Zekariya 5:1-11
5 Nuko nongera kubura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo uguruka.+
2 Arambaza ati “urabona iki?”+
Ndamusubiza nti “ndabona umuzingo uguruka, ufite uburebure bw’imikono* makumyabiri n’ubugari bw’imikono icumi.”
3 Arambwira ati “uyu ni umuvumo woherejwe ku isi hose,+ kuko nubwo uwiba+ yagombye kugibwaho n’umuvumo nk’uko byanditswe ku ruhande rumwe rw’uriya muzingo, abiba ntibahanwa. Abarahira ibinyoma+ na bo ntibahanwa, nubwo urahira ibinyoma yagombye kugibwaho n’umuvumo nk’uko byanditswe ku rundi ruhande rw’umuzingo.+
4 ‘Ndawohereje,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘uzinjira mu nzu y’umujura no mu nzu y’urahira ibinyoma mu izina ryanjye;+ uzatura mu nzu ye uyirimbure, urimbure ibiti n’amabuye biyubatse.’”+
5 Umumarayika twavuganaga aranyegera arambwira ati “ubura amaso yawe urebe kiriya kintu kije.”
6 Ndamubaza nti “ni igiki?”
Aransubiza ati “ni igipimo cya efa kije.” Yongeraho ati “ni ko ababi basa ku isi hose.”
7 Nuko mbona umupfundikizo wacyo w’uruziga ucuze mu cyuma cy’isasu uvuyeho, mbona umugore wicaye muri icyo gipimo cya efa.
8 Arambwira ati “uyu mugore yitwa Bugome.” Amusubiza muri cya gipimo cya efa,+ asubizaho wa mupfundikizo ucuze mu cyuma cy’isasu.
9 Nuko nubura amaso mbona abagore babiri baraje, baguruka mu muyaga bafite amababa nk’ay’igishondabagabo. Baterura cya gipimo cya efa bakigeza hagati y’isi n’ijuru.
10 Hanyuma mbaza uwo mumarayika twavuganaga nti “kiriya gipimo cya efa bakijyanye he?”
11 Aransubiza ati “uriya mugore bagiye kumwubakira+ inzu mu gihugu cy’i Shinari.+ Izahama kandi ni ho azashyirwa, mu mwanya umukwiriye.”