Yobu 18:1-21
18 Nuko Biludadi w’Umushuhi arasubiza ati
2 “Hasigaye igihe kingana iki ngo amagambo yanyu arangire?Mukwiriye kubanza gusobanukirwa kugira ngo natwe tubone kugira icyo tuvuga.
3 Kuki mwadufata nk’inyamaswa,+Kandi mukatubona nk’abantu banduye?
4 Atanyagura ubugingo bwe bitewe n’uburakari bwe.Ese isi yahinduka umusaka kubera wowe,Cyangwa urutare rukava mu mwanya warwo?
5 Urumuri rw’abagome ruzazima,+Kandi igishashi cy’umuriro we ntikizamurika.
6 Urumuri ruzahinduka umwijima mu ihema rye,+Kandi itara rye rizazima.
7 Intambwe yateraga akataje zizateba.Ndetse n’umugambi we uzamwigarika.+
8 Ibirenge bye bizamujyana mu rushundura,Agendere ku migozi yarwo.+
9 Umutego uzamufata agatsinsino,+N’ikigoyi+ kimufate kimukomeze.
10 Ingoyi azaboheshwa ihishwe mu butaka,N’umutego uzamufata uri mu nzira ye.
11 Ibiteye ubwoba bizamutungura bimuturutse impande zose bimuhabure,+Kandi bizamwirukaho bigende bimurya isataburenge.
12 Imbaraga ze zizahazwa n’inzara,Kandi ibyago+ birarekereje ngo bimutere gucumbagira.
13 Bizarya imitanyu y’uruhu rwe;Imfura y’urupfu izarya ingingo ze.
14 Ibyiringiro bizavanwa mu ihema rye,+Kandi azajyanwa ku mwami w’ibiteye ubwoba.
15 Ihema rye rizabamo ibitari ibye;Amazuku+ azasukwa aho atuye.
16 Imizi ye izumira munsi,+N’ishami rye rirabire hejuru.
17 Ntazongera kuvugwa ku isi,+Kandi izina rye ntirizongera kuvugwa mu nzira.
18 Bazamuvana mu rumuri bamusunikire mu mwijima,Kandi bazamwirukana mu isi.
19 Ntazagira urubyaro cyangwa abamukomokaho mu bantu bo mu bwoko bwe,+Kandi nta wuzarokoka aho atuye ari umusuhuke.
20 Abantu b’Iburengerazuba bazareba umunsi we batangare,Kandi abantu b’Iburasirazuba bazahinda umushyitsi.
21 Ayo ni yo mahema y’abakora ibibi,Kandi aho ni ho hatuye umuntu utaramenye Imana.”