Zekariya 3:1-10

3  Nuko Imana inyereka Yosuwa+ umutambyi mukuru, ahagaze imbere y’umumarayika wa Yehova, Satani+ ahagaze iburyo bwa Yosuwa kugira ngo amurwanye.+  Umumarayika+ wa Yehova abwira Satani ati “Yehova agucyahe+ Satani we, Yehova agucyahe, we wahisemo Yerusalemu!+ Ese uyu mugabo si urukwi rwakuwe mu muriro?”+  Icyo gihe Yosuwa yari yambaye imyenda yahindanye+ ahagaze imbere y’umumarayika.  Uwo mumarayika abwira abari bamuhagaze imbere ati “nimumwambure iyo myenda yahindanye.” Aravuga ati “dore nagukuyeho igicumuro cyawe,+ kandi ugiye kwambikwa amakanzu yambarwa mu birori.”+  Nuko ndavuga nti “nibamwambike igitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe kitanduye.”+ Hanyuma bamwambika igitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe kitanduye, bamwambika n’imyenda; umumarayika wa Yehova yari ahagaze aho.  Umumarayika wa Yehova abwira Yosuwa ati  “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘nugendera mu nzira zanjye, ugakurikiza amategeko yanjye,+ ni wowe uzacira imanza inzu yanjye,+ urinde imbuga zanjye. Nzakwemerera kujya uza aho ndi kimwe n’aba bahagaze aha.’  “‘Yosuwa, wa mutambyi mukuru we, tega amatwi, wowe na bagenzi bawe bicaye imbere yawe, kuko abo bagabo ari ikimenyetso.+ Ngiye kuzana umugaragu wanjye+ ari we Mushibu!+  Dore ibuye+ nshyize imbere ya Yosuwa! Kuri iryo buye hariho amaso arindwi.+ Ngiye kurikebaho ibishushanyo,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘kandi nzakuraho ibicumuro by’icyo gihugu mu munsi umwe.’+ 10  “‘Kuri uwo munsi,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘muzahamagarana mwicaye munsi y’imizabibu no munsi y’ibiti by’imitini.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi