Yohana 2:1-25
2 Nuko ku munsi wa gatatu haba ubukwe i Kana+ ho muri Galilaya, kandi nyina+ wa Yesu yari ahari.
2 Yesu n’abigishwa be na bo bari batumiwe muri ubwo bukwe.
3 Divayi imaze gushira, nyina+ wa Yesu aramubwira ati “nta divayi bafite.”
4 Ariko Yesu aramubwira ati “mugore,+ mpuriye he nawe? Igihe cyanjye ntikiragera.”+
5 Nyina abwira abaherezaga ati “icyo ababwira cyose mugikore.”+
6 Icyo gihe hari intango esheshatu z’amazi zibajwe mu mabuye, zabaga ziri aho nk’uko byasabwaga n’umugenzo w’Abayahudi wo kwiyeza,+ buri ntango ikaba yarashoboraga kujyamo incuro ebyiri cyangwa eshatu* z’amazi.
7 Yesu arababwira ati “izo ntango nimuzuzuze amazi.” Barazuzuza bageza ku rugara.
8 Hanyuma arababwira ati “mudaheho mushyire umusangwa mukuru.” Nuko baramushyira.
9 Umusangwa mukuru amaze gusogongera kuri ayo mazi yari yahinduwe divayi,+ ariko akaba atari azi aho yaturutse, nubwo abaherezaga bari bavomye ayo mazi bo bari bahazi, ahamagara umukwe
10 maze aramubwira ati “abandi bantu bose babanza gutanga divayi nziza,+ abantu bamara gusinda bakazana itaryoshye. Ariko wowe wabitse divayi nziza kugeza ubu.”
11 Ibyo Yesu yabikoreye i Kana ho muri Galilaya, biba intangiriro y’ibimenyetso yakoze, kandi agaragaza icyubahiro cye+ n’abigishwa be baramwizera.
12 Ibyo birangiye, we na nyina n’abavandimwe be+ n’abigishwa be baramanuka bajya i Kaperinawumu,+ ariko ntibamarayo iminsi myinshi.
13 Icyo gihe pasika+ y’Abayahudi yari yegereje; Yesu arazamuka ajya i Yerusalemu.+
14 Asanga mu rusengero abagurishaga inka n’intama n’inuma,+ n’abari bicaye bavunja amafaranga.
15 Amaze kuboha ikiboko mu migozi, abirukana mu rusengero bose hamwe n’intama n’inka zabo, kandi anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga amafaranga, yubika n’ameza yabo.+
16 Hanyuma abwira abagurishaga inuma ati “mukure ibi bintu hano! Inzu+ ya Data mureke kuyihindura inzu y’ubucuruzi!”+
17 Abigishwa be bibuka ko handitswe ngo “ishyaka ndwanira inzu yawe rirandya.”+
18 Nyuma y’ibyo Abayahudi baramubaza bati “none ko ukoze ibyo, ikimenyetso+ watwereka ni ikihe?”
19 Yesu arabasubiza ati “musenye uru rusengero,+ nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”
20 Nuko Abayahudi baravuga bati “uru rusengero rwubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu, none ngo wowe uzarwubaka mu minsi itatu?”
21 Ariko urusengero+ yavugaga ni umubiri we.
22 Igihe yari amaze kuzurwa mu bapfuye, abigishwa be bibutse+ ko ibyo yigeze kubivuga, maze bizera Ibyanditswe n’amagambo Yesu yavuze.
23 Icyakora igihe yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya pasika,+ abantu benshi babonye ibimenyetso yakoraga+ bizera izina rye.+
24 Ariko Yesu ntiyabiringiraga+ kuko yari abazi bose,
25 kandi akaba atari akeneye ko hagira umubwira ibyabo, kuko we ubwe yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu.+