Yobu 7:1-21
7 “Mbese umuntu buntu uri kuri iyi si ntameze nk’uri mu mirimo y’agahato?+Iminsi ye ntimeze nk’iy’umukozi ukorera ibihembo?+
2 Ameze nk’umucakara wifuza cyane igicucu,+Kandi ameze nk’umukozi utegereje ibihembo bye.+
3 Uko ni ko nahawe kubaho amezi atagira umumaro,+Nkabarirwa amajoro y’ibyago.+
4 Iyo ndyamye ndibaza nti ‘ndabyuka ryari?’+Kandi iyo ijoro ribaye rirerire, nibasirwa n’imihangayiko kugeza mu museso.
5 Umubiri wanjye wuzuyeho inyo+ n’ibikoko by’umukungugu;+Uruhu rwanjye rwajeho ibikoko ruravuvuka.+
6 Iminsi yanjye irihuta+ kurusha igikoresho cy’umuboshyi,Kandi irangira nta byiringiro.+
7 Wibuke ko ubuzima bwanjye ari nk’umuyaga,+Kandi ko ijisho ryanjye ritazongera kubona ibyiza.
8 Ijisho ry’undeba ntirizambona.Amaso yawe azaba andiho, ariko nzaba ntakiriho.+
9 Nk’uko ibicu biyoyoka bigashira,Ni ko umuntu ujya mu mva* na we atazazamuka ngo aveyo.+
10 Ntazagaruka mu nzu ye ukundi,Kandi aho yari atuye ntihazongera kumumenya.+
11 Nanjye sinzifata ngo ndeke kuvuga.Nzavuga mfite intimba ku mutima,Mvuge ibimpangayikishije mfite ishavu mu mutima.+
12 Mbese ndi inyanja cyangwa igikoko cyo mu nyanja,Ku buryo washyiraho umurinzi+ wo kundinda?
13 Ubwo navugaga nti ‘uburiri bwanjye buzampumuriza,Kandi uburiri bwanjye buzamfasha kwihanganira ibimpangayikishije,’
14 Watumye ndota inzozi ziteye ubwoba,Kandi utuma nshikagurika bitewe n’ibyo nabonye mu iyerekwa,
15 Ku buryo ubugingo bwanjye bwahisemo kudahumeka,Bugahitamo gupfa+ aho gusigara ndi amagufwa gusa.
16 Nazinutswe ubuzima;+ sinshaka gukomeza kubaho kugeza ibihe bitarondoreka.Nyihorera, kuko iminsi yo kubaho kwanjye ari umwuka gusa.+
17 Umuntu buntu ni iki+ ku buryo wakomeza kumurera,Kandi umutima wawe ukamwitaho,
18 Ukamwitaho buri gitondo,Ku buryo umugerageza buri kanya?+
19 Ese ntushobora kureka kumpanga amaso,+Cyangwa ngo undeke nibura mire amacandwe?
20 Niba narakoze icyaha, nagutwara iki Wowe witegereza abantu?+Ni iki gituma unyibasira, ku buryo nkubera umutwaro?
21 Kuki utambabarira ibicumuro byanjye,+Ngo wirengagize amakosa yanjye?Ubu ngiye kwiryamira mu mukungugu;+Uzanshaka, ariko nzaba ntakiriho.”