Rusi 3:1-18

3  Nawomi, nyirabukwe wa Rusi, aramubwira ati “mukobwa wanjye, ese sinagombye kugushakira aho uba+ kugira ngo ugubwe neza?  Ese Bowazi, shebuja wa ba bakozi mukorana, si mwene wacu?+ Dore uyu mugoroba ari buze kugosorera+ ingano za sayiri ku mbuga bahuriraho.  Genda wiyuhagire, wisige amavuta+ ahumura maze wambare,+ umanuke ujye ku mbuga bahuriraho. Uramenye ntumwiyereke ataramara kurya no kunywa.  Namara kuryama, ugenzure umenye aho aryamye. Uze kumwegera, umworosore ibirenge, uryame; we ubwe ari bukubwire icyo ugomba gukora.”  Rusi aramubwira ati “ibyo uvuze byose ndabikora.”  Nuko aramanuka ajya ku mbuga bahuriraho, akora ibyo nyirabukwe yari yamutegetse byose.  Hagati aho Bowazi yarariye aranywa, umutima we uranezerwa,+ hanyuma ajya kuryama iruhande rw’aharunze ingano. Nyuma yaho, Rusi aza yomboka yorosora ibirenge bya Bowazi, maze araryama.  Bigeze mu gicuku, uwo mugabo akangukira hejuru atitira. Yegutse abona umugore uryamye ku birenge bye!  Bowazi aramubaza ati “uri nde?” Rusi arasubiza ati “ndi Rusi umuja wawe. Worose umuja wawe umwambaro wawe kuko uri umucunguzi wacu.”+ 10  Bowazi aravuga ati “Yehova aguhe umugisha+ mukobwa wanjye. Ineza yuje urukundo+ ugaragaje ubu iruta iyo wagaragaje mbere,+ kuko utagiye gushaka umugabo mu basore, baba abakene cyangwa abakire. 11  None rero mukobwa wanjye, humura. Ibyo uvuze byose nzabigukorera,+ kuko abantu bose muri uyu mugi bazi ko uri umugore uhebuje.+ 12  Nubwo ndi umucunguzi wanyu,+ hari undi mucunguzi mufitanye isano ya bugufi kundusha.+ 13  Rara hano iri joro, mu gitondo uwo mucunguzi nagucungura,+ biraba ari byiza. Agucungure! Ariko nadashaka kugucungura, nkurahiye Yehova Imana nzima+ ko jye ubwanjye ndi bugucungure. Komeza wiryamire ugeze mu gitondo.” 14  Akomeza kuryama ku birenge bye ageza mu gitondo, abyuka igihe umuntu atashoboraga kureba undi ngo amumenye. Bowazi aravuga ati “hatagira umuntu umenya ko hari umugore waje ku mbuga bahuriraho.”+ 15  Bowazi aramubwira ati “zana uwo mwitero uwurambure.” Rusi arawurambura, Bowazi amugerera incuro esheshatu z’ingano za sayiri, arazimukorera, hanyuma Bowazi ajya mu mugi. 16  Rusi ajya kwa nyirabukwe, nyirabukwe aramubaza ati “mukobwa wa, ese ni wowe?” Nuko Rusi amusobanurira ibyo wa mugabo yamukoreye byose. 17  Yongeraho ati “izi ncuro esheshatu z’ingano za sayiri ni izo yampaye agira ati ‘we kujya imbere ya nyokobukwe nta cyo ujyanye.’”+ 18  Nawomi aravuga ati “iturize mukobwa wanjye, utegereze uko biza kugenda, kuko uyu munsi uriya mugabo atari butuze atarakemura icyo kibazo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi