Yobu 32:1-22
32 Nuko abo bagabo batatu bareka gusubiza Yobu, kuko yari yiyiziho gukiranuka.+
2 Ariko Elihu mwene Barakeli w’i Buzi+ wo mu muryango wa Ramu azabiranywa n’uburakari; arakarira Yobu cyane kuko yiyitaga umukiranutsi, kandi Imana ari yo ikiranuka.+
3 Nanone yarakariye cyane incuti ze eshatu kuko zitabonye icyo zisubiza, ahubwo zikavuga ko Imana ikora ibibi.+
4 Kandi Elihu yari afite amagambo ashaka kubwira Yobu, ariko yategereje ko barangiza kuvuga kuko bamurutaga ubukuru.+
5 Elihu abonye ko abo bagabo batatu babuze icyo basubiza,+ uburakari bwe burushaho kugurumana.
6 Nuko Elihu mwene Barakeli w’i Buzi arasubiza ati“Jye ndacyari muto,Naho mwe musheshe akanguhe.+Ni yo mpamvu nifashe, ngatinyaKubabwira ibyo nzi.
7 Naribwiraga nti ‘iminsi ubwayo yagombye kwivugira,Kandi imyaka myinshi yagombye kumenyekanisha ubwenge.’+
8 Nyamara mu by’ukuri, umwuka uri mu bantu buntu,Umwuka w’Ishoborabyose ni wo utuma basobanukirwa.+
9 Kuba abantu bamaze iminsi myinshi si byo byonyine bituma baba abanyabwenge,+Kandi kuba basheshe akanguhe si byo byonyine bituma basobanukirwa imanza zitabera.+
10 Ni yo mpamvu mbabwira nti ‘nimuntege amatwi,Mureke nanjye mvuge ibyo nzi.’
11 Dore nategereje ko murangiza kuvuga amagambo yanyu;Nakomeje kumva ibitekerezo byanyu,+Kugeza ubwo mwari mutangiye gushakisha icyo muvuga.
12 Nakomeje kubatega amatwi nitonze,Ariko nta n’umwe muri mwe ucyaha Yobu,Kandi nta wugira icyo amusubiza ku byo avuga,
13 None rero, mwe kuvuga muti ‘twabonye ubwenge;+Ni Imana imutsinze, si umuntu.’
14 Kubera ko atari jye yerekejeho amagambo ye,Nanjye simusubiza nkoresheje amagambo nk’ayanyu.
15 Bahiye ubwoba, ntibongera kugira icyo basubiza;Amagambo yabashiranye.
16 Nategereje kuko batakomeje kuvuga;Ahubwo bihagarariye gusa, ntibongera kugira icyo basubiza.
17 None rero, mureke nanjye nsubize,Mbamenyeshe ibyo nzi,
18 Kuko amagambo anyuzuyemo;Umwuka urampata+ mu nda yanjye.
19 Dore inda yanjye imeze nka divayi idafite uruhumekero;Irashaka guturika nk’uruhago rushya rw’uruhu.+
20 Nimundeke mvuge kugira ngo mbone agahenge.Ndabumbura iminwa yanjye maze nsubize.+
21 Nta we mbera,+Kandi nta muntu buntu nzahakirizwaho mwita amazina y’ibyubahiro,+
22 Kuko ntazi guhakirizwa nita abantu amazina y’ibyubahiro;Umuremyi wanjye+ yahita ankuraho.