Yobu 34:1-37
34 Nuko Elihu akomeza asubiza ati
2 “Nimwumve amagambo yanjye mwa banyabwenge mwe,Namwe abajijutse nimuntege amatwi.
3 Kuko ugutwi ari ko kugerageza amagambo,+Nk’uko urusenge rw’akanwa rwumva uburyohe mu gihe cyo kurya.+
4 Nimucyo dusuzume uko ibintu byifashe,Hagati yacu tumenye igikwiriye.
5 Kuko Yobu yavuze ati ‘ndi mu kuri rwose,+Ariko Imana yanze kundenganura.+
6 Ese ndabeshya kugira ngo ntacirwa urubanza runkwiriye?Uruguma rwanjye ntirukira nubwo nta cyaha mfite.’+
7 Ni nde mugabo umeze nka Yobu+Ugotomera igisuzuguriro nk’amazi?+
8 Erega aho bukera arajya kwifatanya n’abagomeAgendane n’inkozi z’ibibi!+
9 Kuko yavuze ati ‘nta nyungu umuntu abonera+Mu kwishimira Imana.’
10 None rero mwebwe abafite umutima w’ubwenge,+ nimuntege amatwi.Ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi,+N’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya!+
11 Kuko izitura umuntu wese wakuwe mu mukungugu ibihwanye n’ibyo yakoze,+Kandi izatuma inzira y’umuntu imugaruka.
12 Koko rero, Imana ntikora ibibi,+Kandi Ishoborabyose ntigoreka imanza.+
13 Ni nde wayihaye gutwara isi,Kandi se ni nde wayihaye gutegeka ubutaka bwose?
14 Iramutse yerekeje umutima ku muntu,Ikisubiza umwuka ahumeka,+
15 Ibifite umubiri byose byapfira rimwe,Maze umuntu wakuwe mu mukungugu akawusubiramo.+
16 None rero, niba ufite ubwenge umva ibi;Utege amatwi amagambo yanjye.
17 Ese koko, uwanga ubutabera azategeka,+Kandi se niba umuntu ufite ububasha akiranuka, uzamwita umuntu mubi?+
18 Ese umuntu yabwira umwami ati ‘nta cyo umaze’?Akabwira abanyacyubahiro ati ‘muri babi’?+
19 Hari Umwe gusa utaratonesheje ibikomangoma,Kandi utaritaye ku banyacyubahiro ngo abarutishe aboroheje,+Kuko bose ari umurimo w’amaboko ye.+
20 Bapfa mu kanya gato,+ ndetse mu gicuku;+Abantu baradagadwa maze bakavaho,
Abakomeye bakagenda nta wubakozeho.+
21 Amaso yayo yitegereza inzira z’umuntu,+Kandi ibona intambwe ze zose.
22 Nta mwijima cyangwa umwijima w’icuraburindiInkozi z’ibibi zakwihishamo.+
23 Kuko idashyiriraho umuntu igihe cyagenweCyo gusanga Imana ngo imucire urubanza.
24 Imenagura abakomeye+ itabaririje,Igahagurutsa abandi mu cyimbo cyabo.+
25 Ku bw’ibyo, imenya imirimo yabo,+Ikababirindura nijoro bakajanjagurika.+
26 Kubera ko ari babi irabakubita,Ikabakubitira aho abantu bareba,+
27 Ibahora ko bayobye ntibakomeze kuyikurikira,+Kandi ntibite ku nzira zayo zose;+
28 Byatumye ijwi ryo gutaka kw’aboroheje riyigeraho,Maze yumva gutaka kw’imbabare.+
29 Imana itanze ituze ni nde wayiveba?Kandi se ihishe mu maso hayo,+ ni nde wayibona?Yabigirira ishyanga+ cyangwa umuntu, byose ni kimwe,
30 Kugira ngo umuhakanyi adakomeza gutegeka,+No kugira ngo abantu batagwa mu mitego.+
31 Mbese hari uwabwira Imana ati‘Narababaye nubwo ntakora iby’ubuhemu,+
32 Unyigishe nubwo nta cyo mbona,Kandi niba narakoze ibyo gukiranirwa,Sinzabisubira’?+
33 Mbese uko ubibona izagushumbusha bitewe n’uko wanze imyanzuro yayo y’urubanza,Ari wowe ubyihitiyemo, atari jye?Ngaho ibyo uzi bivuge.
34 Abagabo bafite umutima w’ubwenge+ bazambwira,Ndetse n’umugabo w’umunyabwenge unyumva, azambwira ati
35 ‘Yobu avuga ibyo atazi,+Kandi amagambo ye ntarangwa n’ubushishozi.’
36 Data, ureke Yobu ageragezwe kugeza ku iherezo,Bitewe n’ibyo yashubije mu bantu b’inkozi z’ibibi.+
37 Kuko icyaha cye yacyongereyeho kwigomeka;+Akoma mu mashyi ari hagati yacu kandi akavuga amagambo menshi arwanya Imana y’ukuri!”+