Zekariya 10:1-12
10 “Nimusabe Yehova abavubire imvura+ mu gihe cy’imvura y’itumba,+ muyisabe Yehova urema ibicu bya rukokoma,+ akavubira abantu imvura nyinshi,+ kandi akameza ibimera mu mirima yabo.+
2 Terafimu+ zavuze iby’ubumaji; abaragura beretswe ibinyoma,+ barotoye inzozi zitagira umumaro, ihumure batanga ni iry’ubusa.+ Ni yo mpamvu bazarorongotana nk’umukumbi;+ bazababara bitewe no kubura umwungeri.+
3 “Narakariye cyane abungeri,+ kandi abayobozi bameze nk’ihene+ nzabaryoza ibyo bakoze;+ Yehova nyir’ingabo yongeye kwita ku mukumbi we,+ ari wo nzu ya Yuda, abagira nk’ifarashi+ ye y’indatwa ku rugamba.
4 Muri we hazaturuka umutware,+ haturuke umutegetsi umushyigikira,+ haturuke umuheto w’intambara,+ haturuke n’abakoresha bose;+ byose ni we bizaturukaho.
5 Bazamera nk’abanyambaraga+ banyura mu byondo byo mu mayira bari ku rugamba.+ Bazajya ku rugamba kuko Yehova ari kumwe na bo,+ kandi abagendera ku mafarashi bazakorwa n’isoni.+
6 Nzashyira hejuru inzu ya Yuda, nkize inzu ya Yozefu.+ Nzabaha aho gutura kuko nzabagirira imbabazi;+ bizamera nk’aho ntigeze mbaca.+ Nzabasubiza,+ kuko ndi Yehova Imana yabo.
7 Abefurayimu bazamera nk’umunyambaraga,+ imitima yabo yishime nk’ishimishijwe na divayi.+ Abana babo bazabireba banezerwe,+ imitima yabo izishimira Yehova.+
8 “‘Nzabahamagaza ikivugirizo+ mbateranyirize hamwe, kuko nzabacungura.+ Bazaba benshi nka ba bandi ba kera bari benshi.+
9 Nzabanyanyagiza mu mahanga yose nk’imbuto.+ Bazanyibuka bari mu bihugu bya kure;+ bo n’abana babo bazongera kugira imbaraga bagaruke.+
10 Nzabakura mu gihugu cya Egiputa,+ mbateranyirize hamwe mbakure muri Ashuri;+ nzabazana babure aho bakwirwa,+ mbajyane no mu gihugu cya Gileyadi+ n’icya Libani.
11 Nzanyura mu nyanja nyiteze akaga;+ ningera mu nyanja nzakubita imiraba yayo,+ imuhengeri ha Nili hose hakame.+ Ubwibone bwa Ashuri buzashyirwa hasi,+ kandi inkoni y’ubwami+ ya Egiputa izavaho.+
12 Jyewe Yehova nzabashyira hejuru,+ kandi bazagendera mu izina ryanjye,’+ ni ko Yehova avuga.”