Zekariya 14:1-21

14  “Dore umunsi wa Yehova uraje,+ kandi ibyo bazakunyaga bazabikugabaniramo.  Nzakoranya amahanga yose atere Yerusalemu;+ uwo mugi uzafatwa,+ amazu asahurwe, abagore bafatwe ku ngufu.+ Kimwe cya kabiri cy’abatuye uwo mugi bazajyanwa mu bunyage,+ ariko abazasigara+ ntibazakurwa muri uwo mugi.+  “Yehova azasohoka arwanye ayo mahanga+ nk’uko kera yigeze kurwanya abanzi be ku munsi w’intambara.+  Kuri uwo munsi, ibirenge bye bizahagarara ku musozi w’ibiti by’imyelayo, uri imbere y’i Yerusalemu mu burasirazuba;+ umusozi w’ibiti by’imyelayo+ uzasadukamo kabiri,+ uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba. Hazabaho ikibaya kinini cyane, igice kimwe cy’umusozi kijye mu majyaruguru, ikindi gice kijye mu majyepfo.  Muzahungira mu kibaya kiri hagati y’imisozi yanjye,+ kuko ikibaya kiri hagati y’iyo misozi kizagenda kikagera muri Aseli. Muzahunga nk’uko mwahunze umutingito wabaye ku ngoma ya Uziya umwami w’u Buyuda.+ Yehova Imana yanjye azaza+ ari kumwe n’abera bose.+  “Kuri uwo munsi ntihazabaho urumuri rurabagirana;+ ibintu byose bizakonja bigagare.+  Hazabaho umunsi wihariye witwa umunsi wa Yehova.+ Ntihazabaho amanywa, kandi ntihazabaho n’ijoro.+ No ku mugoroba hazaba hari urumuri.+  Kuri uwo munsi, i Yerusalemu+ hazaturuka amazi atanga ubuzima.+ Kimwe cya kabiri cyayo kizajya mu nyanja y’iburasirazuba,+ ikindi kimwe cya kabiri kijye mu nyanja y’iburengerazuba.+ Uko ni ko bizamera mu mpeshyi no mu mezi y’imbeho.+  Yehova azaba umwami w’isi yose.+ Kuri uwo munsi Yehova azaba umwe,+ n’izina rye ribe rimwe.+ 10  “Igihugu cyose kizahinduka nka Araba,+ uhereye i Geba+ ukagera i Rimoni+ mu majyepfo ya Yerusalemu. Izongera kuba aho yahoze kandi yongere iturwe,+ uhereye ku Irembo rya Benyamini+ ukagera ku Irembo rya Mbere, ugakomeza ukagera no ku Irembo ry’Imfuruka, no kuva ku Munara wa Hananeli+ ukagenda ukagera ku mivure y’umwami. 11  Abantu bazayituramo, kandi ntizongera ukundi gucirwaho iteka ryo kurimburwa.+ Yerusalemu izaturwa mu mutekano.+ 12  “Iki ni cyo cyorezo Yehova azateza amahanga yose azagaba igitero kuri Yerusalemu:+ umubiri wabo uzabora bagihagaze;+ amaso yabo azaborera mu binogo byayo n’indimi zabo ziborere mu kanwa. 13  “Kuri uwo munsi, Yehova azabateza urujijo bose;+ buri wese azafata mugenzi we, ukuboko kwe kwibasire mugenzi we. 14  U Buyuda buzarwanira i Yerusalemu, ubutunzi bw’amahanga yose ahakikije buzakusanywa: zahabu, ifeza n’imyambaro itagira ingano.+ 15  “Uko ni ko icyorezo kizagera ku ifarashi, ku nyumbu, ku ngamiya, ku ndogobe no ku matungo y’ubwoko bwose azaba ari muri izo nkambi kizamera. 16  “Umuntu wese wo muri ayo mahanga yose atera Yerusalemu uzasigara,+ azajya azamuka uko umwaka utashye+ yunamire Umwami+ Yehova nyir’ingabo,+ kandi yizihize umunsi mukuru w’ingando.+ 17  Abantu bose bo mu miryango+ yo ku isi batazazamuka+ ngo bajye i Yerusalemu kunamira Umwami Yehova nyir’ingabo, ntibazavubirwa imvura.+ 18  Umuryango wa Egiputa nutazamuka ngo ujyeyo, na wo ntuzabona imvura. Yehova azateza Abanyegiputa icyorezo nk’icyo ateza amahanga atajya kwizihiza umunsi mukuru w’ingando. 19  Icyo ni cyo kizaba igihano cy’icyaha cya Egiputa n’icyaha cy’amahanga yose atazamuka ngo ajye kwizihiza umunsi mukuru w’ingando.+ 20  “Kuri uwo munsi, ku nzogera z’amafarashi hazaba handitseho+ ngo ‘Kwera ni ukwa Yehova!’+ Inkono z’umunwa munini+ zo mu nzu ya Yehova zizaba nk’amabakure+ imbere y’igicaniro.+ 21  Inkono yose y’umunwa munini iri muri Yerusalemu no mu Buyuda izahinduka ikintu cyera cya Yehova nyir’ingabo. Abatamba ibitambo bose bazaza bazifate bazitekemo.+ Kuri uwo munsi, mu nzu ya Yehova nyir’ingabo+ ntihazongera kubamo Umunyakanani.”+

Ibisobanuro ahagana hasi