+ azazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi azabaciraho iteka, kuko yaje aturutse ku mpera z’isi kugira ngo yumve ubwenge bwa Salomo; ariko dore uruta Salomo ari hano.+
43 “Iyo umwuka mubi uvuye mu muntu, unyura ahantu hakakaye ushaka aho waruhukira maze ntuhabone.+
44 Hanyuma ukibwira uti ‘ngiye gusubira mu nzu yanjye navuyemo.’ Iyo uhageze usanga idatuwe, ahubwo ikubuye neza kandi itatswe,
45 hanyuma ugasubirayo, ukagaruka uri kumwe n’indi myuka irindwi iwurusha kuba mibi.+ Iyo imaze kwinjiramo ituramo, maze imimerere yo hanyuma y’uwo muntu ikarusha iya mbere kuba mibi.+ Uko ni na ko bizagendekera ab’iki gihe kibi.”+
46 Mu gihe yari akivugana n’abantu, nyina na bene nyina+ baraje bahagarara hanze bashaka kuvugana na we.
47 Nuko umuntu araza aramubwira ati “dore nyoko na bene nyoko bahagaze hanze barashaka kukuvugisha.”
48 Asubiza uwari umubwiye atyo ati “mama ni nde cyangwa bene mama ni ba nde?”+
49 Arambura ukuboko yerekana abigishwa be, aravuga ati “dore mama n’abavandimwe banjye!+
50 Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, uwo ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.”