Zekariya 6:1-15
6 Nongeye kubura amaso mbona amagare ane y’intambara aje aturutse hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imisozi y’umuringa.
2 Igare rya mbere ryari rikuruwe n’amafarashi atukura,+ irya kabiri rikuruwe n’amafarashi y’umukara.+
3 Igare rya gatatu ryari rikuruwe n’amafarashi y’umweru,+ irya kane rikuruwe n’amafarashi y’ubugondo buvanze n’umusengo.+
4 Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti “databuja, aya magare agereranya iki?”+
5 Uwo mumarayika aransubiza ati “iyi ni imyuka ine+ yo mu ijuru ivuye+ imbere y’Umwami+ w’isi yose.+
6 Igare rikuruwe n’amafarashi y’umukara rigiye mu gihugu cyo mu majyaruguru,+ irikuruwe n’amafarashi y’umweru rigiye hakurya y’inyanja, naho irikuruwe n’amafarashi y’ubugondo, rigiye mu gihugu cyo mu majyepfo.+
7 Igare rikuruwe n’amafarashi y’umusengo+ rizagenda rikomeze gushaka aho rijya, kugira ngo rizenguruke mu isi aho ryoherejwe.”+ Nuko aravuga ati “nimugende muzenguruke isi.” Hanyuma ayo magare ajya kuzenguruka isi.
8 Umumarayika arangurura ijwi arampamagara ati “amafarashi agiye mu gihugu cyo mu majyaruguru ni yo atuma umwuka+ wa Yehova wibasira igihugu cyo mu majyaruguru.”+
9 Ijambo rya Yehova rikomeza kunzaho rigira riti
10 “fata ku byatanzwe n’abajyanywe mu bunyage,+ n’ibyatanzwe na Heludayi, Tobiya na Yedaya. Ku munsi wagenwe uzinjire mu nzu ya Yosiya mwene Zefaniya+ aho uzasanga abavuye i Babuloni.
11 Uzafate ifeza na zahabu ubicuremo ikamba ryiza cyane,+ urishyire ku mutwe w’umutambyi mukuru Yosuwa+ mwene Yehosadaki.
12 Uzamubwire uti
“‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “dore umugabo+ witwa Mushibu.+ Azashibukira mu mwanya we kandi azubaka urusengero rwa Yehova.+
13 Azubaka urusengero rwa Yehova kandi azahabwa icyubahiro.+ Azicara ategekere ku ntebe ye y’ubwami kandi azaba umutambyi ari ku ntebe ye y’ubwami.+ Izo nshingano zombi azazisohoza mu mahoro.+
14 Iryo kamba ryiza cyane rizaba mu rusengero rwa Yehova kugira ngo ribere urwibutso+ Helemu, Tobiya, Yedaya+ na Heni mwene Zefaniya.
15 Abari kure cyane bazaza bifatanye mu kubaka urusengero rwa Yehova.”+ Nimwumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu,+ muzamenya ko Yehova nyir’ingabo ari we wabantumyeho.’”+