Umubwiriza 10:1-20

10  Isazi zipfuye zituma amavuta ahumura yateguranywe ubuhanga+ anuka, maze akazana ifuro. Uko ni ko n’ubupfapfa buke bwangiza izina ry’umuntu wari uzwiho ubwenge n’icyubahiro.+  Umutima w’umunyabwenge uri iburyo bwe,+ ariko umutima w’umupfapfa uri ibumoso bwe.+  Nanone kandi, inzira yose umupfapfa anyuramo,+ agenda adafite umutima, akagenda abwira abantu bose ko ari umupfapfa.+  Umutware nakurakarira, ntukave mu mwanya wawe,+ kuko gutuza byoroshya ibyaha bikomeye.+  Hari ibyago bikomeye nabonye muri iyi si, iyo ikosa+ rikozwe n’umuntu ufite ububasha:+  abapfapfa bashyirwa mu myanya yo hejuru,+ naho abakwiriye bagakomeza kuba mu mimerere yo hasi.  Nabonye abagaragu bagendera ku mafarashi, ariko ibikomangoma bikagenda n’amaguru nk’abagaragu.+  Ucukura umwobo azawugwamo,+ kandi umena urukuta rw’amabuye inzoka izamurya.+  Ukura amabuye azamukomeretsa, kandi usatura ingiga z’ibiti agomba kuzitondera.+ 10  Iyo ishoka yagimbye umuntu ntayityaze,+ akoresha imbaraga nyinshi. Bityo, gukoresha ubwenge kugira ngo ugire icyo ugeraho bigira umumaro.+ 11  Iyo inzoka irumye umuntu umugombozi atarayizinga,+ kuyitongera nta cyo biba bimaze. 12  Amagambo aturuka mu kanwa k’umunyabwenge atuma yemerwa,+ ariko iminwa y’umupfapfa imumira bunguri.+ 13  Atangira avuga amagambo y’ubupfapfa,+ amaherezo akanwa ke kakavuga iby’ubusazi bimuteza ibyago. 14  Kandi umupfapfa avuga amagambo menshi.+ Umuntu ntazi ibizaba; none se ni nde ushobora kumubwira ibizaba nyuma ye?+ 15  Umurimo abapfapfa bakorana umwete urabananiza,+ kubera ko nta n’umwe wamenye uko umuntu ajya mu mugi.+ 16  Wa gihugu we, bizakugendekera bite igihe umwami wawe azaba ari umwana+ n’ibikomangoma byawe bigahugira mu kurya, ndetse na mu gitondo? 17  Wa gihugu we, uzahirwa igihe umwami wawe azaba akomoka mu bakomeye n’ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye kugira ngo bigire imbaraga, atari ukunywa gusa.+ 18  Ubunebwe bwinshi butuma igisenge cyika, kandi kwipfumbata bituma inzu iva.+ 19  Ibyokurya bituma abakozi baseka, kandi divayi ituma abantu bishimira ubuzima;+ ariko amafaranga ni yo asubiza ibibazo byose.+ 20  Niyo waba uri mu cyumba uryamamo, ntukavume umwami+ kandi ntukavumire umukire mu cyumba cy’imbere aho uryama,+ kuko ikiguruka cyo mu kirere kizajyana ijwi ryawe, kandi igifite amababa kizabivuga.+

Ibisobanuro ahagana hasi