Zekariya 4:1-14

4  Umumarayika wavuganaga nanjye aragaruka arankangura nk’ukangura umuntu uri mu bitotsi.+  Nuko arambaza ati “urabona iki?”+ Ndasubiza nti “mbonye igitereko cy’amatara gicuzwe muri zahabu,+ hejuru yacyo hari ibakure. Gifite amatara arindwi,+ kandi ayo matara akiriho afite imiheha irindwi.  Iruhande rwacyo hari ibiti bibiri by’imyelayo,+ kimwe kiri iburyo bw’ibakure, ikindi kiri ibumoso bwayo.”  Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti “databuja, ibi bisobanura iki?”+  Uwo mumarayika twavuganaga arambaza ati “ese koko ntuzi icyo ibi bisobanura?” Ndasubiza nti “nta cyo nzi databuja.”+  Nuko arambwira ati “iri ni ryo jambo Yehova abwira Zerubabeli ati ‘“si ku bw’ingabo+ cyangwa ku bw’imbaraga,+ ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye.”+ Ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.  Uri iki wa musozi munini we?+ Imbere ya Zerubabeli+ uzaba nk’ubutaka bushashe. Kandi azazana ibuye rikomeza imfuruka.+ Bazaribwira+ bati “rirashimishije! Rirashimishije!”’”+  Ijambo rya Yehova rikomeza kunzaho rigira riti  “Zerubabeli ni we washyizeho urufatiro rw’iyi nzu,+ kandi ni we uzayuzuza.+ Muzamenya ko Yehova nyir’ingabo ari we wabantumyeho.+ 10  Ni nde wasuzuguye umunsi w’intangiriro nto cyane?+ Bazishima+ kandi bazabona itimasi mu kiganza cya Zerubabeli. Amaso arindwi ya Yehova na yo azabibona;+ areba ku isi hose.”+ 11  Nuko ndamubaza nti “none se ibi biti bibiri by’imyelayo, kimwe kiri iburyo bw’igitereko cy’amatara n’ikindi kiri ibumoso bwacyo, bigereranya iki?”+ 12  Nongera kumubaza ubwa kabiri nti “aya mashami abiri y’ibiti by’imyelayo asohokamo amavuta ya zahabu akanyura mu miheha ibiri ya zahabu agereranya iki?” 13  Nuko arambaza ati “ese koko ntuzi icyo ibi bisobanura?” Ndamusubiza nti “nta cyo nzi databuja.”+ 14  Arambwira ati “aba ni ba bandi babiri basutsweho amavuta,+ bahagarara iruhande rw’Umwami w’isi yose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi