Yohana 20:1-31

20  Ku munsi wa mbere+ w’icyumweru, Mariya Magadalena azindukira ku mva, hakiri umwijima, maze asanga ibuye ryavuye ku mva.+  Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi+ Yesu yakundaga, arababwira ati “bakuye Umwami mu mva,+ kandi ntituzi aho bamushyize.”  Hanyuma Petero+ na wa mwigishwa wundi barasohoka bagana ku mva.  Nuko bombi batangira kwiruka; ariko wa mwigishwa wundi aravuduka asiga Petero, amutanga kugera ku mva.  Arunama arungurukamo, abona ibitambaro birambitse hasi,+ ariko ntiyinjiramo.  Hanyuma Simoni Petero na we aza amukurikiye yinjira mu mva, abona ibitambaro birambitse hasi.+  Nanone abona umwenda wari ku mutwe we utari kumwe na bya bitambaro, ahubwo uzinze, uri ukwawo.  Muri uwo mwanya, wa mwigishwa wari wageze ku mva mbere na we yinjiramo, arabibona maze arizera.  Bari batarasobanukirwa ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka mu bapfuye.+ 10  Nuko abo bigishwa basubira mu ngo zabo. 11  Icyakora Mariya akomeza guhagarara hanze iruhande rw’imva, arira. Hanyuma igihe yari akirira, arunama kugira ngo arunguruke mu mva, 12  maze abona abamarayika babiri+ bambaye imyenda yera, umwe yicaye ahagana ku mutwe, undi ahagana ku birenge by’aho umurambo wa Yesu wari uryamye. 13  Nuko baramubwira bati “mugore, urarizwa n’iki?” Arababwira ati “bajyanye Umwami wanjye kandi sinzi aho bamushyize.” 14  Amaze kuvuga ibyo, arahindukira abona Yesu ahagaze, ariko ntiyamenya ko ari Yesu.+ 15  Yesu aramubaza ati “mugore, urarizwa n’iki? Urashaka nde?”+ Ariko we yibwira ko ari umukozi wo mu busitani, maze aramubwira ati “Nyagasani, niba ari wowe wamujyanye, mbwira aho wamushyize, mpamukure.” 16  Yesu aramubwira ati “Mariya!”+ Arahindukira amubwira mu giheburayo ati “Rabuni!”+ (bisobanurwa ngo “Mwigisha!”) 17  Yesu aramubwira ati “reka kungundira, kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data. Ahubwo sanga abavandimwe banjye+ ubabwire uti ‘ndazamutse ngiye kwa Data,+ ari we So, no ku Mana yanjye+ ari yo Mana yanyu.’”+ 18  Mariya Magadalena araza abwira abigishwa iyo nkuru ati “nabonye Umwami!” kandi ababwira ko yamubwiye ibyo bintu.+ 19  Nuko bugorobye kuri uwo munsi wa mbere w’icyumweru,+ nubwo inzugi z’aho abigishwa bari bari zari zikinze bitewe n’uko batinyaga+ Abayahudi, Yesu araza+ ahagarara hagati yabo arababwira ati “mugire amahoro.”+ 20  Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza bye n’urubavu rwe.+ Nuko abigishwa baranezerwa+ babonye Umwami. 21  Yesu yongera kubabwira ati “mugire amahoro. Nk’uko Data yantumye,+ nanjye ndabatumye.”+ 22  Amaze kubabwira atyo, abahuhaho arababwira ati “nimwakire umwuka wera.+ 23  Abo muzababarira ibyaha bose+ bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bose ntibazaba babibabariwe.”+ 24  Ariko Tomasi,+ umwe muri ba bandi cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo igihe Yesu yazaga. 25  Nuko abandi bigishwa baramubwira bati “twabonye Umwami!” Ariko arababwira ati “nintabona aho bamuteye imisumari mu biganza kandi ngo nshyire urutoki rwanjye aho bateye imisumari, ngo nshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe,+ sinzemera rwose.”+ 26  Nyuma y’iminsi umunani, nanone abigishwa be bari mu nzu, kandi na Tomasi yari kumwe na bo. Yesu araza ahagarara hagati yabo nubwo inzugi zari zikinze, arababwira ati “mugire amahoro.”+ 27  Hanyuma abwira Tomasi ati “shyira urutoki rwawe hano, kandi urebe ibiganza byanjye, uzane n’ikiganza cyawe+ ugishyire mu rubavu rwanjye maze ureke gushidikanya, ahubwo wizere.” 28  Tomasi aramusubiza ati “Mwami wanjye, Mana yanjye!”+ 29  Yesu aramubwira ati “wijejwe n’uko umbonye? Hahirwa abizera batabonye.”+ 30  Mu by’ukuri, hari ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y’abigishwa be bitanditswe muri uyu muzingo.+ 31  Ariko ibi byandikiwe+ kugira ngo mwizere ko Yesu ari we Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo muhabwe ubuzima binyuze ku izina rye, kubera ko mwizeye.+

Ibisobanuro ahagana hasi