Nahumu 2:1-13

2  Utatanya abantu bawe aje imbere yawe.+ Rinda igihome cyawe. Rinda inzira yawe. Kenyera ukomeze. Kusanya imbaraga zawe zose.+  Yehova azongera gusubiza Yakobo icyubahiro cye,+ kingane n’icya Isirayeli, kuko abarimbuzi babarimbuye;+ batemye amashami yabo.+  Abanyambaraga be bitwaje ingabo ziteye ibara ry’umutuku; intwari ze zambaye ibitukura.+ Ibyuma byo ku magare ye y’intambara birabagirana nk’umuriro ku munsi yiteguraho intambara, kandi amacumu akwikiye mu ruti rubajwe mu muberoshi+ arabanguye.  Amagare ye ariruka mu nzira nk’ayasaze.+ Arihuta cyane yikoza hirya no hino ku karubanda. Arasa n’imuri kandi anyaruka nk’imirabyo.+  Umwami azibuka abakomeye be.+ Bagiye basitara inzira yose.+ Bazagenda bihuta bagana ku rukuta rwe, kandi bazakomeza ibirindiro byabo.  Amarembo yo ku nzuzi azakingurwa, kandi ingoro y’umwami izasenywa.  Byaremejwe; abatuye umugi bashyizwe ahabona, bazajyanwa mu bunyage,+ kandi abaja baho bazaboroga nk’inuma iguguza,+ bikubita mu gatuza.+  Kuva igihe Nineve yabereyeho+ yari imeze nk’ikidendezi cy’amazi;+ ariko barahunze. “Nimuhagarare, nimuhagarare mwa bantu mwe!” Icyakora nta n’umwe wahindukiye.+  Nimusahure ifeza, musahure na zahabu+ kuko ibintu bahunitse bitagira ingano. Hari ibyifuzwa by’amoko yose kandi byinshi cyane.+ 10  Umugi urimo ubusa, ntukibamo abantu, wahinduwe umusaka!+ Umutima urashonga,+ amavi arakomangana+ kandi mu biyunguyungu hose huzuye ububabare;+ mu maso habo bose hagaragaza ko bahangayitse.+ 11  Isenga ry’intare riri he? Isenga intare y’umugara ikiri nto ibamo riri he, aho intare igendagenda ikahinjira,+ ahabaga ibyana by’intare bitagira ubihindisha umushyitsi?+ 12  Intare yatanyaguzaga inyamaswa zihagije zo guha ibyana byayo, kandi yanigaga izo guha ingore zayo. Mu myobo yayo yahuzuzaga umuhigo, aho yabaga ikahuzuza inyamaswa yatanyaguje.+ 13  “Dore ndaguhagurukiye,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga,+ “kandi nzatwikira amagare yawe y’intambara mu mwotsi.+ Inkota izarya intare z’umugara zikiri nto.+ Nzatsemba ku isi umuhigo wawe, kandi ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.”+

Ibisobanuro ahagana hasi