Yohana 1:1-51

1  Mu ntangiriro+ Jambo+ yariho, Jambo yari kumwe n’Imana,+ kandi Jambo yari imana.+  Mu ntangiriro+ uwo yari kumwe n’Imana.+  Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,+ kandi nta kintu na kimwe cyabayeho bitanyuze kuri we.  Ubuzima+ bwabayeho binyuze kuri we, kandi ubwo buzima bwari umucyo+ w’abantu.  Uwo mucyo umurikira mu mwijima,+ ariko umwijima ntiwawuganje.  Hari umuntu waje atumwe ngo ahagararire Imana:+ izina rye ryari Yohana.+  Uwo muntu yaje gutanga ubuhamya,+ kugira ngo ahamye iby’umucyo,+ ngo abantu b’ingeri zose babone uko bizera binyuze kuri we.+  Si we wari uwo mucyo,+ ahubwo yagombaga guhamya+ iby’uwo mucyo.  Umucyo nyakuri+ uha abantu b’ingeri zose+ umucyo,+ wari ugiye kuza mu isi. 10  Yari mu isi,+ kandi isi yabayeho binyuze kuri we;+ ariko isi ntiyamumenye. 11  Yaje mu rugo rwe, ariko abantu be ntibamwakira.+ 12  Icyakora abamwakiriye bose+ yabahaye uburenganzira bwo kuba abana b’Imana,+ kuko bizeye izina rye.+ 13  Ntibavutse biturutse ku maraso cyangwa ku bushake bw’umubiri cyangwa ku bushake bw’umuntu, ahubwo byaturutse ku Mana.+ 14  Nuko Jambo aba umubiri,+ abana natwe, kandi twabonye ubwiza bwe, ubwiza nk’ubw’umwana w’ikinege+ akomora kuri se. Yari yuzuye ubuntu butagereranywa, n’ukuri.+ 15  (Yohana yahamije ibye, ndetse yararanguruye. Ni we wavuze ati “uza nyuma yanjye yarambanjirije kuko yabayeho mbere yanjye.”)+ 16  Twese twahawe ku kuzura kwe+ ndetse tugirirwa ubuntu butagereranywa,+ busesuye kandi budashira. 17  Kubera ko Amategeko yatanzwe binyuze kuri Mose,+ ubuntu butagereranywa+ hamwe n’ukuri+ byaje binyuze kuri Yesu Kristo. 18  Nta muntu wigeze abona Imana;+ umwana w’ikinege+ ufite kamere y’Imana uri mu gituza+ cya Se ni we wasobanuye ibyayo.+ 19  Ibi ni byo Yohana yahamije igihe Abayahudi bamutumagaho abatambyi n’Abalewi baturutse i Yerusalemu, ngo bamubaze bati “uri nde?”+ 20  Araberurira ntiyahakana, ahubwo araberurira ati “si jye Kristo.”+ 21  Nuko baramubaza bati “none se uri Eliya?”+ Arababwira ati “si ndi we.” Bati “uri wa Muhanuzi se?”+ Arabasubiza ati “oya!” 22  Baramubaza bati “none se uri nde, kugira ngo tubone icyo dusubiza abadutumye? Wowe uvuga ko uri nde?”+ 23  Arababwira ati “ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘mugorore inzira za Yehova’ nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”+ 24  Abo bari batumwe bari Abafarisayo. 25  Nuko baramubaza bati “none se kuki ubatiza+ niba utari Kristo, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi?” 26  Yohana arabasubiza ati “mbatiriza mu mazi. Muri mwe+ harimo uwo mutazi,+ 27  ari we uza nyuma yanjye, ariko sinkwiriye no gupfundura agashumi k’urukweto rwe.”+ 28  Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.+ 29  Bukeye bwaho abona Yesu aza amusanga, maze aravuga ati “dore Umwana w’Intama+ w’Imana, ukuraho icyaha+ cy’isi!+ 30  Uyu ni we navuzeho nti ‘nyuma yanjye haje umuntu wambanjirije, kuko yabayeho mbere yanjye.’+ 31  Ndetse sinari muzi, ariko impamvu yatumye nza kubatiriza mu mazi, kwari ukugira ngo Isirayeli imumenye.”+ 32  Nanone Yohana yabihamije avuga ati “nabonye umwuka umanuka uturutse mu ijuru umeze nk’inuma, maze umugumaho.+ 33  Icyakora sinari muzi. Ahubwo uwantumye+ kubatiriza mu mazi yarambwiye ati ‘uwo uzabona umwuka umumanukiyeho maze ukamugumaho, uwo ni we ubatirisha umwuka wera.’+ 34  Ibyo narabibonye, kandi nahamije ko uwo ari Umwana w’Imana.”+ 35  Nanone bukeye bwaho, Yohana yari ahagararanye n’abigishwa be babiri, 36  nuko abonye Yesu agenda, aravuga ati “dore Umwana w’Intama+ w’Imana!” 37  Abo bigishwa babiri bumvise avuze atyo bakurikira Yesu. 38  Hanyuma Yesu arahindukira abona bamukurikiye, arababaza ati “murashaka iki?” Baramubwira bati “Rabi (bisobanurwa ngo Mwigisha), uba he?” 39  Arababwira ati “nimuze murahabona.”+ Nuko baragenda babona aho yabaga, bagumana na we uwo munsi; hari nko ku isaha ya cumi. 40  Andereya,+ umuvandimwe wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise ibyo Yohana yavuze maze bagakurikira Yesu. 41  Yabanje kujya kureba umuvandimwe we Simoni, aramubwira ati “twabonye Mesiya”+ (bisobanurwa ngo Kristo).+ 42  Nuko amujyana aho Yesu ari. Yesu amubonye+ aravuga ati “uri Simoni+ mwene Yohana;+ uzitwa Kefa” (bisobanurwa ngo Petero).+ 43  Bukeye bwaho, Yesu yifuza kujya i Galilaya. Nuko abona Filipo,+ aramubwira ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye.”+ 44  Filipo yari uw’i Betsayida+ mu mugi wa Andereya na Petero. 45  Filipo ajya kureba Natanayeli,+ aramubwira ati “twabonye uwo Mose yanditse mu Mategeko,+ n’Abahanuzi+ bakamwandika: ni Yesu mwene Yozefu+ w’i Nazareti.” 46  Ariko Natanayeli aramubwira ati “mbese hari ikintu cyiza gishobora guturuka i Nazareti?”+ Filipo aramubwira ati “ngwino wirebere.” 47  Yesu abonye Natanayeli aje amusanga, aravuga ati “dore Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya+ muri we.” 48  Natanayeli aramubaza ati “wamenye ute?” Yesu aramusubiza ati “mbere y’uko Filipo aguhamagara, ubwo wari wicaye munsi y’igiti cy’umutini, nakubonye.” 49  Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w’Imana,+ uri Umwami+ wa Isirayeli.” 50  Yesu aramusubiza ati “kuba nkubwiye ko nakubonye wicaye munsi y’igiti cy’umutini, ni cyo gitumye wizera? Uzabona ibintu bikomeye cyane kuruta ibi.” 51  Nanone aramubwira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko muzabona ijuru rikingutse n’abamarayika+ b’Imana bazamuka kandi bamanuka basanga Umwana w’umuntu.”+

Ibisobanuro ahagana hasi