Yobu 24:1-25
24 “Kuki Ishoborabyose itagennye igihe cyo guca urubanza,+Kandi kuki abayizi batabonye iminsi yayo y’urubanza?+
2 Hari abimura imbibi bakazigizayo,+Bakanyaga imikumbi maze bakayiragira.
3 Batwara indogobe y’imfubyi,N’ikimasa cy’umupfakazi bakagifataho ingwate.+
4 Bahigika abakene bakabavana mu nzira,+Kandi imbabare zo mu isi zikomeza kwihisha.
5 Dore abakene bameze nk’imparage+ mu butayu;Bajya ku mirimo yabo bagashaka ibyokurya.Ikibaya cyo mu butayu giha buri wese ibyokurya by’abana be.
6 Bahira ubwatsi mu murima w’abandi,Kandi birara mu ruzabibu rw’umuntu mubi bakaruyogoza.
7 Barara batumbuje nta kenda,+Kandi ntibagira icyo bifubika mu mbeho.+
8 Imvura y’amahindu yo mu misozi irabanyagira bagatoha,Bagahobera urutare kubera ko badafite aho kugama.+
9 Ababi bashikuza imfubyi bakayitesha ibere,+Kandi icyo imbabare yiyorosa bagifataho ingwate;+
10 Biba ngombwa ko abakene bagenda batumbuje nta kenda,Kandi amahundo yasaruwe bayikorera bashonje.+
11 Mu masaha ya saa sita baba bari hagati y’inkuta z’amaterasi;Banyukanyukira imizabibu mu rwengero, nyamara bakicwa n’inyota.+
12 Abasamba bakomeza kuborogera mu mugi,Kandi ubugingo bw’abakomerekejwe uruguma rwica buratabaza;+Nyamara Imana ntibona ko ari ibintu bidakwiriye.+
13 Naho ababi bo, bagaragaje ko bari mu bigomeka ku mucyo;+Ntibamenye inzira zawo,
Kandi ntibazigumyemo.
14 Ku manywa y’ihangu umwicanyi arahaguruka,Akica imbabare n’umukene;+
Nijoro agahinduka umujura.+
15 Naho ijisho ry’umuhehesi+ ricungana n’umwijima wa nijoro,+Akavuga ati ‘nta wuri bumbone!’+Maze akitwikira mu maso.
16 Baracukura bakinjira mu mazu mu mwijima,Ku manywa bakifungirana.Ntibamenya umucyo wo ku manywa.+
17 Kuri bo, igitondo kimeze nk’umwijima w’icuraburindi,+Kuko bazi ibiteye ubwoba bitungurana byo mu mwijima w’icuraburindi.
18 Bareremba hejuru y’amazi akabacunshumukana.Umurima wabo uzavumwa mu isi.+Ntibazongera kwerekeza mu nzira igana mu nzabibu.
19 Ubushyuhe n’amapfa bikamya amazi ya shelegi,Nk’uko imva itwara abakoze ibyaha!+
20 Inda yamubyaye izamwibagirwa, inyo zimunyunyuze zinovore,+Kandi ntazongera kwibukwa.+Gukiranirwa kuzavunagurwa nk’igiti.+
21 Ashyikirana n’umugore w’ingumba utabyara,N’umupfakazi+ atajya akorera ibyiza.
22 Azakurura abakomeye akoresheje imbaraga ze;Azahaguruka ariko ntazaba yizeye ubuzima bwe.
23 Izamuha kwiyiringira+ kugira ngo yumve yihagije;Kandi amaso yayo azakomeza kugenzura inzira zabo.+
24 Bashyirwa hejuru mu kanya gato hanyuma ntibabe bakiriho;+Bacishwa bugufi,+ maze kimwe n’undi muntu wese bagahwanyuzwa,Bagacibwa nk’amahundo.
25 Mu by’ukuri se, ni nde uzanyemeza ko ndi umubeshyi,Cyangwa ijambo ryanjye akarihindura ubusa?”