Zefaniya 3:1-20

3  Ubonye ishyano wa mugi we wigomeka, umugi wihumanya kandi ugakandamiza abaturage bawo!+  Uwo mugi wavuniye ibiti mu matwi,+ ntiwemera igihano.+ Ntiwiringiye Yehova+ kandi ntiwegereye Imana yawo.+  Abatware baho bari intare zitontoma,+ abacamanza baho bari ibirura bya nimugoroba bitagiraga igufwa biraza.+  Abahanuzi baho bari abibone, bari abagabo buzuye uburiganya.+ Abatambyi baho bahumanyaga ibyera, bakarenga ku mategeko.+  Yehova yakiranukaga muri uwo mugi;+ nta byo gukiranirwa yakoraga.+ Buri gitondo yabamenyeshaga imanza ze.+ No ku manywa ntizaburaga.+ Ariko ukiranirwa ntiyigeze akorwa n’isoni.+  “Narimbuye amahanga, iminara yayo ndayisakiza. Imihanda yayo nayihinduye amatongo ku buryo nta wayinyuragamo. Imigi yayo nayihinduye umusaka; nta muntu wari ukiyibamo, nta n’umuturage wari ukiyirangwamo.+  Naravuze nti ‘uzantinya nta kabuza, uzemera igihano’+ kugira ngo ubuturo bwaho butarimburwa.+ Nzawuryoza ibyaha byawo.+ Bashishikariye kugoreka inzira zabo zose.+  “‘None rero nimuntegereze,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kugeza umunsi nzahagurukira kunyaga,+ kuko niyemeje gukoranya amahanga,+ ngateranyiriza hamwe ubwami, kugira ngo mbasukeho umujinya wanjye,+ mbasukeho uburakari bwanjye bwose bugurumana. Isi yose izakongorwa n’ishyaka ryanjye rigurumana.+  Icyo gihe nzahindura ururimi rw’abantu bo mu mahanga rube ururimi rutunganye+ kugira ngo bose bambaze izina rya Yehova,+ no kugira ngo bose bamukorere bafatanye urunana.’+ 10  “Kuva mu karere k’inzuzi zo muri Etiyopiya, abanyambaza, ari bo bantu banjye batatanye, bazanzanira impano.+ 11  Kuri uwo munsi, ntuzakorwa n’isoni bitewe n’ibyo wakoze byose ukancumuraho,+ kuko nzagukuramo abafite ibyishimo bishingiye ku bwibone.+ Ntuzongera kwishyira hejuru ku musozi wanjye wera.+ 12  Nzagusigira abantu bicisha bugufi kandi boroheje;+ bazahungira mu izina rya Yehova.+ 13  Abasigaye ba Isirayeli+ ntibazakora ibyo gukiranirwa,+ ntibazabeshya,+ kandi ururimi ruriganya ntiruzaba mu kanwa kabo.+ Bazarisha babyagire;+ nta wuzabahindisha umushyitsi.”+ 14  Iyamirire wishimye wa mukobwa w’i Siyoni we! Rangurura ijwi ry’ibyishimo+ yewe Isirayeli we! Yewe mukobwa w’i Yerusalemu we,+ ishime unezerwe n’umutima wawe wose! 15  Yehova yagukuyeho imanza.+ Yigijeyo umwanzi wawe.+ Yehova umwami wa Isirayeli ari hagati muri wowe.+ Ntuzongera gutinya amakuba ukundi.+ 16  Kuri uwo munsi, bazabwira Yerusalemu bati “ntutinye Siyoni we!+ Amaboko yawe ntatentebuke.+ 17  Yehova Imana yawe ari hagati muri wowe. Azakiza kuko ari Umunyambaraga.+ Azakwishimira cyane+ kandi azatuza bitewe n’urukundo agukunda. Azakwishimira arangurure ijwi ry’ibyishimo. 18  “Abishwe n’agahinda+ bitewe no kutajya mu minsi mikuru yawe nzabakoranyiriza hamwe;+ bari kure yawe kuko bariho umugayo.+ 19  Icyo gihe nzahagurukira kurwanya abakubabaza bose.+ Nzakiza ucumbagira+ kandi abatatanye nzabakoranyiriza hamwe.+ Nzabahindura igisingizo, mbaheshe izina ryiza mu bihugu byose bakorejwemo isoni. 20  Icyo gihe nzabagarura; ni koko icyo gihe nzabakoranyiriza hamwe. Nzabahesha izina ryiza kandi mbagire igisingizo mu mahanga yose yo ku isi, ubwo nzabagarurira abanyu bajyanywe mu bunyage mubireba,” ni ko Yehova avuze.+

Ibisobanuro ahagana hasi