Yobu 40:1-24

40  Yehova akomeza gusubiza Yobu ati   “Mbese hari ukwiriye kunenga Ishoborabyose agahangana na yo?+Ngaho ucyaha Imana nasubize.”+  Nuko Yobu asubiza Yehova ati   “Dore nsigaye ndi umuntu udafite icyo amaze.+None se nagusubiza iki?Nipfutse umunwa.+   Navuze rimwe, nta cyo nasubiza;Ndetse navuze kabiri, nta cyo narenzaho.”  Nuko Yehova akomeza gusubiriza Yobu mu muyaga w’ishuheri+ ati   “Ngaho kenyera kigabo,+Nkubaze, nawe unsubize.+   Ese koko uzahindura ubusa ubutabera bwanjye?Ese uzanyita umunyamakosa kugira ngo ukunde ube mu kuri?+   Mbese ufite ukuboko nk’ukw’Imana y’ukuri?+Mbese ushobora guhindisha ijwi nk’iryayo?+ 10  Niba wabishobora, irimbishe isumbwe+ no gushyirwa hejuru,+Wambare icyubahiro+ n’ubwiza buhebuje.+ 11  Sandaza uburakari bwawe busesekare,+Urebe umuntu wese wishyira hejuru maze umushyire hasi. 12  Reba umuntu wese wishyira hejuru umucishe bugufi,+Abanyabyaha ubanyukanyukire aho bari. 13  Bose ubahishe hamwe mu mukungugu,+Ubabohere ahantu hihishe. 14  Nanjye nzagushima,Kuko ukuboko kwawe kw’iburyo gushobora kugukiza. 15  Dore Behemoti* naremye nk’uko nakuremye;Irisha ubwatsi+ nk’ikimasa. 16  Imbaraga zayo ziba mu matako yayo,Kandi ingufu+ zayo ziba mu mitsi y’inda yayo. 17  Izunguza umurizo nk’igiti cy’isederi;Imitsi y’amatako yayo irasobekeranye. 18  Amagufwa yayo ameze nk’impombo z’umuringa;Amagufwa yayo akomeye ameze nk’inkoni zicuzwe mu butare. 19  Ni intangiriro y’inzira z’Imana,Kandi uwayiremye+ ni we ushobora kuyegereza inkota ye. 20  Imisozi itanga umusaruro wayo wo kuyitunga,+Kandi inyamaswa zo mu gasozi zose ni yo zikiniramo. 21  Iryama munsi y’igihuru cy’amahwa,Ikihisha mu rubingo+ no mu gishanga.+ 22  Ibihuru by’amahwa biyitwikiriza igicucu cyabyo;Ibiti by’imikinga yo mu kibaya birayikikiza. 23  Iyo uruzi rwivumbagatanyije, ntishya ubwoba ngo ihunge.Niyo Yorodani+ yakuzura ikayigera mu kanwa nta cyo byaba biyibwiye. 24  Mbese hari uwayifata imureba?Mbese hari uwayitega akayitobora izuru?

Ibisobanuro ahagana hasi