Yobu 29:1-25
29 Yobu yongera guterura amagambo y’ibisigo ati
2 “Iyaba nari meze nk’uko nari meze mu mezi ya kera,+Mu minsi Imana yari ikindinda.+
3 Igihe itara ryayo ryamurikiraga ku mutwe wanjye,Igihe nagendaga mu mwijima murikiwe n’urumuri rwayo.+
4 Nk’uko nari meze mu minsi y’ubusore bwanjye,+Igihe Imana yari incuti yanjye, iba mu ihema ryanjye;+
5 Igihe Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye,Abagaragu banjye bankikije!
6 Igihe nuhagizaga intambwe zanjye amavuta,N’urutare rugakomeza kundudubiriza imigezi y’amavuta;+
7 Igihe najyaga ku irembo ryo hafi y’umugi,+Ngatera intebe yanjye ku karubanda!+
8 Abana barambonaga bakihisha,Ndetse n’abageze mu za bukuru barahagurukaga, bagakomeza guhagarara.+
9 N’abatware bifataga mu magambo,Bakipfuka umunwa.+
10 Ijwi ry’abayobozi ryarihishaga,Ururimi rwabo rugafatana n’urusenge rw’akanwa.+
11 Ugutwi kwanyumvaga kwanyitaga uhiriwe,N’ijisho ryambonaga rikantangira ubuhamya.
12 Kuko nakizaga imbabare yatabazaga,+N’imfubyi n’undi wese utaragiraga kirengera.+
13 Umugisha+ w’ababaga benda gupfa wanzagaho,Kandi nanezezaga umutima w’umupfakazi.+
14 Nambaraga gukiranuka, na ko kukanyambika;+Ubutabera bwanjye bwari nk’ikanzu nambara n’igitambaro nzingira ku mutwe.
15 Nari amaso y’impumyi+N’ibirenge by’uwaremaye.
16 Nari se w’abakene,+Kandi nasuzumaga urubanza rw’uwo ntazi.+
17 Namenaguraga inzasaya z’ukora ibibi,+Nkavana umuhigo mu menyo ye.
18 Najyaga mvuga nti ‘nzapfira mu cyari cyanjye,+Kandi nzagwiza iminsi yanjye ingane n’umusenyi.+
19 Umuzi wanjye ushoreye mu mazi;+Nijoro ikime kiguma ku ishami ryanjye.
20 Icyubahiro cyanjye gihora gihinduka gishya,Kandi umuheto wo mu kuboko kwanjye uzarasa wungikanya.’
21 Bantegaga amatwi, bagategereza,Bagaceceka kugira ngo bumve inama yanjye.+
22 Iyo namaraga kuvuga nta cyo barenzagaho,Kandi ijambo ryanjye ryabatonyangagaho rikabacengera.+
23 Bantegerezaga nk’abategereza imvura,+Bakasama nk’abasamira imvura y’itumba.+
24 Narabasekeraga ntibabyiyumvishe,Kandi umucyo wo mu maso hanjye+ ntibawuzimyaga.
25 Nabahitiragamo inzira, kandi nari umutware wabo.Nari meze nk’umwami ushagawe n’ingabo ze,+Nk’umuntu uhumuriza ababoroga.+