Zekariya 12:1-14

12  Urubanza: “Iri ni ryo jambo rya Yehova rihereranye na Isirayeli,” ni ko Yehova avuga, we wabambye ijuru+ agashyiraho urufatiro rw’isi+ kandi akaremera abantu umwuka+ ubabamo.  “Ngiye guhindura Yerusalemu+ ibakure itera isereri amahanga yose ayikikije.+ Umwanzi azagota u Buyuda, ndetse na Yerusalemu.+  Kuri uwo munsi+ nzahindura Yerusalemu ibuye riremerera+ amahanga yose. Abazariterura bose bazakomereka bikomeye. Amahanga yose yo ku isi azahagurukira kurirwanya.+  Kuri uwo munsi,”+ ni ko Yehova avuga, “amafarashi yose+ nzayatera guta umutwe, abayagenderaho mbateze ibisazi.+ Nzahanga amaso+ yanjye ku nzu ya Yuda kandi amafarashi yose y’amahanga nzayatera ubuhumyi.  Abatware+ b’u Buyuda bazavuga mu mutima wabo bati ‘abaturage b’i Yerusalemu ni bo mbaraga zacu zituruka kuri Yehova nyir’ingabo, Imana yabo.’+  Kuri uwo munsi, nzahindura abatware b’u Buyuda nk’umuriro mu biti,+ mbahindure nk’ifumba y’umuriro mu binyampeke bikimara gusarurwa.+ Bazakongora abantu bo mu mahanga yose abakikije iburyo n’ibumoso,+ kandi abaturage b’i Yerusalemu bazongera bature mu mugi wabo wa Yerusalemu.+  “Yehova azabanza gutabara amahema y’u Buyuda kugira ngo ubwiza bw’inzu ya Dawidi n’ubwiza bw’abaturage b’i Yerusalemu butaruta u Buyuda.  Kuri uwo munsi, Yehova azagota Yerusalemu ayirinde.+ Kuri uwo munsi, usitara muri bo azakomera nka Dawidi,+ inzu ya Dawidi izagira imbaraga nk’iz’Imana,+ nk’iz’umumarayika wa Yehova imbere yabo.+  Uwo munsi nziyemeza kurimbura amahanga yose atera Yerusalemu.+ 10  “Nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umwuka wo kwemerwa+ no kwinginga.+ Bazareba Uwo bateye icumu,+ kandi bazamuborogera nk’uborogera umwana w’ikinege. Bazamuririra bashavure nk’uko umuntu aririra umwana we w’imfura.+ 11  Uwo munsi muri Yerusalemu hazaba umuborogo ukomeye nk’uwabereye i Hadadirimoni mu kibaya cy’i Megido.+ 12  Igihugu kizaboroga,+ buri muryango ukwawo: umuryango wo mu nzu ya Dawidi ukwawo n’abagore babo ukwabo;+ umuryango wo mu nzu ya Natani+ ukwawo n’abagore babo ukwabo; 13  umuryango wo mu nzu ya Lewi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo; umuryango w’Abashimeyi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. 14  Imiryango yose isigaye na yo izaboroga, buri muryango ukwawo n’abagore babo ukwabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi